1Mose ava mu kibaya cy'i Mowabu kinini, azamukaumusoziwa Nebo agera mu mpinga ya Pisiga, iteganye n'i Yeriko. Uwiteka amwereka igihugu cy'i Galeyadi cyose ageza i Dani,
2n'icy'Abanafutalicyose, n'icy'Abefurayimu n'Abamanase, n'icy'Abayuda cyose ageza ku Nyanja y'iburengerazuba.
3Amwereka n'i Negebu, n'ikibaya cyo kuri Yorodani, ari cyo gikombe cy'i Yeriko,umuduguduw'imikindo ageza i Sowari.
4Uwiteka aramubwira ati “Ngikiriya igihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti ‘Nzagihaurubyaro rwawe.’None nguhayekukirebesha amaso, ariko ntuzambuka ngoukijyemo.”
5Nuko Moseumugaragu w'Uwiteka apfira aho ngaho mu gihugu cy'i Mowabu, uko Uwiteka yategetse.
6Amuhamba mu gikombe cyo mu gihugu cy'i Mowabu giteganye n'i Betipewori, ariko nta wuzi igituro cye na bugingo n'ubu.
7Mose yapfuye amaze imyaka ijana na makumyabiri avutse, ijisho rye ritabaye ibirorirori, intege ze zari zitagabanutse.
8Abisirayeli bamara iminsi mirongo itatu bariririra Mose mu kibaya cy'i Mowabu kinini, nuko iminsi yo kuririra Mose no kumwiraburirairashira.
9Yosuwa mwene Nuni yari yuzuyeumwuka w'ubwenge, kuko Mose yari yaramurambitseho ibiganza. Abisirayeli baramwumvira, bagenza uko Uwiteka yategetse Mose.
10Mu Bisirayeli ntihabonetseukundiumuhanuziuhwanye na Mose, uwo Uwiteka yamenyaga barebana.
11Ntawagereranywa na we, ku bw'ibimenyetso n'ibitangaza byose Uwiteka yamutumye gukorera mu gihugu cya Egiputa, ngo abigirire Farawo n'abagaragu be bose n'igihugu cye cyose,
12no ku bw'iby'amaboko menshi byose n'ibiteyeubwoba byose, Mose yakoreye mu maso y'Abisirayeli bose.