Ivug 8:1-20 BYSB2001 - Bible AI

1Amategeko yose mbategeka uyu munsi mujye muyitondera muyumvire, kugirango mubehomugwire, mujye mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruzabanyu ko azabaha, mugihindūre.

2Kandi ujye wibukaurugendo rwose rwo mu butayu, Uwiteka Imana yawe yakuyoboyemo iyi myaka uko ari mirongo ine, kugirango igucishe bugufi, ikugerageze imenye ibyo mu mutimawawe, yuko wakwitondera amategeko yayo cyangwautayitondera.

3Nuko yagucishije bugufiikundira ko wicwa n'inzara, ikugaburiramanu wariutazi, na ba sekuruzabanyu batigeze kumenya, kugirango ikumenyeshe yukoumuntu adatungwan'umutsima gusa, ahubwo yuko amagambo yose ava mu kanwa k'Uwiteka ari yo amutunga.

4Imyenda yawe ntiyagusaziragaho, kandi ikirenge cyawe nticyabyimbaga muri iyo myaka uko ari mirongo ine.

5Emezaumutimawawe yuko Uwiteka Imana yawe iguhanisha ibihano, nk'ukoumuntu ahanaumwana we.

6Ujye witondera amategeko y'Uwiteka Imana yawe,ugende mu nzira ikuyoboye,uyubahe.

7Kuko Uwiteka Imana yawe ikujyana mu gihugu cyiza, kirimo imigezi n'amasōko n'ibidendezi birebire, bitembera bidudubiriza mu bikombe no ku misozi.

8Ni igihugu cy'ingano na sayiri, n'imizabibu n'imitini n'amakomamanga, ni igihugu cy'imyelayo n'ubuki,

9ni igihuguuzariramo ibyokurya ntibibure, ntuzagire icyougikeneramo. Ni igihugu cy'amabuye y'ibyuma, n'icy'imisozi wacukuramoimiringa.

10Uzaryauhage,uzashimira Uwiteka Imana yawe igihugu cyiza yaguhaye.

11Wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe, ngoutitondera ibyo yategetse n'amateka yayo n'amategeko yayo, ngutegeka uyu munsi.

12Numarakuryaugahaga,ukamara kūbaka amazu mezaukayabamo,

13inka zawe n'imikumbi yawe, n'ifeza zawe n'izahabu zawe n'ibyoufitebyose bikaba bigwiriye,

14uzirindeumutimawawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuyemu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa,

15ikakuyobora inzira ica muri bwa butayubuninibuteyeubwoba, burimoinzoka z'ubusagwe butwika na sikorupiyo, n'ubutakabugwengeye butarimo amazi, ikagukūrira amazi mu gitare kirushaho gukomera,

16ikakugaburirira manu mu butayu, iyo ba sekuruzabanyu batigeze kumenya, kugirango igucishe bugufi, ikugerageze ibone uko izakugirira neza ku iherezo ryawe.

17Uzirinde we kwibwira uti “Imbaraga zanjye n'amaboko yanjye ni byo byampesheje ubu butunzi.”

18Ahubwouzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ari yo iguha imbaraga zikuronkeshaubutunzi, kugirango ikomeze isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruzabanyu, nk'uko irikomeza muri iki gihe.

19Niwibagirwa Uwiteka Imana yaweugahindukirira izindi manaukazikorera,ukikubitahasi imbere yazo, uyu munsi ndaguhamiriza yukoutazabura kurimbuka.

20Nk'amahanga Uwiteka arimbura imbere yanyu ni ko muzarimbuka, kuko muzabamutumviye Uwiteka Imana yanyu.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>