1Umva wa bwoko bw'Abisirayeli we, muri iki giheugiyekwambuka Yorodaniukajya mu gihugu,ugahindūra amahanga akurusha gukomera n'amaboko, n'imiduguduminini igoteshejwe inkike z'amabuye zigera mu ijuru.
2Niubwoko bukomeye bw'abantu barebare, ari bo Bānaki uziukumva babavuga bati “Ni nde wahagarara Abānaki imbere?”
3Nuko muri iki gihe, menya yuko Uwiteka Imana yaweubwayo izambuka ikugiyeimbere ariumuriroukongora ikabarimbura, ikabatsinda imbere yawe. Naweuzabirukaneubarimbure vuba, uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse.
4Uwiteka Imana yawe nimara kubirukanaimbere yawe, ntuzibwire uti “Gukiranuka kwanjye ni ko guteyeUwiteka kunzana muri iki gihugu kugihindūra”, kuko gukiranirwa kw'ayo mahanga ari ko gutumye Uwiteka ayirukanaimbere yawe.
5Gukiranuka kwawe cyangwa gutungana k'umutimawawe, si byo bitumyeujyanwa mu gihugu cyayo no kugihindūra, ahubwo gukiranirwa kw'ayo mahanga ni ko gutumye Uwiteka Imana yawe iyirukanaimbere yawe, kandi no kugirango ikomeze ijambo Uwiteka yarahiye ba sekuruzabanyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo.
6Nuko menya yuko gukiranuka kwawe atari ko gutumye Uwiteka Imana yawe iguha iki gihugu cyiza ngougihindūre, kuko uriubwoko butagonda ijosi.
7Ujye wibuka, ntukibagirwe uko warakazaga Uwiteka Imana yawe uri mu butayu,uhereye igihe mwaviriye mu gihugu cya Egiputaukageza aho mwaziye aha, mugomera Uwiteka.
8No kuri Horebu mwarakaje Uwiteka arabarakarira, ashaka kubarimbura.
9Nazamuwe uwo musozino guhabwa bya bisate by'amabuye, ibisate biriho isezerano Uwiteka yasezeranye namwe, mara kuri uwo musoziiminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, ntaryaumutsima, ntanywa n'amazi.
10Uwiteka ampa ibyo bisate bibiri by'amabuye byandikishijwehourutokirw'Imana, byanditsweho amagambo yose Uwiteka yababwiriye kuri uwo musoziari hagati mu muriro, kuri wa munsi w'iteraniro.
11Iyo minsi uko ari mirongo ine n'amajoro mirongo ine bishize, Uwiteka ampa ibyo bisate by'amabuye, ibisate biriho iryo sezerano.
12Uwiteka arambwira ati “Hagurukauve hano,umanuke vuba kukoubwoko bwawe wakuye muri Egiputa bwiyononnye. Bateshutse vuba inzira nabategetse, biremera igishushanyo kiyagijwe.”
13Kandi Uwiteka arambwira ati “Ubwo bwoko ndabubonye, dore niubwoko butagonda ijosi.
14Nyihorera mbarimbure, ntsembe izina ryabo ndikure munsi y'ijuru, nawe nzakugiraubwoko bubarusha amaboko bubarutaubwinshi.”
15Nuko ndahindukiramanuka uwo musoziwakagaumuriro, bya bisate biriho isezerano byombi mbifashe mu maboko.
16Ndareba mbona mumazegucumuraku Uwiteka Imana yanyu, kuko mwari mwiremeye igishushanyo cy'ikimasa kiyagijwe, mwari mumazeguteshuka vuba inzira Uwiteka yabategetse.
17Mfata bya bisate byombi ndabijugunya ngo bimve mu maboko, mbimenera mu maso yanyu.
18Nikubitahasi imbere y'Uwiteka nk'ubwa mbere, mara iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, ntaryaumutsima ntanywa n'amazi, mbitewe n'icyo cyaha gikomeye mwacumuye, cyo gukoraicyo Uwiteka yabonye ko ari kibi, mukamurakaza.
19Kuko natinyagauburakari n'umujinyaugurumanaUwiteka yabarakariye bigatuma ashaka kubarimbura. Maze Uwiteka anyumvira muri icyo gihe na cyo.
20Kandi Uwiteka arakarira Aroni cyane ashaka kumurimbura, muri uwo mwanya ndamusabira na we.
21Kandi nenda ikimasa mwaremeshejwe na cya cyaha cyanyu, ndagitwika ndagisekura, ndagisya ndakinoza gihinduka ifu, minjira ifu yacyo mu kagezi kamanuka kuri wa musozi.
22Kandi n'i Tabera n'i Masa n'i Kiburotihatava, mwarakarijeyo Uwiteka.
23Kandi ubwo Uwiteka yaboherezaga ngo muve i Kadeshi y'i Baruneyaati “Nimuzamuke muhindūre igihugu mbahaye”, mwagomeye itegeko ry'Uwiteka Imana yanyu ntimwayizera, ntimwayumvira.
24Ndetse mwagomeraga Uwiteka,uhereye ku munsi natangiriye kubamenya.
25Nuko nikubitaimbere y'Uwiteka, mara ya minsi uko ari mirongo ine n'amajoro mirongo ine nubamye, kuko Uwiteka yari avuze yuko azabarimbura.
26Nsenga Uwiteka nti “Mwami Uwiteka, nturimbureubwoko bwawe, ari bwo gakondo yawe wacunguje gukomera kwawe, wakuje muri Egiputa amaboko menshi.
27Ibuka ba bagaragu bawe Aburahamu na Isaka na Yakobo, ntiwite ku kudakurwa ku ijambo k'ubwo bwoko, cyangwa ku gukiranirwa kwabwo cyangwa ku cyaha cyabwo,
28kugirango abo mu gihugu wadukuyemobatavuga bati ‘Uwiteka yananiwe kubajyana mu gihugu yabasezeranije kandi arabanga, ibyo ni byo byatumye abakūrira ino kubicira mu butayu.’
29Ariko niubwoko bwawe na gakondo yawe, wakujeyoimbaraga zawe nyinshi n'ukubokokwawe kurambutse.”