1Uwiteka abwira Mose ati “Injira mu nzu ya Farawo, kuko nanangiriyeumutimawe n'iy'abagaragu be kugirango nerekanire ibi bimenyetso byanjye hagati muri bo,
2no kugirangouzabwireumwana wawe n'umwuzukuruwawe, ibikomeye nagiriye Abanyegiputa n'ibimenyetso byanjye nakoreye hagati muri bo, mumenye yuko ndi Uwiteka.”
3Mose na Aroni binjira mu nzu ya Farawo baramubwira bati “Uwiteka, Imana y'Abaheburayoiravuze iti ‘Uzageza he kwanga kwicishiriza bugufiimbere yanjye? Rekaubwoko bwanjye bugende bunkorere.
4Niwanga kurekuraubwoko bwanjye, dore ejo nzaterereza inzige ku rugabano rwawe,
5zizimagizeubutakaumuntu ye kubasha kububona. Zizarya ibyo mwashigaje bitishwe na rwa rubura, zirye igiti cyose mwamejeje mu gasozi.
6Amazu yanyu zizayuzura, zuzuren'ay'abagaragu bawe n'ay'Abanyegiputa bose, izo ba so na ba sogokuru batigeze kubonauhereye igihe babereyehoukageza none.’”Arahindukiraava imbere ya Farawo.
7Abagaragu ba Farawo baramubazabati “Uriya mugaboazageza he kutuberaumutego? Reka abo bantu bagende bakorere Uwiteka Imana yabo. Nturamenya yuko Egiputa hapfuye?”
8Bagarura Mose na Aroni imbere ya Farawo, arababwira ati “Nimugende mukorere Uwiteka Imana yanyu. Ariko hazagenda bantu ki?”
9Mose aramusubizaati “Tuzajyana n'abakiri bato n'abashaje, abahungu bacu n'abakobwa bacu, tujyane n'imikumbi yacu n'amashyo yacu, kuko dukwiriye kuziriririza Uwitekaumunsi mukuru.”
10Arababwira ati “Uko nabifurizako Uwiteka abana namwe, ni ko nabareka mukagenda mujyanye abana banyu bato. Mwirinde kuko ibyo mugambiriye ari bibi.
11Si ko bizaba, ahubwo abagabo bakuru mugende mukorere Uwiteka, kuko ari cyo mushaka.”Birukanwa mu maso ya Farawo.
12Uwiteka abwira Mose ati “Ramburaukubokokwawe hejuru y'igihugu cya Egiputa kuzaneinzige, zize mu gihugu cya Egiputa zirye ibyatsi byose n'imyaka yose byo mu gihugu, ibyo rwa ruburarwasize byose.”
13Mose arambura inkoni ye hejuru y'igihugu cya Egiputa, Uwiteka azanira icyo gihuguumuyagauvuyeiburasirazuba wirizaumunsi,ukesha ijoro. Bukeyeuwo muyagauvuyeiburasirazubauzanainzige,
14zikwira mu gihugu cya Egiputa cyose, zigwa mu ngabano zaho zose. Zari icyago gikomeye cyane,uhereye kera kose ntihigeze kubahoinzige nk'izo, ntizizongera kubaho.
15Zizimagizaubutakamu gihugu cyose, igihugu kibamoumwijima, zirya ibyatsi byose n'imyaka yose byo mu gihugu, n'imbuto z'ibiti zose rwa ruburarwasize. Mu gihugu cya Egiputa cyose ntihasigara ikintu na kimwe kibisi, naho cyaba igiti cyangwa ibyatsi cyangwa imyaka.
16Farawo ahamagaza vuba Mose na Aroni arababwira ati “Nacumuyeku Uwiteka Imana yanyu no kuri mwe!
17Nuko none ndakwingize, mbabarira icyaha ubu ngubu gusa, munsabire ku Uwiteka Imana yanyu inkurehouru rupfu ubu gusa.”
18Ava imbere ya Farawo, asaba Uwiteka.
19Uwiteka ahinduraumuyagauhuhacyane w'ishuheriuvuyeiburengerazuba,ujyana za nzigeuziroha mu Nyanja Itukura, ntihasigara na rumwe mu gihugu cya Egiputa cyose.
20Maze Uwiteka anangiraumutimawa Farawo, ntiyareka Abisirayeli bagenda.
21Uwiteka abwira Mose ati “Tungaukubokokwawe mu ijuruumwijimaucuremu gihugu cya Egiputa,umwijimaumezenk'igikorwaho.”
22Mose atungaukubokomu ijuru,umwijima w'icuraburindiucuramu gihugu cya Egiputa cyoseumaraiminsi itatu
23ntihagira abarebana cyangwauwahagurukaakava aho ari bimara iminsi itatu, ariko mu mazu y'Abisirayeli bose harabonaga.
24Farawo ahamagaza Mose aramubwira ati “Nimugende mukorere Uwiteka, ariko imikumbi yanyu n'amashyo yanyu abe ari byo bisigara, abana banyu bato mubajyane.”
25Mose aramubwira ati “Ukwiriye no kuduhaibyo dutamba n'ibyo twosa, kugirango dutambire Uwiteka Imana yacu ibitambo.
26N'amatungo yacu tuzayajyana ntihazasigara n'urwara, kuko ari yo tuzabadukwiriye kwendaho kuyakoreshereza Uwiteka Imana yacu. Kandi ntituzi ibyo tuzakoreshereza Uwiteka tutaragerayo.”
27Ariko Uwiteka anangiraumutimawa Farawo, ntiyareka bagenda.
28Farawo aramubwira ati “Mvaho, irinde ntukongere kunca iryera, kukoumunsiuzongera kunca iryerauzapfa.”
29Mose aramusubizaati “Uvuzeukuri, sinzongera kugucairyera.”