Kuv 11:1-10 BYSB2001 - Bible AI

1Uwiteka abwira Mose ati “Hasigaye icyago kimwe nzatera Farawo n'Abanyegiputa, hanyuma azabareka mugende. Nabareka by'ukuri, no kwirukanaazabirukana.

2None bwira abantu,umugabowese asabeumuturanyi we n'umugorewese asabeumugorew'umuturanyi we, basabe ibintu by'ifeza n'ibintu by'izahabu.”

3Uwiteka aha ubwo bwoko kugiriraumugisha ku Banyegiputa. Na Mose ubwe yariumunyacyubahiro cyinshi mu gihugu cya Egiputa, mu maso y'abagaragu ba Farawo no mu maso y'abandi bantu.

4Mose aravuga ati “Uwiteka aravuze ati ‘Nko mu gicuku nzanyura hagati mu Egiputa,

5abana b'impfura bose bo mu gihugu cya Egiputa bapfe,uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y'ubwamiukageza ku mpfura y'umujaw'umusyi, kandi n'uburizabwose bw'amatungo buzapfa.

6Hazabaumuborogo mwinshi mu gihugu cya Egiputa cyoseutigeze kubaho, kandi ntihazongera kuba nk'uwo.

7Ariko mu Bisirayeli nta n'umwe imbwa izamokera, mu bantu cyangwa mu matungo, kugirango mumenye uko Uwiteka yatandukanije Abanyegiputa n'Abisirayeli.’

8Kandi aba bagaragu bawe bose bazamanuka bansange bampfukamire, bambwire bati ‘Va mu gihuguujyane abantu bose bagukurikiye.’Ubwo ni bwo nzagenda.”Ava kuri Farawo arakaye cyane.

9Uwiteka abwira Mose ati “Farawo ntazabumvira, kugirango ibitangaza byanjye bigwirire mu gihugu cya Egiputa.”

10Nuko Mose na Aroni bakorera ibyo bitangaza byose imbere ya Farawo. Uwiteka anangiraumutimawa Farawo, ntiyareka Abisirayeli bagenda ngo bave mu gihugu cye.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>