1Uwiteka abwirira Mose na Aroni mu gihugu cya Egiputa ati
2“Uku kwezi kuzababere imfura y'amezi, kuzababereukwezi kwa mbere mu myaka.
3Mubwire iteraniro ry'Abisirayeli ryose, ku wa cumi w'uku kweziumuntu wese yiyendereumwana w'intama, uko amazu ya ba se ari,umwana w'intama umwe mu nzu imwe.
4Kandi niba inzu ari nto itari bumareumwana w'intama, asangire n'umuturanyi we bahereranye, bawufatanye ukoumubarew'abantu uri, uko imirīre y'umuntu wese iri abe ari ko muzabaraumubarew'abasangiraumwana w'intama.
5Umwana w'intama wanyu (cyangwaumwana w'ihene) ntuzagire inenge,uzabeisekurumeitaramaraumwaka, muzawukuremu ntama cyangwa mu ihene.
6Muzawurindirizeumunsi wa cumi n'ine w'uku kwezi, iteraniro ryose ry'Abisirayeli bazawubikīre nimugoroba.
7Bazende ku maraso, bayasīge ku nkomanizo zombi no mu ruhamorw'umuryango by'amazu bawuririyemo.
8Muri iryo joro bazarye inyama zawo zokeje, bazirishe imitsima itasembuwe, bazirishe n'imboga zisharira.
9Ntimuzazirye mbisi cyangwa zitetse, keretse zokeje. Igihanga cyawo n'iminono yawo n'ibyo mu nda byawo,
10ntimuzagire icyo musigango kirare, iziraye muzazose.
11Uku abe ari ko muzazirya: muzazirye mukenyeye, mukwese inkweto, mwitwaje inkoni, muzazirye vuba vuba. Iyo ni yo Pasika y'Uwiteka.
12“Kuko muri iryo joro nzanyura mu gihugu cya Egiputa nkica abana b'imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, imfura z'abantu n'uburizabw'amatungo. N'imana z'Abanyegiputa zose nzasohoza amateka nziciriye ho. Ndi Uwiteka.
13Ayo maraso azababere ikimenyetso ku mazu murimo, nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure, ubwo nzatera igihugu cya Egiputa.
14Kandi uwo munsiuzababereurwibutso, muzawuziririze ubeumunsi mukuruw'Uwiteka. Mu bihe byanyu byose muzajye muwuziririza, ribe itegeko ry'iteka ryose. 16.3-8
15“Muzajye mumaraiminsi irindwi murya imitsima itasembuwe, ku munsiuyitangira mujye mukuraumusemburo mu mazu yanyu. Uzarya imitsima yasembuweuhereye ku munsi wa mbereukageza ku wa karindwi, uwo muntu azakurwe mu Bisirayeli.
16Kandi ku munsi wa mbere mujye muteranira kuba iteraniro ryera, no ku wa karindwi hazabe iteraniro ryera he kugiraumurimowoseukorwa muri iyo minsi, keretseumurimow'inda y'umuntu wese. Uwo wonyine abe ari wo mukora.
17Mujye muziririzaumunsi mukuruw'imitsima itasembuwe, kuko kuri uwo munsi nzaba mbakuye mu gihugu cya Egiputa muri ingabo. Ni cyo gituma mukwiriye kujya muziririza uwo munsi mu bihe byanyu byose, rikaba itegeko ry'iteka ryose.
18Mu kwezi kwa mbere ku munsi wako wa cumi n'ine nimugoroba, muzahereho kurya imitsima itasembuwe mugezeku munsi wako wa makumyabiri n'umwe nimugoroba.
19Muri iyo minsi uko ari irindwiumusemburo we kuzaboneka mu mazu yanyu. Uzarya icyasembuwe, uwo muntu azakurwe mu iteraniro ry'Abisirayeli, naho yabaumunyamahangaubasuhukiyemo cyangwauwavukiyemu gihugu cyanyu.
20Ntimuzagire icyasembuwe cyose murya, mu mazu yanyu yose mujye murya imitsima itasembuwe.”
21Mose ahamagara abakuru bose bo mu Bisirayeli arababwira ati “Nimurobanure mujyane abana b'intama, uko amazu yanyu ari, muzabikīreumwana w'intama wa Pasika.
22Mwendeumukamato wa ezobu muwinike mu maraso yo mu rwabya, mumishe amaraso yo mu rwabya mu ruhamorw'umuryango no ku nkomanizo zombi, he kugirauwo muri mweusohoka mu nzu ye, mugezemu gitondo.
23Kuko Uwiteka azanyura muri mwe ajya kwica Abanyegiputa, kandi nabona ayo maraso, ari mu ruhamorw'umuryango no ku nkomanizo zombi, Uwiteka azanyura kuri urwo rugi ye gukundiraumurimbuzi kwinjira mu mazu yanyu ngo abice.
24Kandi mujye muziririza ibyo, bibe itegeko kuri mwe no ku buzukuruzabanyu iteka ryose.
25Nimumarakugeramu gihugu Uwiteka azabaha nk'uko yasezeranije, muzajye muziririza uwo muhango wera.
26Kandi uko abana banyu bababajije bati ‘Uyu muhango wanyu ni uw'iki?’
27Mujye mubasubizamuti ‘Ni igitambo cya Pasika y'Uwiteka, kuko yanyuze ku mazu y'Abisirayeli bari muri Egiputa agakiza amazu yacu, ubwo yicaga Abanyegiputa.’”Abantu barunamabikubitahasi.
28Abisirayeli baragenda babigenza batyo, uko Uwiteka yategetse Mose na Aroni aba ari ko bakora.
29Mu gicuku Uwiteka yica abana b'imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa,uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y'ubwamiukageza ku mpfura y'imbohe mu kazu k'ibwina, n'uburizabw'amatungo bwose.
30Farawo yibambura nijoro, n'abagaragu be bose n'Abanyegiputa bose barabyuka. Muri Egiputa bacuraumuborogo mwinshi, kuko ari nta nzu n'imwe itapfuyemoumuntu.
31Ahamagaza Mose na Aroni iryo joro arababwira ati “Nimuhagurukemuve mu bantu banjye mwe n'Abisirayeli, mugende mukorere Uwiteka nk'uko mwavugaga.
32Mujyane n'imikumbi yanyu n'amashyo yanyu nk'uko mwavugaga, mugende kandi munsabireumugisha.”
33Abanyegiputa bagōmēra ubwo bwoko ngo babohereze bave mu gihugu vuba, kuko bavugagabati “Turapfuye twese”.
34Ubwo bwoko bujyana amarobe atarotswa y'imitsima yabo, batarayasembura, ibyibo byabo byo kuvugiramo bari babihambiriye mu myenda yabo bikoreye ku ntugu.
35Abisirayeli bakora ibyo Mose yababwiye, basaba Abanyegiputa ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'imyenda.
36Uwiteka aha ubwo bwoko kugiriraumugisha ku Banyegiputa babaha ibyo babasabye, banyaga Abanyegiputa.
37Abisirayeli barahaguruka, bava i Rāmesesi bataha i Sukoti, abigenzaga bari abagabouduhumbi dutandatu, abana batari mu mubare.
38Kandi n'ikivange cy'amahanga menshi kijyana na bo, n'imikumbi n'amashyo by'amatungo menshi cyane.
39Botsa imitsima itasembuwe y'amarobe bavanye muri Egiputa atarotswa, kuko ayo marobe yari atasembuwe kuko birukanywe muri Egiputa ntibazārīre, kandi bari bataritekera icyokurya cyose.
40Imyaka Abisirayeli bamaze mu rusuhukorwa Egiputa, yari magana ane na mirongo itatu.
41Iyo myaka uko ari magana ane na mirongo itatu ishize hatabuzehoumunsi, hadasāzehoumunsi, ingabo z'Uwiteka zose ziva mu gihugu cya Egiputa.
42Iryo joro ni iryo kuziriririzwa Uwiteka cyane, kuko yabakuye mu gihugu cya Egiputa Iryo ni rya joro ry'Uwiteka, Abisirayeli bose bakwiriye kujya baziririza cyane mu bihe byabo byose.
43Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Iri ni ryo tegeko kuri Pasika: ntihakagireumunyamahanga urya ku byayo,
44arikoumuguranow'umuntu wese yaguze ifeza, nibamara kumukebaabone kubiryaho.
45Umusuhukew'umunyamahanga n'umugaraguukorera ibihembo, ntibakabiryeho.
46Bye gukurwa mu nzu ngo bijyanwe mu yindi. Ntugasohokane n'intongo y'iyo nyama, kandi ntimukavunehoigufwa na rimwe.
47Iteraniro ry'Abisirayeli ryose rijye riziririza Pasika.
48Kandiumunyamahanga nabasuhukiramo agashaka kuziriririza Uwiteka Pasika, abahungu b'iwe bose bakebwe abone kwegera ibya Pasika, akabiziririza. Kandi azamera nk'uwavukiyemu gihugu cyanyu, ariko ntihakagireutakebwe weseubiryaho.
49Kavukiren'umunyamahangaubasuhukiyemo bazasangire itegeko.”
50Uko ni ko Abisirayeli bose bakoze, uko Uwiteka yategetse Mose na Aroni ni ko bakoze,
51kuri wa munsi Uwiteka yakuye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo yari iri.