Kuv 13:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1Uwiteka abwira Mose ati

2“Mwezeuburizabwose bwo mu Bisirayeli bubeubwanjye, imfura z'abantu n'uburizabw'amatungo ni ibyanjye.”

3Mose abwira abantu ati “Mujye mwibuka uyu munsi muviriye muri Egiputa, mu nzu y'uburetwa, kuko Uwiteka yabakujeyoamaboko. Ntimuzagire imitsima yasembuwe murya.

4Uyu munsi muviriyeyo ni uwo mu kwezi Abibu.

5Kandi Uwiteka nakujyana mu gihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abamori n'Abahivi n'Abayebusi, icyo yarahiriye ba sekuruzabawe ko azakiguha, igihugu cy'amata n'ubuki,uzajyeuziririza uwo muhango wera uko uko kwezi gutashye.

6Iminsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe, ku munsi wa karindwi hazabehoumunsi mukuruw'Uwiteka.

7Imitsima itasembuwe ijye iribwa muri iyo minsi uko ari irindwi. Ntihakagire imitsima yasembuwe ikubonekaho, kandi ntihakagireumusemburoukubonekaho mu gihugu cyawe cyose.

8Kandi kuri uwo munsiuzabwireumwana wawe uti ‘Ibi byatewe n'ibyo Uwiteka yankoreye, ubwo navaga muri Egiputa.’

9Uwo muhangouzakuberenk'ikimenyetso gishyizwe ku kubokokwawe, n'urwibutso rushyizwe hagati y'amaso yawe, kugirango amategeko y'Uwiteka abe mu kanwa kawe, kuko Uwiteka yagukujeamaboko muri Egiputa.

10Ni cyo gitumaukwiriye kuziririza iryo tegeko mu gihe cyaryo, ukoumwakautashye.

11“Kandi Uwiteka nakujyana mu gihugu cy'Abanyakanāni, akakiguha nk'uko yakurahiye akarahira na ba sekuruzabawe,

12uzarobanurireUwitekaumwana w'uburizawese n'uburizabwoseufitemu matungo yawe, abahungu bazaba ab'Uwiteka.

13Kandiuburizabw'indogobe bwoseuzabucunguzeumwana w'intama, kandi nudashaka kuyicungurauzayivune ijosi, kandi imfura z'abantu, iz'abahungu baweuzazicungure.

14Kandiumwana wawe nakubazamu gihe kizaza ati ‘Ibi ni ibiki?’Uzamusubizeuti ‘Uwiteka yadukujeamaboko muri Egiputa, mu nzu y'uburetwa.

15Farawo yinangiye ngo yange kuturekura, Uwiteka yicauburizabwose bwo mu gihugu cya Egiputa: imfura z'abantu n'uburizabw'amatungo. Ni cyo gituma njya ntambira Uwitekauburizabwose bw'ibigabo, ariko imfura z'abahungu banjye zose njya nzicungura.’

16Uwo muhangouzabenk'ikimenyetso gishyizwe ku kubokokwawe kandi nk'ibishyizwe mu ruhanga rwawe hagati y'amaso yawe, kuko Uwiteka yadukujeamaboko muri Egiputa.”

17Farawo amaze kurekaubwo bwoko bugenda, Imana ntiyabacisha mu nzira inyura mu gihugu cy'Abafilisitiya nubwo ari yo busamo, kuko Imana yibwiraga iti “Abantu be kwicuza ubwo bazabona intambara, ngo basubiremuri Egiputa.”

18Ahubwo Imana ibagendesha ibizigu, ibacishije mu nzira inyura mu butayuikajya ku Nyanja Itukura, Abisirayeli bava mu gihugu cya Egiputa bafite intwaro.

19Mose ajyana amagufwa ya Yosefu, kuko yari yararahirije Abisirayeli indahiro ikomeye ati “Imana ntizabura kubagenderera, namwe muzajyana amagufwa yanjye nimuva ino.”

20Bava i Sukotibabamba amahema muri Etamu, ahoubutayubutangirira.

21Uwiteka ku manywa yabagendaga imbere ari mu nkingi y'igicu ngo abayobore, nijoro yabagendaga imbere ari mu nkingi y'umurirongo abamurikire, babone uko bagenda ku manywa na nijoro.

22Ya nkingi y'igicu ntiyavaga imbere y'ubwo bwoko ku manywa, kandi iyo nkingi y'umurirontiyabuvagaimbere nijoro.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>