Kuv 14:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1Uwiteka abwira Mose ati

2“Bwira Abisirayeli basubireinyuma, babambe amahema imbere y'i Pihahiroti hagati y'i Migidoli n'inyanja, imbere y'i Bālisefoni: uti imbere y'aho hantu abe ari ho mubamba amahema, iruhande rw'inyanja.

3Farawo azavuga Abisirayeli ati ‘Bahabiye mu gihugu,ubutayuburabakingiranye.’

4Nanjye ndanangiraumutimawa Farawo abakurikire. Nziheshereza icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, Abanyegiputa bamenye yuko ndi Uwiteka.”Abisirayeli babigenza batyo.

5Umwami wa Egiputa bamubwira yuko ubwo bwoko bwacitse. Umutimawa Farawo n'iy'abagaragu be irabuhindukirabarabazanya bati “Twakoze ibiki kurekura Abisirayeli bakava mu buretwa twabakoreshaga?”

6Atunganisha igare rye ry'intambara ajyana abantu be,

7ajyana amagare magana atandatu yatoranijwe, n'andi magare y'intambara y'Abanyegiputa yose, n'abatware bategeka abayirwaniramo bose.

8Uwiteka anangiraumutimawa Farawoumwami wa Egiputa akurikira Abisirayeli, kuko Abisirayeli bari bavuye muri Egiputa bateze amaboko.

9Abanyegiputa babakurikirisha amafarashi n'amagare bya Farawo byose, n'abahetswe n'amafarashi be, n'izindi ngabo ze zose, babafatīra babambye amahema ku nyanja iruhande rw'i Pihahiroti, imbere y'i Bālisefoni.

10Farawo abatuze, Abasirayeli buburaamaso babona Abanyegiputa bahuruyeinyuma yabo baratinya cyane. Abisirayeli batakira Uwiteka.

11Babaza Mose bati “Nta mva zari muri Egiputa, kutuzanango dupfire mu butayu? Ni iki cyatumyeutugirira utyo, kudukuramuri Egiputa?

12Si ibyo twakubwiriraga muri Egiputa tuti ‘Turekedukorere Abanyegiputa, kuko ikiruta ari uko dukorera Abanyegiputa, biruta ko dupfira mu butayu?’”

13Mose asubizaabantu ati “Mwitinya mwihagararire gusa, murebeagakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabonaukundi.

14Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.”

15Uwiteka abaza Mose ati “Ni iki gitumyeuntakira? Bwira Abisirayeli bakomeze bagende.

16Naweumanike inkoni yawe,urambureukubokohejuru y'inyanjauyigabanye, Abisirayeli bace mu nyanja hagati nko ku butaka.

17Nanjye ndanangira imitima y'Abanyegiputa bajyemo babakurikire, mbone kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, no ku magare ye no ku bahetswe n'amafarashi be.

18Abanyegiputa bazamenya yuko ndi Uwiteka, nimara kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku magare ye, no ku bahetswe n'amafarashi be.”

19Marayika w'Imana wajyaga imbere y'ingabo z'Abisirayeli arahava ajya inyuma yabo, ya nkingi y'igicu iva imbere yabo ihagarara inyuma yabo,

20ijya hagati y'ingabo z'Abanyegiputa n'iz'Abisirayeli: bariya ibabera igicu n'umwijima, abandi ibaberaumucyoubamurikira nijoro, ntibegerana iryo joro ryose.

21Mose aramburaukubokohejuru y'inyanja. Uwiteka ahuhishaumuyagamwinshiuvuyeiburasirazuba ijoro ryose,usubizainyanja inyuma amaziuyagabanyamo kabiri, maze hagati y'aho yari ari hahindukaubutakabwumutse.

22Abisirayeli bajya mu nyanja hagati baca nko ku butaka, amazi ababera nk'inkike iburyo n'ibumoso.

23Abanyegiputa barabakurikira, amafarashi ya Farawo yose n'amagare ye, n'abahetswe n'amafarashi be, bijya mu nyanja hagati bibakurikiye.

24Mu gicuku cya nyuma, Uwiteka yitamururiyemu nkingi y'umuriron'igicu, yitegereza ingabo z'Abanyegiputa bacikamo igikuba.

25Akura inziga ku magare yabo, bituma akururikaaruhijecyane. Abanyegiputa baravuganabati “Duhunge Abisirayeli kuko Uwiteka abarengera, akarwanya Abanyegiputa.”

26Uwiteka abwira Mose ati “Ramburaukubokohejuru y'inyanja, amazi asubireyo ajye ku Banyegiputa, no ku magare yabo no ku bahetswe n'amafarashi babo.”

27Mose aramburaukubokohejuru y'inyanja. Mu musekeinyanja isubizwamo guhururakwayo Abanyegiputa barayihunga, Uwiteka akunkumuriraAbanyegiputa hagati mu nyanja.

28Amazi asubiraahayo arenga ku magare no ku bahetswe n'amafarashi, no ku ngabo za Farawo zose zari zigiye mu nyanja zikurikiye Abisirayeli, ntiharokoka n'umwe muri bo.

29Ariko Abisirayeli bacaga hagati mu nyanja nko ku butaka, amazi ababera nk'inkike iburyo n'ibumoso.

30Uko ni ko kuri uwo munsi Uwiteka yakijije Abisirayeli Abanyegiputa, Abisirayeli babona intumbi z'Abanyegiputa ku nkombe y'inyanja.

31Abisirayeli babona ibikomeye Uwiteka yakoresheje imbaraga ze ku Banyegiputa, ubwo bwoko butinya Uwiteka kandi bizera Uwiteka n'umugaragu we Mose.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>