1Iteraniro ry'Abisirayeli ryose riva mu butayubw'i Sini, baragenda bamara izindi ndaro zabo nk'uko Uwiteka yabategetse, babamba amahema yabo i Refidimu. Nta mazi yo kunywayari ahari.
2Ni cyo cyatumye abantu batonganya Mose bakamubwira bati “Duhe amazi tunywe.”
Mose arababaza ati “Murantonganiriza iki? Kuki mugerageza Uwiteka?”
3Abantu bagirirayo inyota bitotombera Mose bati “Ni iki cyatumyeudukuriramuri Egiputa, kugirangoutwicishanye inyota n'abana bacu n'amatungo yacu?”
4Mose atakira Uwiteka ati “Aba bantu ndabagenza nte? Bashigaje hato bakantera amabuye.”
5Uwiteka abwira Mose ati “Nyura imbere y'abantuujyane bamwe mu bakuru b'Abisirayeli, witwaze inkoni wakubitishije rwa ruzi,ugende.
6Nanjye ndahagarara imbere yawe hariya ku gitare cy'i Horebu,ukubiteicyo gitare amazi aravamo abantu bayanywe.”Mose abigenzereza atyo imbere y'abakuru b'Abisirayeli.
7Yita aho hantu Masa na Meriba, kuko Abisirayeli bamutonganije kandi kuko bagerageje Uwiteka bati “Mbese Uwiteka ari hagati muri twe cyangwa ntahari?”
8Maze haza Abamaleki barwaniriza Abisirayeli i Refidimu.
9Mose abwira Yosuwa ati “Udutoranirize ingabo mugende murwanye Abamaleki, ejo nzahagarara mu mpinga y'umusozinitwaje inkoni y'Imana.”
10Yosuwa abigenza uko Mose yamutegetse, arwanya Abamaleki. Mose na Aroni na Huri barazamuka bagera mu mpinga y'uwo musozi.
11Mose yamanika amaboko Abisirayeli bakanesha, yayamanura Abamaleki bakanesha,
12maze amaboko ya Mose araruha. Bajyana ibuye bararimutegaaryicaraho, Aroni na Huri baramira amaboko ye umwe iruhande rumwe n'undiurundi, amaboko ye arakomera ageza ku izuba rirenga.
13Yosuwa atsindisha Abamaleki n'abantu babo inkota.
14Uwiteka abwira Mose ati “Andika ibi mu gitabo bibeurwibutso,ubibwire Yosuwa yuko nzakurahorwose kwibukwa kw'Abamaleki, bakibagirana mu bo munsi y'ijuru bose.”
15Mose yubakaigicaniro acyita Yehovanisi,
16aravuga ati “Uwiteka yarahiriye ko azajya arwanya Abamaleki ibihe byose.”