1Yetiroumutambyi w'i Midiyani sebukwe wa Mose, yumva ibyo Imana yagiriye Mose n'Abisirayeliubwoko bwayo, kandi uko Uwiteka yakuye Abisirayeli muri Egiputa.
2Yetiro sebukwe wa Mose ajyana Zipora muka Mose, Mose amaze kumusezererana,
3n'abahungu be bombi. Umwe yitwa Gerushomu kuko se yavuze ati “Nariumusuhukemu gihugu kitari icyacu.”
4Undi yitwa Eliyezeri kuko se yavuze ati “Imana ya data yambereyeumutabazi, inkiza inkota ya Farawo.”
5Yetiro sebukwe wa Mose azanira Mose abahungu be n'umugorewe, amusanga muri bwa butayuaho yari yabambye amahema, ku musoziw'Imana.
6Abwira Mose ati “Jyewe sobukwe Yetiro nkuzaniyeumugorewawe n'abahungu be bombi na bo.”
7Mose arasohoka ajya gusanganira sebukwe, amwikubitaimbere aramusoma, barasuhuzanya binjira mu ihema.
8Mose atekerereza sebukwe ibyo Uwiteka yagiriye Farawo n'Abanyegiputa byose abahora Abisirayeli, n'ibyabaruhirije mu nzira byose, kandi uko Uwiteka yabakijije.
9Yetiro ashimishwa n'ibyiza Uwiteka yagiriye Abisirayeli byose, kuko yabakijije Abanyegiputa.
10Yetiro aravuga ati “Uwiteka ahimbarizwe yuko yabakijije Abanyegiputa na Farawo, agakūra ubwo bwoko mu butware bw'Abanyegiputa.
11None menye yuko Uwiteka aruta izindi mana zose, kuko yanesheje Abanyegiputa, ubwo bishyiranaga hejuruubwibone ngo bagirire Abisirayeli nabi.”
12Yetiro sebukwe wa Mose ajyana igitambo cyo koswa n'ibindi bitambo ngo abitambire Imana, Aroni n'abakuru b'Abisirayeli bose baraza basangirira na sebukwe wa Mose imbere y'Imana.
13Bukeyebwaho Mose yicazwa no guciraabantu imanza, abantu bahagarara bagose Mose bahera mu gitondo bageza nimugoroba.
14Sebukwe wa Mose abonye ibyo akorera abantu byose aramubazaati “Ibyoukorera abantu ibi ni ibiki? Ni iki gituma wicara uri umwe, abantu bose bagahagarara bakugosebagahera mu gitondo bakageza nimugoroba?”
15Mose asubizasebukwe ati “Ni uko abantu baza kuri jye ngo mbabarize Imana.
16Iyo bafite amagambo baza kuri jye nkabacira imanza, nkabamenyesha amategeko y'Imana n'ibyo yategetse.”
17Sebukwe wa Mose aramubwira ati “Ibyoukoraibyo si byiza.
18Ntuzabura gucikana intege n'aba bantu muri kumwe, kuko binaniranye biruta ibyo washobora gukorawenyine.
19Noneumvira ibyo nkubwira: ndakugirainama, Imana iyigufashemo. Ube ari wowe mushyikirwa w'amagambo w'abantu n'Imana, ujyeushyira Imana imanza zabo
20kandi ujyeubigisha amategeko yayo n'ibyo yategetse, ujyeubereka inzira bakwiriye gucamon'imirimo bakwiriye gukora.
21Kandiutoranye mu bantu bose abashoboyeubucamanza, bubahaImana n'inyangamugayo, banga impongano. Ubaheubutware bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi icumi icumi.
22Bajye bacira abantu imanza ibihe byose kandiurubanza rukomeye rwose bajye barukuzanira, arikourubanza rworoheje abe ari bo baruca. Ni houziyoroherezaumuruho, na bo bazajya bafatanya nawe.
23Nugirautyo Imana ikabigutegekauzabishobora, kandi ubu bwoko bwose buzajya ahabwo bufiteamahoro.”
24Mose yumvira sebukwe, akora ibyo yamubwiye byose.
25Mose atoranya mu Bisirayeli bose abashoboyeubucamanza abaha gutwara abantu, bamwe ngo batware igihumbi igihumbi, abandi ngo batware ijana ijana, abandi ngo batware mirongo itanu itanu, abandi ngo batware icumi icumi.
26Bakajya bacira abantu imanza ibihe byose, imanza zikomeye bazizaniraga Mose, ariko izoroheje zose bakazicaubwabo.
27Mose asezerera sebukwe, asubiramu gihugu cy'iwabo.