1Mu kwezi kwa gatatu Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa, kuri uwo munsi bagera mu butayubwa Sinayi.
2Bavuye i Refidimu bageze mu butayubwa Sinayi, babubambamo amahema. Ni ho Abisirayeli babambye amahema, imbere y'umusozi.
3Mose arazamuka ngo ajye aho Imana iri, Uwiteka ari ku musoziamubwira amuteraamagambo ati “Uko abe ari koubwira inzu ya Yakobo, ubu butumwa abe ari bwoubwira Abisirayeli uti
4‘Mwabonye ibyo nagiriye Abanyegiputa, kandi uko naramije mwe amababa nk'ay'ikizu nkabizanira.
5None nimunyumvira by'ukuri, mukitondera isezerano ryanjye muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose kuko isi yose ari iyanjye,
6kandi muzamberaubwami bw'abatambyi n'ubwoko bwera.’Ayo abe ari yo magamboubwira Abisirayeli.”
7Mose araza ahamagara abakuru b'abantu, abazanira ayo magambo yose Uwiteka yamutegetse.
8Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.”Mose ashyira Uwiteka amagambo y'abantu.
9Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndaza aho uri ndi mu gicu gifatanye, kugirango abantu bumve mvugananawe maze bakwemere iteka ryose.”
Mose abwira Uwiteka amagambo y'abantu.
10Uwiteka abwira Mose ati “Jya ku bantuubezenone n'ejo, bamese imyenda yabo,
11uwa gatatuuzasange biteguye, kuko ku munsi wa gatatu Uwiteka azamanukiraimbere y'ubwo bwoko bwose ku musoziSinayi.
12Ubashyirirehourugabano rugotauyu musoziimpande zose,ubabwire uti ‘Mwirinde mwe kuzamuka ku musozicyangwa gukoraku rugabano rwawo. Uzakora kuri uyu musozino kwicwa azicwe.
13He kugiraukubokokumukoraho, ahubwo bamwicishe amabuye cyangwa bamuraseimyambi, naho ryaba itungo cyangwaumuntu cye kubaho.’Ihembe nirivuga ijwi rirandaze, bazamuke bigire ku musozi.”
14Mose aramanuka ava kuri uwo musozi, aza ku bantu arabeza, bamesa imyenda yabo.
15Abwira abantu ati “Umunsi wa gatatuuzasange mwiteguye, ntimuterane n'abagore banyu.”
16Ku wa gatatu mu gitondo inkuba zirakubita, imirabyo irarabya, igicu gifatanye kiba kuri uwo musozi. Ijwi ry'ihembe rirenga cyane rirumvikana, abantu bose bari mu ngando z'amahema bahinda imishyitsi.
17Mose azana abantu akuye mu ngando gusanganira Imana, bahagarara munsi y'uwo musozi.
18Umusoziwa Sinayi woseucumbaumwotsi, kuko Uwiteka yawumanukiyeho aje mu muriro. Umwotsi wawoucumba nk'uw'ikome,umusoziwoseutigita cyane.
19Ijwi ry'ihembe rirushijeho kurenga Mose aravuga, Imana imusubirisha ijwi.
20Uwiteka amanukiraku musoziwa Sinayi, ku mutwe wawo. Uwiteka ahamagara Mose ngo azamuke ajye ku mutwe w'uwo musozi, Mose arazamuka.
21Uwiteka abwira Mose ati “Manuka,utegeke abantu be gutwaza ngo bajya aho Uwiteka ari kumwitegereza, benshi muri bo bakarimbuka.
22Kandi n'abatambyi bigire hafi y'Uwiteka bīyeze, kugirango Uwiteka atabagwira.”
23Mose abwira Uwiteka ati “Abantu ntibabasha kuzamuka kuri uyu musoziwa Sinayi, kukoubwawe wadutegetse uti ‘Ugoteshe uyu musoziurugabano,uweze.’”
24Uwiteka aramubwira ati “Gendaumanuke mazeuzamukanena Aroni, ariko abatambyi n'abantu be gutwaza ngo baze aho Uwiteka ari, kugirango atabagwira.”
25Nuko Mose aramanuka ajya aho abantu bari, arabibabwira.