1Umugabowo mu muryango wa Lewi aragenda, arongoraumukobwa wa Lewi.
2Uwo mugoreasama inda abyaraumuhungu, maze abonye ko ariumwana mwiza, amuhisha amezi atatu.
3Ananiwe guhoraamuhisha, amubohera akato gapfundikiye mu ntamyi, agasiga ibumba n'ubushishi, ashyiramo uwo mwana, agashyira mu rufunzo rwo ku nkombe y'uruzi.
4Mushiki we aramwitarura, ngo amenye ikiri bumubeho.
5Umukobwa wa Farawo amanurwa no kwiyuhagira mu ruzi, abaja be bagendagenda ku nkombe y'uruzi, abona ka kato mu rufunzo atumaumujawe kukazana.
6Agapfunduye abonamo uwo mwana,umwana ararira. Aramubabarira ati “Uyu niumwana w'Abaheburayo.”
7Mushiki we abazaumukobwa wa Farawo ati “Sinajya se kukuzaniraumurerawo mu Baheburayokazi ngo amukurerere?”
8Umukobwa wa Farawo aramusubizaati “Nuko gendaumunzanire.”Umukobwa aragenda, ahamagara nyina w'uwo mwana.
9Umukobwa wa Farawo aramubwira ati “Jyana uyu mwanaumunderere, nzaguhemba.”Uwo mugoreajyana uwo mwana, aramurera.
10Umwana arakura, amushyiraumukobwa wa Farawo, ahindukaumwana we. Amwita Mose ati “Ni uko namukuyemu mazi.”
11Icyo gihe, Mose amaze gukuraasanga bene wabo abonauburetwa barimo, bukeyeabona Umunyegiputa akubitaUmuheburayomuri bene wabo.
12Akebaguza impande zose abona nta wuhari, yica uwo Munyegiputa amuhisha mu musenyi.
13Bukeyebwaho arasohoka, abona abagabo babiri b'Abaheburayobarwana, abwiraugiriye undi nabi ati “Ni iki gitumyeukubitamugenzi wawe?”
14Aramusubizaati “Ni nde waguhayeubutware n'ubucamanza kuri twe? Urashaka kunyica nk'uko wishe wa Munyegiputa?”Mose aratinya aribwira ati “Niukuribyaramenyekanye.”
15Farawo abyumvise ashaka kwica Mose. Maze Mose aramuhunga ajya guturamu gihugu cy'i Midiyani, agezeyo yicara iruhande rw'iriba.
16Umutambyi w'i Midiyani yari afite abakobwa barindwi, baraza badahirira intama za se buzuzaibibumbiro.
17Abashumba baraza barabirukana, Mose arahagurukaarabatabara, yuhiraumukumbi wabo.
18Bagiye kwa se Reweli arababaza ati “Noneho ko mutebutse?”
19Baramusubizabati “Ni ukoumugabow'Umunyegiputa yadukijije abashumba, kandi akatudahirira, akatwuhiriraumukumbi.”
20Abaza abakobwa be ati “Ari he? Ni iki gitumye musigauwo mugabo? Nimumuhamagare, tumufungurire.”
21Mose yemera kubanan'uwo mugabo, ashyingira Moseumukobwa we Zipora.
22Abyaraumuhungu, se amwita Gerushomu ati “Nariumusuhukemu gihugu kitari icyacu.”
23Hashize iminsi myinshi,umwami wa Egiputa aratanga. Abisirayeli banihishwa n'uburetwa babakoresha barataka, gutakabatakishwa n'uburetwa kurazamuka kugeraku Mana.
24Imana yumvaumunihowabo, yibuka isezerano ryayo yasezeranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo.
25Imana ireba Abisirayeli, imenya uko bameze.