1Imana ivuga aya magambo yose iti
2“Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuyemu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa.
3“Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.
4“Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n'ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butakacyangwa mu mazi yo hepfo y'ubutaka.
5Ntukabyikubiteimbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku buzukuruzan'ubuvivibw'abanyanga,
6nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruzababo b'ibihe igihumbi.
7“Ntukavugireubusaizina ry'Uwiteka Imana yawe, kuko Uwiteka atazamubarank'utacumuye,uvugiyeubusaizina rye.
8“Wibuke kwezaumunsi w'isabato.
9Mu minsi itandatu ujyaukora, abe ari youkoreramo imirimo yawe yose,
10ariko uwa karindwi ni wo sabato y'Uwiteka Imana yawe. Ntukagireumurimowoseuwukoraho, woweubwawe, cyangwaumuhungu wawe cyangwaumukobwa wawe, cyangwaumugaragu wawe cyangwaumujawawe, cyangwa itungo ryawe cyangwaumunyamahanga wawe uri iwanyu,
11kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose, akaruhukiraku wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uwiteka ahaumugishaumunsi w'isabato, akaweza.
12“Wubaheso na nyoko, kugirangouramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha. 18.20; Ef 6.2-3
13“Ntukice. 18.20; Rom 13.9; Yak 2.11
14“Ntugasambane. 13.9; Yak 2.11
15“Ntukibe.
16“Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.
17“Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, ntukifuzeumugorewa mugenzi wawe, cyangwaumugaragu we cyangwaumujawe, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”
18Abantu bose bumva za nkuba zikubita, babona ya mirabyo irabya, bumva ijwi rya rya hembe, babona wa musoziucumbaumwotsi, babibonye bahinda imishyitsi, bahagarara kure.
19Babwira Mose bati “Ba ari woweutubwira ni ho turi bwumve, ariko Imana ye kutubwira tudapfa.”
20Mose abwira abantu ati “Nimuhumurekuko Imana izanywe no kubagerageza, no kugirango guteraubwoba kwayo guhoreimbere yanyu mudakora ibyaha.”
21Abantu bahagarara kure. Mose yigira hafi y'umwijima w'icuraburindi Imana irimo.
22Uwiteka abwira Mose ati “Uku abe ari koubwira Abisirayeli, uti ‘Ubwanyu mwiboneye ko mbabwiye ndi mu ijuru.
23Ntimukareme izindi mana ngo muzibangikanye nanjye, imana z'ifeza cyangwa imana z'izahabu ntimukazicurire.
24Undundire igicaniro cy'ibitaka,ugitambireho ibitambo byawe byoswa n'ibitambo by'uko uri amahoro, intama zawe n'inka zawe. Aho nzibukiriza izina ryanjye hose, nzaza aho uri nguheumugisha.
25Kandi nunyubakira igicaniro cy'amabuye, ntuzacyubakishe amabuye abajwe, kuko nukimanikaho icyuma cyaweuzabaugihumanije.
26Kandi ntugashyireurwuririro rw'amabuye ku gicaniro cyanjye ngoucyurire, kugirangoubwambure bwawe butakigaragariraho.’