Kuv 21:1-37 BYSB2001 - Bible AI

1“Aya mategeko ni youzashyira imbere yabo.

2Nuguraumuguranow'Umuheburayoagukorere imyaka itandatu, ku wa karindwi azagende abe uw'umudendezo, atagize icyo yicunguje.

3Niba yaraje wenyine agende wenyine, niba yarazanye n'umugorewe ajyane na we.

4Kandi shebuja namushyingiraumugorebakabyarana abahungu cyangwa abakobwa, uwo mugoren'abana be bazabe aba shebuja uwo, ariko uwo mugaboagende wenyine.

5Ariko uwo muguranoniyerura ati ‘Nkunze databuja n'umugorewanjye n'abana banjye, sinshaka kugenda ngo mbe uw'umudendezo’,

6shebuja amujyane imbere y'Imana amuhagarike ku rugi cyangwa ku nkomanizo, shebuja amupfumuzeugutwiuruhindu, agumye kumukorera iteka.

7“Umuntu naguraumukobwa we ngo abeumugurano, ntagenzwe kumwe n'abaguranob'abagabo.

8Niba atanejeje shebuja wagambiriye kumurongora, yemere ko acungurwa. Ntiyemererwe kumugurisha abanyamahanga kuko yamuviriye mu isezerano.

9Kandi namushyingiraumuhungu we, amugirire nk'ibyo yagiriraumukobwa we.

10Namuharika ntagabanye ibyokurya bye n'imyambaro ye, ntamwicire igihe.

11Natamukorera ibyo uko ari bitatu, azagende adakoranuwe.

12“Ukubiseumuntu agapfa ntakabure kwicwa.

13Kandiumuntu natubīkīra undi, Imana igatuma amugwa mu maboko, nzagutegekera aho azahungira.

14Umuntu natera mugenzi we abyitumye ngo amwicisheuburiganya,umukureku gicaniro cyanjye ahōrwe.

15“Ukubisese cyangwa nyina ntakabure kwicwa.

16“Uwibyeumuntu akamuguracyangwa bakamumufatana, ntakabure kwicwa.

17“Uvumye se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.

18“Abantu nibarwana umwe agakubitaundi ibuye cyangwa igipfunsi, akabirwara iminsi ntapfe,

19nasindagirira ku kibandouwamukubisentazagibweho n'urubanza, ahubwo azarihe iminsi amaze arwaye kandi amuvuzearinde akira neza.

20“Umuntu nakubitainkoniumuguranowe w'umugabocyangwa w'umugoreakamukumbanya, ntazabure guhanwa.

21Ariko nasibira rimwe cyangwa kabiri, ntashyirweho igihano kuko uwo ari ifeza ye.

22“Kandi abantu nibarwana bakababazaumugoreutwite, akavanamo inda ariko ntagire ikindi aba, ntazabure kurihaicyoumugabow'uwo mugoreamurihishije cyose, azarihe nk'uko abacamanza bategetse.

23Ariko nihagira ikindi aba,uzategeke koubugingo buhorerwaubundi,

24ijisho rihorerwa irindi, iryinyo rihorerwa irindi, ikiganza gihorerwa ikindi, ikirenge gihorerwa ikindi,

25ubushyebuhorerwaubundi,urugumaruhorerwaurundi,umubyimbauhorerwa undi.

26“Umuntu nakubitaumuguranowe w'umugabocyangwa w'umugoreakamumenaijisho, amuheumudendezo kuko amumennye ijisho.

27Kandi nakubitaumuguranowe w'umugabocyangwa w'umugoreakamukurairyinyo, amuheumudendezo kuko amukuyeiryinyo.

28“Inka niyicaumugabocyangwaumugoreagapfa, iyo nka ntikabure kwicishwa amabuye kandi ntikaribwe, ariko nyirayo ntazagibweho n'urubanza.

29Ariko niba iyo nka yari isanzwe yica bakaba barabibwiye nyirayo ntayirinde, ikicaumugabocyangwaumugoreagapfa, iyo nka yicishwe amabuye, nyirayo na we bamwice.

30Nibamuca ikarabo, atange ibyo bamuciyebyose gucunguraubugingo bwe.

31Naho yabaumuhungu w'umuntu cyangwaumukobwa we iyo nka yishe, bimubereuko iryo tegeko ritegetse.

32Inka niyicaumuguranow'umugabocyangwa w'umugore, nyirayo azahe shebuja w'uwo shekeli z'ifeza mirongo itatu, bicishe iyo nka amabuye.

33“Umuntu nasiburaurwobo rwacukuriwekubikaamazi, cyangwa narucukurantarupfundikire inka cyangwa indogobe ikagwamo,

34nyirarwo arihe icyo iguze: ahe nyirayo izo feza, intumbi ibe iya nyir'urwobo.

35“Inka y'umuntu niyica iy'undi igapfa, iyayishe bayigure bagabane ibiguzi byayo, kandi n'intumbi na yo bayigabane.

36Cyangwa nibimenyekana yuko iyo nka yari isanzwe yica, nyirayo ntayirinde, ntazabure kurihaho indi, intumbi ikaba iye.

37“Umuntu niyiba inka cyangwa intama, akayibaga cyangwa akayigura, inka ayiriheho eshanu, intama ayiriheho enye.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>