Kuv 22:1-30 BYSB2001 - Bible AI

1“Umujuranagwa mu cyuho nijoro, amaraso ye ntazaba kuuwamwishe.

2Ariko nibamwica izuba rirashe, amaraso ye azabakoraho kuko yari akwiriye kwigura, kandi naba adafite icyo yigura, nibamugureku bw'ubujurabwe.

3“Nafatanwa inyibano ikiri nzima, naho yaba inka cyangwa indogobe cyangwa intama, ariheho ebyiri.

4“Umuntu niyoneshaumurimacyangwauruzabibu by'undi, cyangwa niyihorera itungo rye rikonaumurimaw'undi, amugerere imyaka irushaho kuba myiza yo mu we murimacyangwa iyo mu rwe ruzabibu, ayimurihe.

5“Umurironucanwaukagurumanaugafatauruzitiro rw'amahwa,ukambukiranyaugafata amasaka ari ku muraracyangwa agihagaze, cyangwaumurimaugashya,uwacanye uwo murirontakabure kubiriha.

6“Umuntu nabitsa mugenzi we ifeza cyangwa ibindi bintu bikibirwa iwe,umujuranaboneka azarihe kabiri.

7Nataboneka, nyir'urwo rugo yigire imbere y'Imana ngo arahire yuko atiyibishije ibya mugenzi we.

8“Mu byo guhuguzanya byose, naho yaba inka cyangwa indogobe cyangwa intama, cyangwaumwambaro cyangwa ikindi kintu cyose cyabuze,umuntu akagishingura ati ‘Iki ni cyo nabuze’,urubanza rwa bombi ruzaburanirwe imbere y'Imana, uwo Imana izaciraurubanza ko atsinzwe azarihe undi kabiri.

9“Umuntu naragiza mugenzi we indogobe cyangwa inka, cyangwa intama cyangwa irindi tungo ryose, igapfa cyangwa ikavunikacyangwa ikanyagwa ari nta wubireba,

10kurahira Uwiteka kuzabehagati yabo bombi yuko atiyibishije itungo rya mugenzi we, nyiraryo yemere undi ntarihe.

11Ariko ryakwibirwa iwe, azarihe nyiraryo.

12Ryatanyagurwa n'inyamaswa, azazane igikanka kimwemeza, ntazarihe itanyaguwe.

13“Kandiumuntu natira itungo rya mugenzi we, rikavunikacyangwa rigapfa nyiraryo adahari, ntazabure kumuriha.

14Ariko nyiraryo nahaba ntazamurihe. Ariko ryaba rije ngouwagwatiriye atange ibiguzi by'igihe basezeranye, ibyo biguzi bizarangize.

15“Umuntu nashukashukaumwariutasabwe akaryamana na we, ntakabure kumukwa ngo amurongore.

16Ariko se niyanga rwose kumumushyingira, azatange inkwano nk'iz'abakobwa.

17“Umurozikazi ntuzareke abaho.

18“Uzaryamana n'itungo ntakabure kwicwa.

19“Uzatambira imana yose igitambo itari Uwiteka, azarimburwe rwose.

20“Umusuhukew'umunyamahanga ntukamugirire nabi, ntukamuhatekuko namwe mwari abasuhukemu gihugu cya Egiputa.

21Ntihakagireumupfakazi cyangwa impfubyi mubabaza.

22Nugiraicyoubababaza na gato bakantakira, sinzabura kumva gutakakwabo,

23uburakari bwanjye bukagurumanankabicisha inkota, abagore banyu namwe bakaba abapfakazi, abana banyu bakaba impfubyi.

24“Nugurizaifezaumukenewese wo mu bwoko bwanjye muri kumwe, ntuzamugirire nk'uko abishyuza bakora kandi ntimuzamwake inyungu.

25Niwakaumwenda wa mugenzi wawe ho ingwate, izuba ntirikarengeutawumushubije

26kuko ari wo yambara wonyine, ari wo mwambaro wo ku mubiriwe. Aziyorosa iki? Nantakira nzamwumvira, kuko ndiumunyambabazi.

27“Ntugatuke Imana, ntukavumeumutware w'ubwoko bwanyu.

28“Ntugatinde kuntura ku byuzuyeibigega byawe, no ku mazi y'imbuto z'ibiti byawe.
“Imfura z'abahungu bawe ujyeuzintura.

29“Abe ari kougirira n'inka zawe n'intama zawe:uburizabuzamarane iminsi irindwi na nyina, ku wa munaniujyeubuntura.

30“Kandi muzambere abera, ni cyo gituma mudakwiriye kurya ikirīra cyo ku gasozi, mujye mukijugunyira imbwa.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>