Kuv 23:1-33 BYSB2001 - Bible AI

1“Niwumva inkuru y'impuha ntukayamamaze, ntugakoranire mu ntoki n'umunyabyaha gusezerana guhamya ibinyoma.

2Ntugakurikize benshi gukoraibyaha, kandi nutangwa houmugabontukajye iyo abenshi bagiye ngoutumebacaurubanza nabi,

3kandi ntugatsindishiririzeumuntu kuko ariumukene.

4“Nuhuran'inka y'umwanzi wawe cyangwa n'indogobe ye izimira, ntukabure kuyimuzanira.

5Kandi nusanga indogobe y'umwanzi waweumutwaro ihetse yawugwanye,ukagira ngo wirengagize kumufasha, ntukabure kumufasha.

6“Ntukagorekeurubanza rw'umukeneuri muri mwe.

7Wirinde cyane ibirego by'ibinyoma. Ntukiceutacumuyeukwiriye gutsindaumuzizaakarengane, kuko ntazatsindishirizaumunyabyaha.

8Ntugahongerwe kuko impongano ihumya amaso y'abareba, kandi igoreka imanza z'abakiranutsi.

9“Kandi ntugahateumusuhukew'umunyamahanga kuko muziumutimaw'umusuhuke, kuko namwe mwari abasuhukemu gihugu cya Egiputa.

10“Mu myaka itandatu ujyeubibaku butakabwaweusarure imyaka yabwo,

11ariko ku wa karindwi bujye buruhukauburaze, kugirango abakene bo mu bwoko bwanyu barye cyimeza, ibyo basize inyamaswa zo mu gasozi zibirye. Uko abe ari ko ujyaugenzauruzabibu rwawe n'urwelayo rwawe.

12“Mu minsi itandatu ujyeukoraimirimo yawe, ku wa karindwi ujyeuruhukakugirango inka yawe n'indogobe yawe ziruhuke,umwana w'umujawawe n'umusuhukew'umunyamahanga basubizwemo intege. Guteg 5.13-14

13“Mwitondere ibyo nababwiye byose, ntimukavuge na hato amazina y'izindi mana, ntakumvikane mu kanwa kawe.

14“Ukoumwakautashye ujyeunziririza iminsi mikuru gatatu.

15Ujyeuziririza iminsi mikuru y'imitsima itasembuwe. Mu minsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe uko nagutegetse, mu gihe cyategetswe cyo mu kwezi Abibu kuko ari ko waviriyemo mu Egiputa, he kugiraumuntu uzaubusaimbere yanjye.

16“Kandi ujyeuziririzaumunsi mukuruw'isarura, uw'umuganura w'imirimo yawe wabibye mu murima.
“Kandi ujyeuziririzaumunsi mukuruw'isarura rya byose, wo ku iherezo ry'umwaka numaragusarura imirimo yawe mu isambu yawe.

17Ukoumwakautashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y'umwami Uwiteka ibihe bitatu.

18“Amaraso y'igitambo ntambiwe ntukayatambane n'imitsima yasembuwe, kandiurugimbu rw'icyatambwe ku munsi mukuruwanjye ntirukarāre ngo rugezemu gitondo.

19“Umuganura w'ibibanje kwera mu butakabwawe, ujyeuwuzanamu nzu y'Uwiteka Imana yawe.
“Ntugatekesheumwana w'ihene amahenehene ya nyina.

20“Dore ndatuma marayika imbere yawe akurindire mu nzira akujyane aho nakwiteguriye.

21Mumwitondeho, mumwumvire ntimukamugomere kuko atazabababarira ibicumurobyanyu, kuko izina ryanjye riri muri we.

22Ariko numwumvira by'ukuriugakora ibyo nzavuga byose, nanjye nzabaumwanzi w'abanzi bawe n'umubisha w'ababisha bawe.

23Kuko marayika wanjye azakujya imbere akakujyana mu Bamori n'Abaheti, n'Abaferizi n'Abanyakanāni, n'Abahivi n'Abayebusi maze nkabarimbura.

24Ntuzikubiteimbere y'imana zabo, ntuzazikorere kandi ntuzagenze nka bo, ahubwouzabarimbure rwose,utembagaze inkingi z'amabuye bubatse.

25Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu, na yo izahaumugishaumutsima wawe n'amazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe.

26Mu gihugu cyawe nta wuzavanamo inda, nta wuzagumbaha,umubarew'iminsi yawe nzawusohozaudakenyutse.

27“Nzohereza igitinyiro cyanjye kikujye imbere, nirukaneabantuuzageramo bose, ntume ababisha bawe bose baguha ibitugu.

28Nzohereza amavubi akujye imbere, yirukaneAbahivi n'Abanyakanāni n'Abaheti imbere yawe.

29Sinzabirukanaimbere yawe mu mwaka umwe kugirango igihugu kidahindukaumwirare, inyamaswa zo mu ishyamba zikagwira zikagutera.

30Ahubwo nzabirukanaimbere yawe ni ruto ni ruto, ngeze ahouzagwiriraukazungura icyo gihugu.

31Nzagushyirirahourugabano, ruhereku Nyanja Itukurarugereku Nyanja y'Abafilisitiya, kandi ruhereku butayurugereku ruzi (Ufurate), kuko nzabagabiza abatuye muri icyo gihugu mukabanesha, mukabirukanaimbere yanyu.

32Ntuzagire isezeranousezerana na bo cyangwa n'imana zabo.

33Ntibazagumye kuba mu gihugu cyawe kugirango batakuncumuzaho, kuko wakorera imana zabo ntibyabura kukuberaumutego.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>