1Imana ibwira Mose iti “Uzamukanena Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru b'Abisirayeli mirongo irindwi mwerekeje aho Uwiteka ari. Namwe musenge mukirikure,
2Mose abe ari we wigira hafi y'Uwiteka wenyine, bo ntibamwigire hafi kandi abandi bantu ntibazamukanena we.”
3Mose araza abwira abantu amagambo y'Uwiteka yose n'amategeko ye yose, abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.”
4Mose yandika amagambo y'Uwiteka yose, azinduka kare yubakaigicaniro hasi y'uwo musozi, n'inkingi z'amabuye cumi n'ebyiri zinganyaumubaren'imiryango y'Abisirayeli, uko ari cumi n'ibiri.
5Atuma abasore bo mu Bisirayeli batambira Uwiteka ibitambo byoswa, n'inka z'ibitambo by'uko bari amahoro.
6Mose agabanya amaraso mu bice bibiri bingana: kimwe agisuka mu nzabya, ikindi akimīsha ku gicaniro.
7Yenda igitabo cy'isezerano agisomera abantu, baramubwira bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”
8Mose yenda ayo maraso, ayamisha ku bantu arababwira ati “Ngaya amaraso y'isezerano Uwiteka asezeranye namwe, nk'uko ayo magambo yose ari.”
9Maze Mose azamukanana Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru b'Abisirayeli mirongo irindwi
10bareba Imana y'Abisirayeli: munsi y'ibirenge byayo hameze nk'amabuye ashashwe ya safiro ibonerana, ihwanye n'ijuru ry'umupyēmureubwaryo.
11Kandi abatoranijwe b'Abisirayeli ntiyagira icyo ibatwara. Bareba Imana, bararya, baranywa.
12Uwiteka abwira Mose ati “Zamuka uze aho ndi ku musoziugumeyo, nanjye nzaguha ibisate by'amabuye biriho amategeko, n'ibyategetswe nandikiye kubigisha.”
13Mose ahagurukanana Yosuwaumufasha we, Mose azamuka ku musoziw'Imana.
14Abwira ba bakuru ati “Mudutegerereze hano mugezeaho tuzagarukiraaho muri, kandi Aroni na Huri murasigiranye,ushaka kuburanaabasange.”
15Mose azamuka kuri uwo musozi, cya gicu kirawubundikira.
16Ubwiza burabagirana bw'Uwiteka bugumaku musoziwa Sinayi, igicu kiwubundikira iminsi itandatu, ku wa karindwi ahamagarira Mose muri icyo gicu.
17Mu maso y'Abisirayeli, ishusho y'ubwiza bw'Uwiteka yameraga nk'umuriroukongora ku mutwe w'uwo musozi.
18Mose ajya imbere muri icyo gicu, azamuka kuri uwo musoziawumaraho iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine.