Kuv 26:1-37 BYSB2001 - Bible AI

1“Kandiuzareme ubwo buturo,ubusakaze imyenda cumi,uyibohesheubudodobw'ibitare bwiza buboheranije, n'ubw'umukarawa kabayonga n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, bayibohemo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga b'ibyo abe ari bo babiboha.

2Uburebure bw'umwenda wose bube mikono makumyabiri n'umunani,ubugaribwawo bube mikono ine, imyenda yose ibeurugerorumwe.

3Imyenda itanu ikombatweukwayo, n'iyindi itanu ikombatweukwayo.

4Kandiudodeimikondo y'udutambaro tw'imikara ya kabayonga ku musozow'umwendauheraigikombate kimwe,udodeyindi nka yo ku musozow'umwendauheraikindi gikombate.

5Udode imikondo mirongo itanu ku mwenda umwe, n'indi mirongo itanuuyidode ku musozow'umwendauheraikindi gikombate, iyo mikondo yerekerane.

6Ucure ibikwasi by'izahabu mirongo itanuubifatanishe ibyo bikombate, ubwo buturobube bumwe.

7“Kandiuzabohe imyenda yo gusakara y'ubwoya bw'ihene, ibe ihema risakara ubwo buturo,uboheimyenda cumi n'umwe.

8Uburebure bw'umwenda wose bube mikono mirongo itatu,ubugaribwawo bube mikono ine, iyo myenda uko ari cumi n'umwe ibeurugerorumwe.

9Ukombate imyenda itanuukwayo, n'iyindi itandatuuyikombateukwayo, uwa gatandatuuwubindūre imbere y'ihema.

10Udode imikondo mirongo itanu ku musozow'umwendauheraigikombate kimwe, n'indi mirongo itanuuyidode ku musozow'umwendauheraikindi gikombate.

11Ucure ibikwasi by'imiringa mirongo itanuubishyire muri iyo mikondo,ufatanye iryo hema ribe rimwe.

12Igice cy'imyenda y'ihema gisagaho kikarērēta, ni cyo gice gisagaho cy'umwenda umwe kingana n'ikindi, kirērētere inyuma y'ubwo buturo.

13Ubwo ibikombate by'ihema bisagaho mukonoumwe mu burebure bw'uruhande rumwe, n'indi ibiri mu rundi, irērētere mu mbavu z'ubuturozombi, iritwikīre.

14“Kandiuzaciranye igisakara iryo hema mu mpu z'amasekurumey'intama zizigishijwe inzigo itukura,ukirenzeho igicirane cy'impu z'inyamaswa zitwa tahashi.

15“Kandi uzabāze imbaho z'imiganda y'ubwo buturomu mushita,uzishinge.

16Uburebure bw'urubahorwose bube mikono cumi,ubugaribwarwo bube mukonoumwe n'igice.

17Kandi ku rubahorwose habe inkarwe ebyiri zifatanye, abe ari ko uzibāza ku mbaho z'ubwo buturozose.

18Ubāze imbaho z'imiganda yabwo, iz'uruhande rw'iburyo zibe makumyabiri.

19Kandiuzacure imyobo mirongo ine mu ifeza, ibe hasi y'izo mbaho uko ari makumyabiri. Imyobo ibiri ibe hasi y'urubahorumwe, ishingwemo inkarwe zarwo zombi, bityo bityo.

20Kandi uzabāze imbaho makumyabiri z'urundi ruhande rw'ubwo buturorw'ibumoso,

21uzicurireimyobo mirongo ine mu ifeza, imyobo ibiri ibe hasi y'urubahorumwe, bityo bityo.

22Kandi uzabāze imbaho esheshatu zo mu mwinjiro w'ubwo buturo, iburengerazuba.

23Ubāze imbaho ebyiri z'impfurukazabwo zo mu mwinjiro.

24Hasi zibe izivuyemonk'ebyiri, kandi zibe imyishyikire zigere ku mpeta ya mbere, abe ari ko biba kuri zombi zibe izo ku mpfurukazo mu mwinjiro.

25Nuko izo mbaho zizabeumunani, imyobo y'ifeza yo kuzishingamo izabe cumi n'itandatu, imyobo ibiri ibe hasi y'urubahorumwe, bityo bityo.

26“Kandi uzabāze imbumbe mu mushita, imbumbe eshanu zo ku mbaho z'imiganda y'uruhande rumwe rw'ubwo buturo,

27na zindi eshanu zo ku mbaho z'imiganda y'urundi ruhande rwabwo, n'izindi eshanu zo mu mwinjiro wabwo, iburengerazuba.

28Imbumbe yo hagati y'izindi iringanije imbaho, ibeumwishyikire.

29Kandi izo mbahouzaziyagirizeho izahabu,ucureimpeta mu izahabu zo kuzishyiraho, zisesekwemo izo mbumbe, imbumbe na zouziyagirizeho izahabu.

30Uzashinge ubwo buturobuhwanye n'icyitegererezo cyabwo werekewe kuri uyu musozi.

31“Kandiumwendaukingirizauzawubohesheubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, bawubohemo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga b'ibyo abe ari bo babiboha.

32Uwumanike ku nkingi enye zibajwe mu mushita ziyagirijweho izahabu, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu izahabu, zishingwe mu myobo ine y'ifeza.

33Umanike uwo mwenda munsi ya bya bikwasi,ushyire hirya yawo ya sanduku y'Ibihamya, uwo mwendaubabereurugabano rw'Ahera n'Ahera cyane.

34Kandiuzashyire ya ntebe y'ihongerero kuri iyo sanduku y'Ibihamya, iri Ahera cyane.

35Kandi ya mezauyashyire hino y'uwo mwenda, na cya gitereko cy'amatabazaugishyire mu ruhande rw'iburyo rw'ubwo buturo, kibangikane n'ayo meza, amezauyashyire mu ruhande rw'ibumoso.

36“Kandiumwenda wo gukingaumuryango w'iryo Hema,uzawuremesheubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, abahanga b'ibyo abe ari bo bawudodaho amabara.

37Kandiuzawubārize inkingi eshanu mu mushitauziyagirizeho izahabu, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu izahabu, kandiutekere izo nkingi imiringa, ivemo imyobo itanu yo kuzishingamo.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>