Kuv 27:1-21 BYSB2001 - Bible AI

1“Kandi uzabāze igicaniro mu mushita,uburebure bwacyo bw'umurambararo bube mikono itanu, n'ubugaribwacyo bube mikono itanu, kingane impande zose,uburebure bwacyo bw'igihagararo bube mikono itatu.

2Mu nkokora zacyo uko ari enye, uzabāzeho amahembeuyabazanye na cyo,ukiyagirizeho imiringa.

3Kandiuzagicurireibibindi byo kuyoreramo ivu ryacyo n'ibintu byo kuriyoza, n'inzabya zacyo n'ibyo kwaruza inyama, n'ibyo gushyiramoumurirow'amakara, ibyo bintu byacyo byoseubicure mu miringa.

4Kandiuzagicuriremu miringa igisobekerane nk'urushundura, mu nkokora z'icyo gisobekerane uko ari enye,ushyireho ibifunga bine by'imiringa.

5Ugishyire munsi y'umugunougoseicyo gicaniro, gihere hasi kiringanize igicaniro.

6Kandi ubārize icyo gicaniro imijisho mu mushita,uyiyagirizeho imiringa.

7Iyo mijisho yacyo ijishwe muri ibyo bifunga, ibe mu mbavu zacyo zombi, nibakiremērwa.

8Ukibāze mu mbaho kibeumurangara mu nda, uko werekewe icyitegererezo cyacyo kuri uyu musozi, abe ari ko bakibāza.

9“Kandiuzaremeurugorw'ubwo buturo, iburyo rube imyenda ikinzwe iboheshejweubudodobw'ibitare byiza buboheranije,umuhururuwarwo w'urwo ruhande ube mikono ijana.

10Inkingi zayo zibe makumyabiri, n'imyobo yo kuzishingamo ibe makumyabiri, bicurwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo n'imitambiko yo kuri zo bicurwe mu ifeza.

11No mu ruhande rw'ibumosourugorube imyenda ikinzwe,umuhururuwarwo ube mikono ijana, inkingi zayo zibe makumyabiri, n'imyobo yo kuzishingamo ibe makumyabiri bicurwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo n'imitambiko yo kuri zo bicurwe mu ifeza.

12Mu ruhande rw'iburengerazubaurugorube imyenda ikinzwe,ubugaribwarwo bube mikono mirongo itanu, inkingi zayo zibe icumi n'imyobo yo kuzishingamo ibe icumi.

13Mu ruhande rw'iburasirazuba,ubugaribw'urwo rugo bube mikono mirongo itanu.

14Mu ruhande rw'irembo rumwe,ubugaribw'imyenda ikinzwe bube mikono cumi n'itanu, inkingi zayo zibe eshatu, n'imyobo yo kuzishingamo ibe itatu.

15Mu rundi ruhande rwaryo, habe imyenda ikinzwe y'ubugaribwa mikono cumi n'itanu, inkingi zayo zibe eshatu, n'imyobo yo kuzishingamo ibe itatu.

16Irembo ry'urwo rugo ryugarirwe n'imyenda y'ubugaribwa mikono makumyabiri iremeshejweubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, abahanga b'ibyo abe ari bo bayidodaho amabara, inkingi zayo zibe enye n'imyobo yo kuzishingamo ibe ine.

17Inkingi zose z'urwo rugo, mu mpande zose zizafatanywe n'imitambiko y'ifeza, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu ifeza, imyobo yo gushingamo izo nkingi icurwe mu miringa.

18Umuhururuw'urwo rugo ube mikono ijana mu mpande zombi,ubugaribwarwo bube mikono mirongo itanu mu mpande zombi,uburebure bwarwo bube mikono itanu, rube imyenda iboheshejweubudodobw'ibitare byiza buboheranije, imyobo yo gushingamo inkingi zayo icurwe mu miringa.

19Ibintu byo muri ubwo buturobyose bakoresha imirimo yo muri bwo, n'imambo zabwo zose n'imambo z'urwo rugo zose, bicurwe mu miringa.

20“Kandiuzategeke Abisirayeli bakuzanire amavuta aboneye ya elayo zasekuwe ya cya gitereko, kugirango bitume iryo tabaza rihora ryaka.

21Mu ihema ry'ibonaniro inyuma ya wa mwendaukingiriza Ibihamya, abe ari ho Aroni n'abana be bazajya baritunganiriza kugirango ryakire imbere y'Uwiteka, rihere nimugoroba rigeze mu gitondo. Mu bihe by'Abisirayeli byose rizabe itegeko ridakuka bakwiriye kujya bitondera.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>