Kuv 29:1-46 BYSB2001 - Bible AI

1“Ibi abe ari byougirira Aroni n'abana be, ngoubereze kunkoreraumurimow'ubutambyi:ujyane ikimasa kimwe n'amasekurumey'intama abiri adafite inenge,

2n'imitsima itasembuwe n'udutsima tutasembuwe twavuganywe n'amavuta ya elayo, n'udutsima dusa n'amabango tutasembuwe twasizweho amavuta ya elayo,uzabivuge mu ifu y'ingezi y'ingano.

3Ubishyire mu cyibo kimwe,ubizanane na cya kimasa na ya masekurume.

4“Kandiuzazane Aroni n'abana be ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, ubūhagirireho.

5Wende ya myambaro wambike Aroni ya kanzu ibanza ku mubiri, na ya kanzu iriho efodi na efodi, na wa mwambaro wo ku gituza,umukenyeze wa mushumi waboshywe n'abahanga uri kuri efodi,

6umwambike mu mutwe cya gitambaro kizinzeugishyireho cya gisate, ni cyo gisingo cyera.

7Maze wende amavuta yo gusīgauyamusukemu mutwe,uyamusīge.

8“Uzane abana beubambike amakanzu.

9Ukenyeze imishumi Aroni n'abana be,ubambike ingofero,ubutambyi buzabeubwabo bubakomerejwe n'itegeko ridakuka, wereze Aroni n'abana beumurimowabo.

10“Uzane cya kimasa imbere y'ihema ry'ibonaniro, Aroni n'abana be bakirambike ibiganza mu ruhanga.

11Bakībīkirire imbere y'Uwiteka, ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.

12Wende ku maraso yacyouyashyirishe ku mahembe y'igicanirourutokirwawe,ubyarire amaraso yacyo yose ku gicaniro hasi.

13Kandi wendeurutan'urugimbu rundi rwo ku mara rwose, n'umwijima w'ityazo n'impyiko zombi n'urugimbu rwo kuri zo,ubyosereze ku gicaniro.

14Ariko inyama z'icyo kimasa n'uruhurwacyo n'amayezi yacyo,ubyosereze inyuma y'aho mubambye amahema. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha.

15“Uzane n'isekurumey'intama imwe muri ya yandi, Aroni n'abana be bayirambike ibiganza mu ruhanga.

16Uyibīkīre, wende amaraso yayouyamishe impande zose z'igicaniro.

17Uyicoce, woze amara yayo n'ibinyita byayo,ubishyire hamwe n'ibindi bice byayo n'igihanga cyayo.

18Wosereze iyo sekurumeitagabanije ku gicaniro. Iyo ni igitambo cyoserezwa Uwiteka, niumubabwe, ni igitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro.

19“Wende iyindi sekurumeyari isigaye, Aroni n'abana be bayirambike ibiganza mu ruhanga.

20Maze uyibīkīre, wende ku maraso yayouyakoze hejuru ku gutwi kw'iburyo kwa Aroni no hejuru ku matwi y'iburyo y'abana be, no ku bikumwe byabo by'iburyo no ku mano yabo y'iburyo manini, ayandiuyamishe impande zose z'igicaniro.

21Wende ku maraso yo ku gicaniro no ku mavuta yo gusīga,ubimishe kuri Aroni no ku myambaro ye, no ku bana be na bo no ku myambaro yabo, yezanywe n'imyambaro ye n'abana be n'imyambaro yabo.

22“Kandi wende ibinure by'iyo sekurumen'umurizowayo, wende n'urutan'urugimbu rundi rwo ku mara yayo, n'umwijima w'ityazo n'impyiko zombi n'urugimbu rwo kuri zo, n'urushyirw'ukubokokw'iburyo kuko ari isekurumeyo kuberezaumurimo.

23Wende n'umutsima umwe n'agatsima kamwe kasizwe amavuta ya elayo, n'agatsima gasa n'ibango kamwe,ubikuye muri cya cyibo cy'imitsima itasembuwe kiri imbere y'Uwiteka.

24Ibyo byoseubishyire ku mashyi ya Aroni no ku y'abana be,ubizunguze bibe ituro rijungurijwe imbere y'Uwiteka.

25Ubikure ku mashyi yabo,ubyosereze ku gicaniro hejuru ya cya gitambo cyoshejwe kitagabanije, bibeumubabwe imbere y'Uwiteka. Icyo ni igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro.

26“Kandi wende inkoro ya ya sekurumey'intama yereje Aroniumurimo,uyizunguze ibe ituro rijungurijwe imbere y'Uwiteka, izabeumwanya wawe.

27“Kandiuzezeituro rijungujwe. Ni ryo nkoro bazunguza n'ituro ryererejwe, ni ryo rushyirw'ukubokoberereza byo ku isekurumeyo kwejesha, yereza Aroni n'abana beubutambyi,

28bibe imyanya ya Aroni n'abana be, Abisirayeli bategekwa n'itegeko ridakuka iteka kujya babaha, kuko ari ituro ryererezwa. Kandi uko Abisirayeli bazatamba ibitambo by'uko bari amahoro, bazajye batura ibyo bice bibe ituro ryererezwa, ituro bererereza Uwiteka.

29“Kandi imyambaro yera ya Aroni izabe iy'abana be bazakurikiraho, bajye bayisīgirwamo, bajye berezwaumurimobayambaye.

30Umwana weumuzunguye mu butambyi azajye ayambara iminsi irindwi, uko agiye kwinjira mu ihema ry'ibonaniro ngo ankorerere Ahera.

31“Kandi wende ya sekurumeyereje abatambyiumurimo,utekeinyama zayo ahantu hera.

32Aroni n'abana be barishirize inyama zayo imitsima yo muri cya cyibo, ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.

33Barye ya maturo y'impongano yahongerewe kuberezaumurimono kubanyērēza,utariuwo mu batambyi ntakayaryeho kuko ari ayera.

34Nihagira inyama cyangwaumutsima mu byereje abatambyiumurimogisigara kikarara, wōse igisigaye, ntikikaribwe kuko ari icyera.

35“Uko abe ari kouzagirira Aroni n'abana beukurikije ibyo nagutegetse byose,uberezeumurimoiminsi irindwi.

36Uko bukeyeuzajyeutamba bene cya kimasa cyo gutambirwa ibyaha, bibe impongano. Utunganishe igicaniro iyo mpongano kandi ugisīgire kucyeza.

37Mu minsi irindwiuzajyeuhongerera icyo gicaniroucyeze maze kizabe icyera cyane, ikizagikoraho cyose kizabe ari icyera.

38“Ibi abe ari byouzajyautambira kuri icyo gicaniro: uko bukeyeujyeutamba abana b'intama babiri bataramaraumwaka,

39ujyeutamba umwe mu gitondo, undi nimugoroba.

40Hamwe na wa mwana w'intama wa mbere ujyeuturaigice cya cumi cya efa y'ifu y'ingezi, yavuganywe n'igice cya kane cya hini y'amavuta ya elayo zasekuwe,uturen'igice cya kane cya hini ya vino ibe ituro ry'ibyokunywa.

41Undi mwana w'intama ujyeuwutamba nimugoroba,uturanena wo ituro ry'ifu n'iry'ibyokunywank'uturwa mu gitondo bibeumubabwe, bibe igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro.

42Mu bihe byanyu byose kibe igitambo cyoswa kidasiba, gitambirwa ku muryango w'ihema ry'ibonaniro imbere y'Uwiteka. Aho ni ho nzajya mbonanira namwe, nkahavuganira nawe.

43Aho ni ho nzabonanira n'Abisirayeli, iryo Hema rizezwa n'ubwiza bwanjye burabagirana.

44Nzeza ihema ry'ibonaniro n'igicaniro, na Aroni n'abana be nzabereza kunkoreraumurimow'abatambyi.

45Kandi nzatura hagati mu Bisirayeli, mbe Imana yabo.

46Na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo, yabakuriyemu gihugu cya Egiputa kugirango nture hagati muri bo. Ndi Uwiteka Imana yabo.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>