1“Kandi uzabāze igicaniro cyo koserezaho imibavu, ukibāze mu mushita.
2Uburebure bwacyo bw'umurambararo bube mukonoumwe, n'ubugaribwacyo bube mukonoumwe kingane impande zose,uburebure bwacyo bw'igihagararo bube mikono ibiri, ukibāzanye n'amahembe yacyo.
3Ukiyagirizeho izahabu nziza hejuru yacyo, no mu mbavu zacyo impande zose no ku mahembe yacyo, kandiuzakigotesheumugunow'izahabu.
4Ugicurireibifunga bibiri mu izahabu,ubishyire munsi y'umugunowacyo ku mbavu zacyo zombi, ku mpande zacyo zombi abe ari houbishyira, bibe ibyo gusesekwamo imijisho ikiremerezwa.
5Iyo mijisho uyibāze mu mushita,uyiyagirizeho izahabu.
6Ucyegerezeumwendaukingiriza ya sanduku y'Ibihamya, kibe imbere y'intebe y'ihongerero iri hejuru y'ibyo Bihamya, aho nzajya mbonanira nawe.
7Aroni ajye acyoserezaho imibavu y'ikivange uko bukeyemu gitondo, uko agiye gutunganya ya matabaza ajye ayosa.
8Kandi nimugoroba uko Aroni agiye gukongeza ayo matabaza, ajye ayosa ibe imibavu itavaho, iri imbere y'Uwiteka mu bihe byanyu byose.
9Ntimukacyoserezeho imibavu iciyeukundi, ntimukagitambireho igitambo cyoswa kitagabanijwe cyangwa ituro ry'ifu, ntimukagisukehoituro ry'ibyokunywa.
10Aroni ahongerere ku mahembe yacyo impongano rimwe ukoumwakautashye, amaraso y'igitambo gitambirwa ibyaha cy'impongano abe ari yo ahongerera icyo gicaniro rimwe ukoumwakautashye, mu bihe byanyu byose. Icyo gicaniro ni icyera cyane cyerejwe Uwiteka.”
11Uwiteka abwira Mose ati
12“Nubaraumubarew'Abisirayeli, uw'ababarwa muri bo,umuntu wese azahe Uwiteka incungu y'ubugingo bwe mu ibarwa, kugirango badaterwa na mugigamuri iryo barwa.
13Iyi abe ari yo ncungu batanga:umuntu weseugiyemu babazwe atange igice cya kabiri cya shekeli igezwe ku y'ahera, shekeli imwe ingana na gera makumyabiri, igice cya kabiri cya shekeli abe ari cyo batura Uwiteka.
14Umuntu weseugiyemu babazwe,umazeimyaka makumyabiri avutse cyangwa isaga ature iryo turo.
15Abatunzi ntibasāzeho, n'abakene ntibagabanyeho kuri icyo gice cya kabiri cya shekeli, nibatura Uwiteka iryo turo ryo guhongereraubugingo bwabo.
16NukouzakeAbisirayeli izo feza zibacunguzauzikoreshe imirimo y'ihema ry'ibonaniro, zibere Abisirayeliurwibutso rubibukisha imbere y'Uwiteka, bihongerereubugingo bwanyu.”
17Uwiteka abwira Mose ati
18“Kandiuzacure igikarabiro mu miringa n'igitereko cyacyougicure mu miringa, gikarabirwemo,ugishyire hagati y'ihema ry'ibonaniro n'igicaniro,ugisukemoamazi.
19Aroni n'abana be bajye bakarabiramo bogemo n'ibirenge.
20Uko bagiye kwinjira mu ihema ry'ibonaniro, bajye bakaraba boge n'ibirenge badapfa, cyangwa bagiye kwegera cya gicaniro gukoraumurimowabo, wo kosereza Uwiteka igitambo gikongorwa.
21Nuko bakarabe boge n'ibirenge badapfa, bizabere Aroni n'urubyaro rwe itegeko ridakuka mu bihe byabo byose.”
22Kandi Uwiteka abwira Mose ati
23“Uzende imibavu iruta iyindi shekeli magana atanu z'ishangi yivushije, n'umucagate wa mudarasini ihumuraneza w'urwo rugero. Ni rwo shekeli magana abiri na mirongo itanu, na shekeli magana abiri na mirongo itanu za kāne ihumuraneza,
24na shekeli magana atanu za kesiya zigerwe kuri shekeli y'ahera, na hini imwe y'amavuta ya elayo,
25ubivange bibe amavuta yera yo gusīga, amavuta yinjijwe n'abahanga, abe amavuta yera yo gusīga.
26Uyasīge ku ihema ry'ibonaniro no kuri ya sanduku y'Ibihamya,
27no kuri ya meza no ku bintu byayo byose, no kuri cya gitereko cy'amatabaza no ku bintu byacyo byose, no ku gicaniro cyo koserezaho imibavu,
28no ku gicaniro cyo koserezaho ibitambo no ku bintu byacyo byose, no kuri cya gikarabiro no ku gitereko cyacyo.
29Ubyeze bibe ibyera cyane, ikizabikoraho cyose kizabe ari icyera.
30Kandiuzayasīge Aroni n'abana be,ubereze kugirango bankorereumurimow'ubutambyi.
31Uzabwire Abisirayeli uti ‘Mu bihe byanyu byose, aya azabe amavuta yo gusīga anyērējwe.
32Ntagasukwe ku mubiriw'utariumutambyi, kandi ntimukareme ayandi asa na yo, uko avangwa. Ni ayera, namwe azababera ayera.
33Umuntu weseuzavanga asa na yo cyangwauzayasīgautariumutambyi, azakurwe mu bwoko bwe.’”
34Kandi Uwiteka abwira Mose ati “Uzende imibavu natafu na sheheleti na helubana, iyo mibavuuyivange n'icyome cyiza bihwanye kuremēra.
35Ubivangire kubaumubavuwinjijwe n'abahanga,ushyirwemoumunyu we kugiraikindi kivangwamo, ubeuwera.
36Uwendehouwusyeuwunoze, na wouwukorehouwushyire imbere ya bya Bihamya mu ihema ry'ibonaniro aho nzajya mbonanira nawe. Uzababereuweracyane.
37Kandiumubavuuzarema, ntimukiremereuvangwa nka wo. Uzababereuwerejwe Uwiteka.
38Umuntu weseuzarema usa na wo ngo awinukirize, azakurwe mu bwoko bwe.”