1Uwiteka abwira Mose ati
2“Dore mpamagaye mu izina Besalēli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda,
3mwuzuzaUmwuka w'Imana ngo agireubwenge bwo guhimba n'ubwo gutora, n'ubuhanga n'ubukorikori bwose
4byo guhimba imirimo y'ubuhanga, no gucuraizahabu n'ifeza n'imiringa,
5no gukebaamabuye yo gukwikirwa no kubāza, no kugiraubukorikori bwose.
6Nanjye dore mushyiranyeho Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani. Kandi mu mitima y'abahanga bose nashyizemoubwenge ngo bakore ibyo nagutegetse byose:
7ihema ry'ibonaniro na ya sanduku y'Ibihamya, na ya ntebe y'ihongerero iyiriho n'ibindi bintu byose byo kuba muri iryo hema.
8Ya meza n'ibintu byayo byose, na cya gitereko cy'amatabaza cy'izahabu nziza n'ibintu byacyo byose, na cya gicaniro cyo koserezaho imibavu,
9na cya gicaniro cyo koserezaho ibitambo n'ibintu byacyo byose, na cya gikarabiro n'igitereko cyacyo,
10na ya myambaro y'imirimo yera, ni yo myambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroniumutambyi n'iy'abana be, ngo bankorereumurimow'ubutambyi,
11na ya mavuta yo gusīga, na wa mubavuw'ikivange wo koserezwa ahera. Uko nagutegetse kose abe ari ko bakora.”
12Uwiteka abwira Mose ati
13“Kandiubwire Abisirayeli uti ‘Ntimukabure kuziririza amasabato yanjye, kuko ari yo kimenyetso hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose, kugirango mumenye yuko ndi Uwitekaubeza.
14Nuko mujye muziririza isabato kuko ari iyera kuri mwe,uyiziruye ntakabure kwicwa. Umuntu weseuzagiraumurimoakora kuri yo azakurwe mu bwoko bwe.
15Mu minsi itandatu abe ari mo imirimo ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni isabato yo kuruhukayerejwe Uwiteka. Uzagiraumurimoakora ku munsi w'isabato ntakabure kwicwa.
16Nuko Abisirayeli baziririze isabato, bajye bayitondera mu bihe byabo byose, ibe isezerano ridakuka.
17Ni ikimenyetso cy'iteka ryose hagati yanjye n'Abisirayeli, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n'isi, ku wa karindwi akarorera, akaruhuka.’”
18Amaze kuvuganira na Mose ku musoziSinayi, Uwiteka amuha ibisate by'amabuye bibiri, biriho Ibihamya byandikishijwehourutokirw'Imana.