1Abantu babonye Mose atinze kumanuka wa musozi, bateranira kuri Aroni baramubwira bati “Hagurukauturemere imana yo kutujya imbere, kuko wa wundi Mose,umuntu wadukuyemu gihugu cya Egiputa tutaziicyo abaye.”
2Aroni arababwira ati “Mukātūre impeta z'izahabu ziri ku matwi y'abagore banyu, no ku y'abahungu banyu no ku y'abakobwa banyu, muzinzanire.”
3Abantu bose bakātūra impeta z'izahabu zo ku matwi yabo, bazishyira Aroni.
4Arazenda azishyira mu gifite ishusho ashaka, aziyazamo igishushanyo cy'ikimasa. Baravuga bati
“Iki ni cyo mana yawe wa bwoko bw'Abisirayeli we, yagukuyemu gihugu cya Egiputa.”
5Aroni abibonye yubakaigicaniro imbere yacyo, avuga ijwi rirenga ati “Ejo hazabaumunsi mukuruw'Uwiteka.”
6Bukeyebazinduka kare batamba ibitambo byoswa, bazana ibitambo by'uko bari amahoro, abantu bicazwa no kurya no kunywa, bahagurutswano gukina.
7Uwiteka abwira Mose ati “Manukaugende, kukoubwoko bwawe wakuye mu gihugu cya Egiputa bwiyononnye.
8Bateshutse vuba bava mu nzira nabategetse, biremera igishushanyo cy'ikimasa kiyagijwe baragisenga, bagitambira ibitambo bati ‘Wa bwoko bw'Abisirayeli we, iki ni cyo mana yawe yagukuyemu gihugu cya Egiputa.’”
9Kandi Uwiteka abwira Mose ati “Ubwo bwoko ndabubonye, dore niubwoko butagonda ijosi.
10None nyihorera,uburakari bwanjye bubagurumanire mbarimbure, nawe nzaguhinduraubwoko bukomeye.”
11Mose yinginga Uwiteka Imana ye ati “Uwiteka, ni iki kigurumanishijeuburakari bwawe,ukarakariraubwoko bwawe wakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi n'amaboko menshi?
12Ni iki cyatumauvugisha Abanyegiputa bati ‘Kubagirira nabi ni ko yabakuriyeino ngo ibīcire mu misozi miremire, ibarimbure, ibakure mu isi’? Shirauburakari bwawe bw'inkazi, wibuze inabiushaka kugiriraubwoko bwawe.
13Ibuka Aburahamu na Isaka na Isirayeli abagaragu bawe, abo wabwiye wirahira uti ‘Nzagwizaurubyaro rwanyu ruhwane n'inyenyeri zo mu ijuru, kandi icyo gihugu mvuze cyose nzagihaurubyaro rwanyu, kibeumwandu wabo iteka ryose.’”
14Uwiteka yibuza inabi yavuze ko agiye kugiriraubwoko bwe.
15Mose arahindukira, amanuka uwo musoziafashe mu maboko bya bisate byombi biriho Ibihamya, byanditsweho impande zombi inyuma n'imbere.
16Ibyo bisate byari biremwe n'Imana, no kwandika k'uburyo bwo gukebakubiriho ari ukw'Imana.
17Yosuwa yumvise amajwi y'abantu basakuza abwira Mose ati “Urwo rusakuni urw'intambara iri mu ngando.”
18Aramusubizaati “Iryo jwi siurusakurw'abasakurishwa no kunesha, kandi si ijwi ry'abatakishwa no kuneshwa, ahubwo ndumva amajwi y'ababyina.”
19Ageze hafi y'ingando z'amahema abona cya kimasa n'ababyina. Uburakari bwa Mose buragurumanaajugunya ibyo bisate ngo bimuve mu maboko, abimenera munsi y'uwo musozi.
20Yenda icyo kimasa baremye aragitwika, aragisya agihindura ifu, ayiminjira ku mazi ayanywesha Abisirayeli.
21Mose abaza Aroni ati “Aba bantu bakugiriye iki cyatumyeubazanira icyaha gikomeye?”
22Aroni aramusubizaati “Databuja,uburakari bwawe ntibugurumane, uzi aba bantu yuko berekeje imitima ku bibi.
23Barambwiye bati ‘Turemere imana yo kutujya imbere, kuko wa wundi Mose,umuntu wadukuyemu gihugu cya Egiputa tutaziicyo abaye.’
24Nanjye ndababwira nti ‘Ufite izahabu wese ayikātūre.’Nuko barazimpa nzijugunya mu muriro, havamo iki kimasa.”
25Mose abona ko abantu babaye ibyigenge kuko Aroni yabakundiye ko bigenga, bagahinduka ibitwenge ku banzi babo.
26Mose ahagarara imbere y'aho babambye amahema aravuga ati “Uri mu ruhande rw'Uwiteka wese ansange.”Abalewi bose bamuteraniraho.
27Arababwira ati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli iravuze ngo ‘Mwambare inkota zanyu mwese, mugendagende hose aho dushinze amahema, muve ku irembo ryaho rimwe mugereku rindi,umuntu wese yice mwene se na mugenzi we n'umuturanyi we.’”
28Abalewi babigenza uko Mose yabategetse, kuri uwo munsi hagwa abantu nk'ibihumbi bitatu.
29Mose arababwira ati “Mwiyereze Uwiteka uyu munsi, kukoumuntu wese yarwanijeumuhungu we na mwene se, ngo Uwiteka abaheumugisha uyu munsi.”
30Bukeyebwaho Mose abwira abantu ati “Mwakoze icyaha gikomeye, none ndazamuka nsange Uwiteka, ahari ndabona uko mbitwarira.”
31Mose asubiraaho Uwiteka ari aramubwira ati “Nyamunekanyumvira! Ubwo bwoko bwakoze icyaha gikomeye koko, bwiremeye imana y'izahabu.
32Ariko wakwemera kubababarira icyaha cyabo,byaba byiza ariko nutabyemera, mpanaguraunkure mu gitabo cyawe wanditse.”
33Uwiteka abwira Mose ati “Uncumuyehowese ni we nzahanagura mukuremu gitabo cyanjye.
34None gendaujyane abantu aho nakubwiraga, dore marayika wanjye arakujya imbere, ariko ku munsi wo guhōra nzabahōra icyaha cyabo.”
35Uwiteka atera ubwo bwoko ibyago, kuko baremesheje cya kimasa Aroni yaremye.