1Uwiteka abwira Mose ati “Gendauvaneino n'abantu wakuye mu gihugu cya Egiputa,ubajyane mu gihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti ‘Nzagihaurubyaro rwawe.’
2Nanjye ndatuma marayika akujye imbere, kandi nzirukanamo Abanyakanāni n'Abamori, n'Abaheti n'Abaferizi, n'Abahivi n'Abayebusi,
3mujye mu gihugu cy'amata n'ubuki. Kuko ntazaba hagati muri mwe mujyayo, kuko muri ubwo bwoko butagonda ijosi, ntabarimburiramu nzira.”
4Abantu bumvise iryo jambo ribi barababara cyane, ntihagirauwambara iby'umurimbo.
5Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti ‘Muriubwoko butagonda ijosi, nagendera hagati muri mwe n'akanya gato nabarimbura. Nuko mwiyambure iby'umurimbo byanyu, kugirango menye uko mbagenza.’”
6Abisirayeli biyambura iby'umurimbo byabo, batangirira ku musoziHorebu no mu rundi rugendo rwabo rwose.
7Mose ajyana ihema, arishinga hirya y'ingando z'amahema yabo ahahitaruye, aryita ihema ry'ibonaniro. Uwashakaga Uwiteka wese yavaga mu ngando akajya ku ihema ry'ibonaniro ryari hirya yaho.
8Kandi uko Mose yavaga mu ngando akajya muri iryo hema, abantu bose barahagurukaga,umuntu wese agahagarara mu muryango w'ihema rye, bakamukurikiza amaso bakageza aho yinjirira muri iryo hema.
9Mose yamara kuryinjiramo, ya nkingi y'igicu ikamanuka, igahagarara mu muryango waryo, Uwiteka akavuganana Mose.
10Abantu bose bakabona iyo nkingi y'igicu ihagaze mu muryango w'iryo hema bagahaguruka,umuntu wese akikubitahasi mu muryango w'ihema rye.
11Uwiteka akavuganana Mose barebana nk'ukoumuntu avuganan'incuti ye. Mose agasubiramu ngando, arikoumufasha we w'umusore, Yosuwa mwene Nuni ntave muri iryo hema.
12Mose abwira Uwiteka ati “Dore ujyauntegeka uti ‘Jyana ubu bwoko’, ntumenyeshe uwoudutumanye. Ariko waravuze uti ‘Nkuzi izina kandi wangiriyehoumugisha.’
13Nuko niba nkugiriyehoumugisha koko, nyereka imigambi yawe kugirango nkumenye, mbone uko ndushaho kukugirirahoumugisha, kandi wibuke yuko ubu bwoko ariubwawe.”
14Aramusubizaati “Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure.”
15Mose aramubwira ati “Ubwawe nutajyana natwe ntudukureino.
16Ikizamenyekanya yuko jye n'ubwoko bwawe twakugiriyehoumugisha ni iki? Si ukoujyana natwe, bigatuma jye n'ubwoko bwawe dutandukanywa n'amahanga yose yo mu isi?”
17Uwiteka abwira Mose ati “N'icyouvuzeicyo ndagikora, kuko wangiriyehoumugisha nkakumenya izina.”
18Aramubwira ati “Nyerekaubwiza bwawe burabagirana.”
19Uwiteka aramubwira ati “Ubwanjye nzanyuza kugiraneza kwanjye kose imbere yawe, nzivugiramu izina imbere yawe ko ndi Uwiteka, kandi nzagiriraubuntu uwo nzagiriraubuntu, kandi nzababarira uwo nzababarira.”
20Kandi ati “Ntiwareba mu maso hanjye kukoumuntu atandeba mu maso ngo abeho.”
21Kandi Uwiteka ati “Hariho ahantu bugufibwanjye, naweuzahahagarare ku rutare,
22kandiubwiza bwanjye bukikunyuraho, nzagushyira mu busatebw'igitare, ngutwikirize ikiganza cyanjye ngeze aho marira kunyuraho,
23maze ngutwikururehoikiganza cyanjyeurebemu mugongo hanjye, ariko mu maso hanjye ntihaboneka.”