1Uwiteka abwira Mose ati “Wibārize ibisate by'amabuye bibiri bisa n'ibya mbere, nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye.
2Ejo mu gitondouzabewiteguye,uzamukeumusoziwa Sinayi mu gitondoumpagararire imbere ku mutwe wawo.
3Ntihazagire uwo muzamukana, ntihazabonekeumuntu kuri uwo musoziwose, imikumbi n'amashyo bye kurisha imbere yawo.”
4Mose abāza ibisate by'amabuye bibiri bisa n'ibya mbere, azinduka kare mu gitondo azamukaumusoziwa Sinayi uko Uwiteka yamutegetse, afashe mu maboko bya bisate by'amabuye byombi.
5Uwiteka amanukiramuri cya gicu ahagararanayo na we, yivuga mu izina ko ari Uwiteka.
6Uwiteka anyura imbere ye arivuga ati “Uwiteka, Uwiteka, Imana y'ibambe n'imbabazi, itinda kurakara ifite kugiraneza kwinshi n'umuravamwinshi,
7igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruzababo b'ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n'ibicumuron'ibyaha. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa, ihōra abana gukiranirwa kwa ba se ikageza ku buzukuru, n'abuzukuruzan'ubuvivi.”
8Mose yihuta gucurikaumutwe yunamye yikubitahasi.
9Aramubwira ati “Mwami, ubwo none nkugiriyehoumugisha gendera hagati muri twe Mwami, kuko ariubwoko butagonda ijosi. Ubabarire gukiranirwa kwacu n'ibyaha byacu,utwemereuduhindureumwandu wawe.”
10Uwiteka aravuga ati “Dore ndasezerana isezerano: nzakorera ibitangaza imbere y'ubwoko bwawe bwose, bitigeze gukorwa mu isi yose cyangwa mu ishyanga ryose. Abantu bose bakugosebazabona icyo Uwiteka akora, kuko nzagukoresha ibiteyeubwoba.
11Ujye witondera icyo ngutegeka uyu munsi: dore nzirukanaAbamori n'Abanyakanāni, n'Abaheti n'Abaferizi, n'Abahivi n'Abayebusi baguhunge.
12Wirinde ntuzasezerane isezerano na bene igihuguujyamo, rye kuba nk'umutegohagati muri mwe,
13ahubwo muzasenye ibicaniro byabo, mutembagaze inkingi z'amabuye bubatse, mutememutsinde ibishushanyo bya Ashera babaje.
14Kukoudakwiriye kugiraindi mana yoseusenga, kuko Uwiteka witwa Ufuha, ari Imana ifuha.
15“Wirinde gusezerana isezerano na bene igihugu, kugirango ubwo bazatambira ibigirwamana basambana, hatazagiraukurarikaukarya ku ntonorano ye,
16kandiugashyingira abahungu bawe abakobwa babo, kugirango ubwo abo bakobwa bazatambira ibigirwamana byabo, batazoshya abahungu bawe kubirarikira.
17“Ntukiremere ibigirwamana biyagijwe.
18“Ujyeuziririza iminsi mikuru y'imitsima itasembuwe. Mu minsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe uko nagutegetse, mu gihe cyategetswe cyo mu kwezi Abibu, kuko ari ko waviriyemo muri Egiputa.
19“Uburizabwose niubwanjye, ubw'ingabo bwo mu matungo yawe yose, mu mashyo no mu mikumbi.
20Uburizabw'indogobeuzabucunguzeumwana w'intama, nudashaka kuyicungura,uzayivune ijosi. Imfura z'abahungu bawe zoseuzazicungure.
“Ntihakagireumuntu uzaubusaimbere yanjye.
21“Mu minsi itandatu ujyeukora, ariko ku wa karindwi ujyeuruhuka, no mu ihinga no mu isarura ujyeuwuruhukaho. 5.13-14
22“Kandi ujyeuziririzaumunsi mukuruukurikira amasabato arindwi, uw'umuganura w'isarura ry'ingano, kandi ujyeuziririzaumunsi mukuruw'isarura rya byose wo ku iherezo ry'umwaka.
23“Ukoumwakautashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y'Umwami Uwiteka Imana y'Abisirayeli, ibihe bitatu.
24Kuko nzakwirukanira amahanga akaguhunga, nkāgūra ingabano zawe, kandi nta wuzifuza igihugu cyawe, nujya ujya kuboneka imbere y'Uwiteka Imana yawe ibihe bitatu, ukoumwakautashye.
25“Ntugaturaneamaraso y'igitambo ntambiwe n'umutsima wasembuwe, kandi igitambo cyo ku munsi mukuruwa Pasika cye kurara.
26“Umuganura w'ibibanje kwera mu butakabwawe, ujyeuwuzanamu nzu y'Uwiteka Imana yawe.
“Ntugatekesheumwana w'ihene amahenehene ya nyina.”
27Uwiteka abwira Mose ati “Iyandikire ayo magambo, kuko isezerano nsezeranye nawe n'Abisirayeli, rihagaze kuri ayo magambo.”
28Amaranayo n'Uwiteka iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, ataryaumutsima atanywa amazi. Uwiteka yandika kuri bya bisate by'amabuye amagambo y'isezerano. Ni yo ya mategeko uko ari icumi.
29Mose amanukaumusoziSinayi afashe mu maboko ibyo bisate byombi biriho Ibihamya, nuko amanutse uwo musozintiyamenya yuko mu maso he harabagiranishijwe n'Uwo bavuganye.
30Aroni n'Abisirayeli bose barebye Mose babona mu maso he harabagirana, batinya kumwigira hafi.
31Mose arabahamagara, Aroni n'abatware b'iteraniro ryabo basubiraaho ari, Mose ababwira amagambo.
32Nyuma Abisirayeli bose bamwigira hafi, abategeka ibyo Uwiteka yamubwiriye byose ku musoziwa Sinayi.
33Mose amaze kuvuganana bo, atwikira mu maso he.
34Kandi uko Mose yajyaga imbere y'Uwiteka kuvuganana we, yikuragaho icyo gitwikirizo akageza aho asohokera, agasohoka akabwira Abisirayeli ibyo yategetswe.
35Abisirayeli bakareba mu maso ha Mose bakabona harabagirana, Mose agasubizaho cya gitwikirizo, akageza aho yongerera kuvuganan'Uwiteka.