Kuv 36:1-38 BYSB2001 - Bible AI

1“Besalēli na Oholiyabu bakorane n'umuhanga wese Uwiteka yashyizemoubuhanga n'ubwenge, bwo kuremaibikoreshwa imirimo y'ubwo buturobwera byose, bareme ibyo Uwiteka yategetse byose.”

2Mose ahamagara Besalēli na Oholiyabu n'umuhanga wese Uwiteka yashyizeubuhanga mu mutimawe,umuntu wese wateweumwete n'umutimawe ngo aze gukorauwo murimo.

3Mose abaha amaturo yose Abisirayeli baturiyekuremaibikoreshwa imirimo y'ubwo buturobwera, ngo babiburemeshe. Kandi bakomeza kujya bamuzanira andi maturo ava mu rukundo, ibitondo byose.

4Abo bahanga bose baremaga ibyo kuremesha ubwo buturobwera byose, bava ku mirimo yabo bakoraga

5babwira Mose bati “Abantu batuye byinshi bisāze cyane ibyo kuremesha ibyo Uwiteka yadutegetse kurema.”

6Mose ategeka aya magambo, bategeka ko bayamamaza mu mahema yabo hose, ngo “Ntihongere kugiraumugabocyangwaumugoreuremaikindi cyo guturirakuremeshaubuturobwera.”Uko ni ko babujijeabantu gutura.

7Kuko ibyo bari bafite byamaraga kuremeshwa byose, bigasaga.

8Abahanga bose bo mu bakoraga uwo murimobarema ubwo buturo, babusakaza imyenda cumi bayiboheshejeubudodobw'ibitare byiza buboheranije, n'ubw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, bayibohamo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga aba ari bo babiboha.

9Uburebure bw'umwenda wose buba mikono makumyabiri n'umunani,ubugaribwawo buba mikono ine, imyenda yose ibaurugerorumwe.

10Imyenda itanu bayikombataukwayo, n'iyindi itanu bayikombataukwayo.

11Kandi badoda imikondo y'udutambaro tw'imikara ya kabayonga ku musozow'umwendauheraigikombate kimwe, badoda yindi nka yo ku musozow'umwendauheraikindi gikombate.

12Badoda imikondo mirongo itanu ku mwenda umwe, n'indi mirongo itanu bayidoda ku musozow'umwendauheraikindi gikombate, iyo mikondo irerekerana.

13Bacura ibikwasi by'izahabu mirongo itanu babifatanisha ibyo bikombate, ubwo buturobuba bumwe.

14Kandi baboha imyenda yo gusakara y'ubwoya bw'ihene, iba ihema risakara ubwo buturo, baboha imyenda cumi n'umwe.

15Uburebure bw'umwenda wose buba mikono mirongo itatu,ubugaribwawo buba mikono ine, iyo myenda uko ari cumi n'umwe ibaurugerorumwe.

16Bakombata imyenda itanuukwayo, n'iyindi itandatu bayikombataukwayo.

17Badoda imikondo mirongo itanu ku musozow'umwendauheraigikombate kimwe, n'indi mirongo itanu bayidoda ku musozow'umwendauheraikindi igikombate.

18Bacura ibikwasi by'imiringa mirongo itanu byo gufatanisha iryo hema, ngo ribe rimwe.

19Kandi baciranya igisakara iryo hema mu mpu z'amasekurumey'intama zizigishijwe inzigo itukura, bakirenzaho igicirane cy'impu z'inyamaswa zitwa tahashi.

20Kandi babāza imbaho z'imiganda y'ubwo buturomu mushita, barazishinga.

21Uburebure bw'urubahorwose buba mikono cumi,ubugaribwarwo buba mukonoumwe n'igice.

22Kandi ku rubahorwose haba inkarwe ebyiri zifatanye, aba ari ko bazibāza ku mbaho z'ubwo buturozose.

23Babāza imbaho z'imiganda yabwo, iz'uruhande rw'iburyo ziba makumyabiri.

24Kandi bacura imyobo mirongo ine mu ifeza, yo kuba hasi y'izo mbaho uko ari makumyabiri, imyobo ibiri yo kuba hasi y'urubahorumwe, ngo ishingwemo inkarwe zarwo zombi, bityo bityo.

25Kandi babāza imbaho makumyabiri z'urundi ruhande rw'ubwo buturorw'ibumoso,

26bazicuriraimyobo mirongo ine mu ifeza, imyobo ibiri yo kuba hasi y'urubahorumwe, bityo bityo.

27Kandi babāza imbaho esheshatu zo mu mwinjiro w'ubwo buturo, iburengerazuba.

28Kandi babāza imbaho ebyiri z'impfurukazabwo zo mu mwinjiro.

29Hasi ziba izivuyemonk'ebyiri, kandi ziba imyishyikire zigera ku mpeta ya mbere, aba ari ko bazigira ku mpfurukazombi.

30Nuko izo mbaho zibaumunani, imyobo y'ifeza zishingwamo iba cumi n'itandatu, imyobo ibiri iba hasi y'urubahorwose.

31Kandi babāza imbumbe mu mushita, imbumbe eshanu zo ku mbaho z'imiganda y'uruhande rumwe rw'ubwo buturo,

32n'izindi eshanu zo ku mbaho z'imiganda y'uruhande rwabwo, n'izindi eshanu zo mu mwinjiro wabwo, iburengerazuba.

33Imbumbe yo hagati y'izindi iringanije imbaho, bayibāza ariumwishyikire.

34Kandi izo mbaho baziyagirizaho izahabu, bacura impeta mu izahabu zo kuzishyiraho ngo zisesekwemo izo mbumbe, imbumbe na zo baziyagirizaho izahabu.

35Kandiumwendaukingiriza bawuboheshaubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, bawubohamo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga b'ibyo aba ari bo babiboha.

36Bawubāriza inkingi enye mu mushita baziyagirizaho izahabu, inkonzo zo kuri zo ziba iz'izahabu. Batekera izo nkingi ifeza, zivamo imyobo ine yo kuzishingamo.

37Kandiumwenda wo gukingaumuryango w'iryo Hema, bawuremeshaubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, abahanga b'ibyo aba ari bo bawudodaho amabara.

38Babāza inkingi zawo uko ari eshanu bazishyiraho inkonzo zazo, imitwe yazo n'imitambiko yo kuri zo baziyagirizaho izahabu, imyobo zishingwamo uko ari itanu, iba iy'imiringa.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>