Kuv 4:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1Mose arayisubizaati “Ariko ntibazanyemera, ntibazanyumvira kuko bazambwira bati ‘Uwiteka ntiyakubonekeye.’”

2Uwiteka aramubazaati “Icyoufitemu ntoki ni iki?”
Aramusubizaati “Ni inkoni.”

3Aramubwira ati “Yijugunye hasi.”Ayijugunya hasi ihinduka inzoka, Mose arayihunga.

4Uwiteka aramubwira ati “Ramburaukubokouyifateumurizo.”Aramburaukubokoarayifata, irongera iba inkoni mu ntoki ze.

5Uwiteka ati “Niukugirango bemere yuko Uwiteka Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, yakubonekeye.”

6Kandi Uwiteka aramubwira ati “Ishyire ikiganza mu gituza.”Yishyira ikiganza mu gituza, agikuyemokiza cyuzuyehoibibembe, cyera nka shelegi.

7Aramubwira ati “Cyisubizemu gituza.”Acyisubizamu gituza, agikuyemokiza gihwanye n'undi mubiriwose.

8Uwiteka ati “Kandi nibatakwemera ngo bemezwe n'ikimenyetso cya mbere, bazemera icya kabiri.

9Kandi nibaramuka batemejwe n'ibyo bimenyetso byombi, ntibumvire amagambo yawe,uzavome amazi yo mu ruziuyasuke imusozi, ayo maziuvomye mu ruzi azahindukiraamaraso imusozi.”

10Mose abwira Uwiteka ati “Mwami, na mbere sindi intyoza mu magambo, n'ubu nubwouvuganye nanjyeumugaragu wawe, kuko ntabasha kuvugavuba, kandiururimirwanjye rugatinda.”

11Uwiteka aramubwira ati “Ni nde waremye akanwa k'umuntu? Cyangwa ni ndeuterauburagi, cyangwaubupfamatwi, cyangwa uhumūra, cyangwauhumisha? Si jye Uwitekaubikora?

12Nuko none genda, nanjye nzajya mbana n'akanwa kawe, nkwigishe ibyouvuga.”

13Aramusubizaati “Mwami ndakwingize, tuma uwoushaka gutuma.”

14Mose yikongerezauburakari bw'Uwiteka, aramubwira ati “Aroni mwene so Umulewi, ntahari? Nzi yuko ari intyoza kandi aje kugusanganira, nakubonaazishimira mu mutimawe.

15Naweuzajyeuhoraumubwiraushyire amagambo mu kanwa ke, nanjye nzajya mbana n'akanwa kawe n'ake mbigishe ibyo mukora.

16Kandi azajya akubwirira abantu, azakubereakanwa, naweuzamuberank'Imana.

17Kandiuzajye witwaza iyo nkoni, ni youzakoresha bya bimenyetso.”

18Mose aragenda asubirakwa Yetiro sebukwe aramubwira ati “Ndakwingize, reka nsubiremuri bene wacu bari muri Egiputa, menye yuko bakiriho.”Yetiro asubizaMose ati “Genda amahoro.”

19Uwiteka abwirira Mose i Midiyani ati “Gendausubiremuri Egiputa, kuko abantu bose bashakaga kukwica bapfuye.”

20Mose ajyanaumugorewe n'abana be, abashyira ku ndogobe, asubiramu gihugu cya Egiputa, kandi yitwaza ya nkoni y'Imana.

21Uwiteka abwira Mose ati “Nusubiramuri Egiputa ntuzabure gukorera imbere ya Farawo ibitangaza byose nguhayegukora, ariko nzanangiraumutimawe ntazareka abantu bagenda.

22Kandiuzabwire Farawo uti ‘Uwiteka aravuze ati:ubwoko bw'Abisirayeli niumwana wanjye w'impfura,

23kandi narakubwiye nti: rekuraumwana wanjye agende ankorere, ariko wanze kumurekura. Nuko rero nzicaumwana wawe w'impfura.’”

24Bukeyeari mu rugendo, Uwiteka amusanga mu ndaro yarayemo, ashaka kumwica.

25Maze Zipora yenda isarabwayi, akebaumunwa w'icyoumwana we yambariye, awujugunya imbere ya Mose aramubwira ati “Niukuriumbereyeumukweuvusha amaraso.”

26Uwiteka aramureka, maze Zipora aramubwira ati “Uriumukweuvusha amaraso! Gukebaabana ni ko nkwitiye ntyo.”

27Uwiteka abwira Aroni ati “Jya mu butayuusanganirireyo Mose.”Aragenda amusanganirira ku musoziw'Imana, aramusoma.

28Mose abwira Aroni amagambo Uwiteka yamutumye yose, n'ibimenyetso byose yamutegetse gukora.

29Mose na Aroni baragenda, bateranya abakuru bose bo mu Bisirayeli.

30Aroni ababwira amagambo yose Uwiteka yatumye Mose, akorera bya bimenyetso imbere y'abantu.

31Abantu baremera, bumvise yuko Uwiteka yagendereye Abisirayeli akabonaumubabaro wabo, barunamabikubitahasi.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>