1Uwiteka abwira Mose ati
2“Ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbereuzashingeubuturo. Ni bwo hema ry'ibonaniro.
3Ushyiremo isanduku y'Ibihamyauyikingiririshe wa mwenda.
4Winjizemo n'amezaushyire ibyo kuyaterekwaho mu butereko bwabyo, winjize n'igitereko cy'amatabaza,ukongeze amatabaza yacyo.
5Kandi igicaniro cy'izahabu cyo koserezaho imibavuuzagishyire imbere y'iyo sanduku y'Ibihamya, kandiuzakingeumwenda mu muryango w'ubwo buturo.
6Ushyire igicaniro cyo koserezaho ibitambo imbere y'umuryango w'ubwo buturo. Ni bwo hema ry'ibonaniro.
7Ushyire igikarabiro hagati y'ihema ry'ibonaniro n'icyo gicaniro,ugisukemoamazi.
8Ushingeurugorugoteubwo buturo,ukingeumwenda mu irembo ryarwo.
9“Wende ya mavuta yo gusīga, uyasīge ubwo buturon'ibirimo byose,ubwezanye n'ibintu byo muri bwo byose. Ni ho buzabaubwera.
10Usīge n'icyo gicaniro cyo koserezaho ibitambo n'ibintu byacyo byose,ucyeze. Ni ho kizaba icyera cyane.
11Usīge n'icyo gikarabiro n'igitereko cyacyo,ucyeze.
12“Uzane Aroni n'abana be ku muryango w'ihema ry'ibonaniro,ubuhagirireho.
13Wambike Aroni ya myambaro yejejwe, umusīge,umwereze kugirango ankorereumurimow'ubutambyi.
14Uzane n'abana beubambike amakanzu,
15ubasīge nk'uko wasīze se, kugirango bankorereumurimow'ubutambyi. Uko gusīgwa kwabo kuzababeraubutambyi budakuka mu bihe byabo byose.”
16Mose agenza atyo, uko Uwiteka yamutegetse kose, aba ari ko akora.
17Nuko mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri, ku munsi wako wa mbere, ubwo buturoburashingwa.
18Mose arabushinga, ashyiraho imyobo yo gushingamo ibyabwo, ashinga imbaho z'imiganda yabwo azishyiraho imbumbe zazo, ashinga inkingi zabwo.
19Asakaza ubwo buturoihema, arishyiraho na ryo ibirisakara uko Uwiteka yategetse Mose.
20Yenda bya Bihamya abishyira muri ya sanduku, ayishyiraho imijisho yayo, ashyira hejuru yayo intebe y'ihongerero,
21yinjiza iyo sanduku mu buturo, akingaumwenda wo gukingiriza Ahera cyane, awukingiririsha isanduku y'Ibihamya, uko Uwiteka yategetse Mose.
22Kandi ashyira ameza mu ihema ry'ibonaniro mu ruhande rw'ubwo buturorw'ibumoso, inyuma ya wa mwendaukingiriza Ahera cyane.
23Ayaterekaho imitsima imbere y'Uwiteka,umutsima wose mu butereko bwawo, uko Uwiteka yategetse Mose.
24Ashyira igitereko cy'amatabaza mu ihema ry'ibonaniro kibangikana n'ayo meza, kiba mu ruhande rw'ubwo buturorw'iburyo.
25Agishyiriraho amatabaza imbere y'Uwiteka, uko Uwiteka yategetse Mose.
26Ashyira igicaniro cy'izahabu mu ihema ry'ibonaniro, inyuma ya wa mwendaukingiriza Ahera, akiwegereje,
27acyoserezahoumubavuw'ikivange, uko Uwiteka yategetse Mose.
28Akingaumwenda mu muryango w'ubwo buturo.
29Ashyira igicaniro cyo koserezaho ibitambo imbere y'umuryango w'ubwo buturo. Ni bwo hema ry'ibonaniro. Agitambiraho igitambo cyoswa n'ituro ry'ifu, uko Uwiteka yategetse Mose.
30Ashyira igikarabiro hagati y'ihema ry'ibonaniro n'icyo gicaniro, agisukamoamazi yo kwiyuhagiza.
31Mose na Aroni n'abana be bakajya bagikarabiramo, bakacyogeramo ibirenge
32uko bagiye kwinjira mu ihema ry'ibonaniro, kandi uko bagiye kwegera icyo gicaniro bakajya bakaraba bakoga ibirenge, uko Uwiteka yategetse Mose.
33Ashingaurugorugotaubwo buturon'icyo gicaniro, akingaumwenda mu irembo ryarwo. Uko ni ko Mose yarangije uwo murimowose.
34Maze cya gicu gitwikira ihema ry'ibonaniro,ubwiza bw'Uwiteka burabagirana bwuzuraubwo buturo.
35Mose ananirwa kwinjira mu ihema ry'ibonaniro kuko icyo gicu cyari kiririho,ubwiza bw'Uwiteka bukuzuraubwo buturo.
36Kandi mu rugendo rwabo rwose uko icyo gicu cyaterurwaga kuri ubwo buturo, Abisirayeli barahagurukagabakagenda,
37ariko icyo gicu kitaterurwaho ntibagende, bakagezaumunsi giteruriweho.
38Kuko igicu cy'Uwiteka cyabaga kuri ubwo buturoku manywa, hakabamoumurironijoro mu maso y'inzu ya Isirayeli yose, mu rugendo rwabo rwose.