1Hanyuma y'ibyo, Mose na Aroni baragenda babwira Farawo bati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli, aravuze ngo ‘Rekuraubwoko bwe bugende, bumuziriririzeumunsi mukurumu butayu.’”
2Farawo arababwira ati “Uwiteka ni nde, ngo numvire ndeke Abisirayeli? Sinzi Uwiteka, kandi ntabwo narekura Abisirayeli.”
3Baramubwira bati “Imana y'Abaheburayoyaratubonekeye, none turakwinginze reka tujye mu butayu, tugendemourugendo rw'iminsi itatu, dutambirireyo Uwiteka Imana yacu ibitambo, itaduteraikatwicisha mugigacyangwa inkota.”
4Umwami wa Egiputa arababwira ati “Mose na Aroni, ni iki gitumye murekesha abo bantu imirimo yabo? Nimusubiremu buretwa bwanyu.”
5Kandi Farawo ati “Dore abantu bo mu gihugu baragwiriye, none mubaruhuyeuburetwa bwabo.”
6Kuri uwo munsi Farawo ategeka abakoresha ubwo bwokouburetwa, n'abatware bo muri bo ati
7“Ntimwongere guha abantu inganagano zo kubumbisha amatafari nka mbere, nibagende bishakire inganagano.
8Kandiumubarew'amatafari basanzwe babumba bawugumeho, mwe kuwubagabanirizaho na make kuko ari abanebwe. Ni cyo kibatakisha bati ‘Tugende dutambire Imana yacu ibitambo.’
9Abo bagabo bategekwe imirimo irushaho kurushya, bayikore be kwita ku magambo y'ibinyoma.”
10Abakoresha ubwo bwokouburetwa basohokana n'abatware bo muri bo, babwira abantu bati “Farawo aravuze ngo ‘Ntabaha inganagano.
11Nimugende mwishakire inganagano aho mwazibona, kuko mutaribugerurirweumubaremwaciwe na hato.’”
12Nuko abantu bakwizwa mu gihugu cya Egiputa cyose no kwishakira ibitsinsi by'inganagano mu cyimbo cy'inganagano.
13Kandi ababakoreshauburetwa babateraumwete bati “Mumareumubaremwaciwe w'uburetwa bw'iminsi yose, nk'uko musanzwe mukora.”
14Abatware bo mu Bisirayeli, abo abakoreshauburetwa ba Farawo bahaye gutwara barakubitwa, barababaza bati “Ni iki cyatuye mudasohozaumubaremwaciwe ejo na none, ntimwuzuzeamatafari nka mbere?”
15Maze abatware bo mu Bisirayeli baragenda batakira Farawo bati “Ni iki gitumyeutugirira utya abagaragu bawe?
16Abagaragu bawe nta nganagano duhabwa, maze bakatubwira ngo tubumbe amatafari kandi dore abagaragu bawe turakubitwa, ariko abantu bawe ni bourubanza ruriho.”
17Arababwira ati “Muri abanebwe, muri abanebwe, ni cyo kibavugisha muti ‘Tugende dutambire Uwiteka ibitambo.’
18Nuko none nimugende mukore, kuko ari nta nganagano muzahabwa, ariko muzajye mwuzuzaumubarew'amatafari.”
19Abatware bo mu Bisirayeli bamenya ko babonye ishyano, kuko babwiwe ko batazicaumubarew'amatafari babumba ho na muke w'uburetwa bwabo bw'iminsi yose.
20Bavuye kwa Farawo bahura na Mose na Aroni, bahagaze mu nzira,
21barababwira bati “Uwiteka abarebe abacireurubanza kuko mutumye Farawo n'abagaragu be batwangaurunuka, mukabaha inkota yo kutwica.”
22Mose asubiraku Uwiteka aramubazaati “Mwami, ni iki gitumyeugirira nabi ubwo bwoko? Ni iki cyaguteyekuntuma?
23Kukouhereye aho nagiriye kwa Farawo, nkavuganana we mu izina ryawe, agirira nabi ubwo bwoko, nawe nta cyo wabakijije na gito.”