1Uwiteka abwira Mose ati “Injira mu nzu ya Farawoumubwire uti ‘Uwiteka, Imana y'Abaheburayoaravuze ngo rekaubwoko bwe bugende bumukorere.
2Niwanga kuburekuraukagumya kubufata,
3doreukubokok'Uwiteka kuri ku matungo yawe yo mu gasozi, no ku mafarashi no ku ndogobe no ku ngamiya, no ku mashyo no ku mikumbi, muryamo nyinshi cyane izabitera.
4Kandi Uwiteka azarobanura hagati y'amatungo y'Abisirayeli n'amatungo y'Abanyegiputa, ntihazapfa na rimwe mu y'Abisirayeli yose.’”
5Uwiteka ategeka igihe ati “Ejo ni ho Uwiteka azakora ibyo mu gihugu.”
6Bukeyebwaho Uwiteka arabikora, amatungo yose y'Abanyegiputa arapfa, ariko mu matungo y'Abisirayeli ntihapfa na rimwe.
7Farawo aratuma asanga mu matungo y'Abisirayeli hatapfuye na rimwe. Mazeumutimawa Farawouranangira ntiyareka ubwo bwoko bugenda.
8Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Nimujyane amashyi y'ivu ryo mu itanura, Mose aritumurirehejuru imbere ya Farawo.
9Rirahindukaumukungugu w'ifuukwire mu gihugu cya Egiputa cyose,utereibishyute bivamo ibishega, bifate abantu n'amatungo mu gihugu cya Egiputa cyose.”
10Bajyana ivu ryo mu itanura bahagarara imbere ya Farawo, Mose aritumurirahejuru riba ibishyute bivamwo ibishega, bifata abantu n'amatungo.
11Ba bakonikoni bananizwa n'ibyo bishega guhagarara imbere ya Mose, kuko ibishega byari bifashe abo bakonikoni n'Abanyegiputa bose.
12Uwiteka anangiraumutimawa Farawo ntiyumvira Mose na Aroni, uko Uwiteka yari yarabwiye Mose.
13Uwiteka abwira Mose ati “Uzazinduke kare mu ruturuturuuhagarare imbere ya Farawo,umubwire uti ‘Uwiteka, Imana y'Abaheburayoiravuze iti: rekaubwoko bwanjye bugende bunkorere.
14Uhereye none, nzohereza ibyago ntera byose ku mutimawawe no ku bagaragu bawe no ku bantu bawe, kugirangoumenye yuko ari nta wuhwanye nanjye mu isi yose.
15None mba ndambuyeukubokokwanjye, nkaguterana mugigan'abantu baweukarimburwa mu isi,
16ariko niukuriiyi ni yo mpamvu itumye nguhagarika: niukugirango nkwereke imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamare mu isi yose.
17Na n'ubuuracyishyira hejuru,ukabuzaubwoko bwanjye nturekebugenda?
18Dore ejo bugingo ubu nzavubauruburaruremereye cyane, rutarirwaboneka muri Egiputauhereye igihe hatwariweukageza ubu.
19Nuko none tumaucyuze amatungo yawe n'ibyoufitemu gasozi byose,umuntu wese n'itungo ryose ruzasanga mu gasozi kidatashye,uruburaruzakigwaho gipfe.’”
20Uwubashye ijambo ry'Uwiteka wo mu bagaragu ba Farawo, ahungishiriza abagaragu be n'amatungo ye mu mazu no mu biraro,
21utitaye ku ijambo ry'Uwiteka arekera abagaragu be n'amatungo ye mu gasozi.
22Uwiteka abwira Mose ati “Tungaukubokokwawe mu ijuruuruburarugwe mu gihugu cya Egiputa cyose, ku bantu no ku matungo no ku nyamaswa, no ku byatsi byo mu gasozi byose no ku myaka yo mu mirima yose mu gihugu cya Egiputa cyose.”
23Mose atunga inkoni ye mu ijuru, Uwiteka akubitisha inkuba, avubaurubura,umurirougwa hasi. Uwiteka avubiraigihugu cya Egiputaurubura.
24Nuko hagwauruburan'umurirouvanze na rwo, by'icyago gikomeye bitigeze kuba mu gihugu cya Egiputa cyoseuhereye aho hatwariwe.
25Urwo ruburarwica icyari mu gasozi cyose mu gihugu cya Egiputa cyose, abantu n'amatungo n'inyamaswa, rwica n'ibyatsi byo mu gasozi byose n'imyaka yo mu mirima yose, ruvunaibiti byo mu gasozi byose.
26Mu gihugu cy'i Gosheni aho Abisirayeli bari bari, ni ho rutaguye honyine.
27Farawo atumiraMose na Aroni arababwira ati “Ubu bwo nkoze icyaha. Uwiteka arakiranuka, jye n'abantu banjye turatsinzwe.
28Munsabire Uwiteka kuko uku guhinda gukomeye k'uruburabimpagije, nanjye ndabareka mugende mwe kugumaino.”
29Mose aramubwira ati “Nimara kuva mu rurembo ndaramburiraUwiteka amaboko guhinda gushire, kandi ntihari bwongere kugwauruburakugirangoumenye yuko Uwiteka ari we nyir'isi.
30Ariko wowe n'abagaragu bawe, nzi yuko muri bube mutarubahaUwiteka Imana.”
31Imigwegwe na sayiri birapfa kuko sayiri zari zeze, n'imigwegwe yari irabije.
32Ariko ingano na kusemeti ntibyapfa, kuko byari bitaramera.
33Mose ava mu rurembo imbere ya Farawo aramburiraUwiteka amaboko, guhinda kw'inkuba n'uruburabirashira, imvura ntiyongera kugwa mu isi.
34Maze Farawo abonye imvura n'uruburan'inkuba zihinda bishize, arushaho gukoraicyaha, yinangiraumutimawe n'abagaragu be.
35Umutimawa Farawouranangira ntiyareka Abisirayeli bagenda, uko Uwiteka yavugiyemu kanwa ka Mose.