Lev 13:1-59 BYSB2001 - Bible AI

1Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

2“Umuntu nagira ku mubiriwe ikibyimba cyangwa igikoko, cyangwa ibara ry'amera, kigahinduka ku mubiriwe nk'umuzew'ibibembe, bamuzanire Aroniumutambyi cyangwa umwe mu batambyi bene Aroni.

3Umutambyi asuzumeumuzewo ku mubiriwe, nibaubwoya bw'aho uwo muze uri buhindutseumweru akawubonank'ugezemunsi y'uruhu, uwo muzeuzabaari ibibembe. Uwo mutambyi amusuzumeavuge ko ahumanye.

4Ariko niba abonye iryo bara ry'amera ryo ku mubiriwe nk'iritageze munsi y'uruhu,ubwoya bwaho ntibube buhindutseumweru, uwo mutambyi akingiraneuwafashwe n'uwo muze, amare iminsi irindwi.

5Ku munsi wa karindwi uwo mutambyi amusuzume, nabona uwo muzeugumye uko wari uriutakwiriye ku mubiri, uwo mutambyi yongere amukingirane indi minsi irindwi.

6Ku munsi wa karindwi uwo mutambyi yongere amusuzume, nabona uwo muzeutakigaragara cyaneutakwiriye ku mubiriavuge ko adahumanye, bizaba ari ibikoko. Uwo muntu amese imyenda ye abe adahumanye.

7Ariko niba ibyo bikoko bizamukwira ku mubiri, amaze kwiyerekeraumutambyi guhumanurwa, azongere yiyerekeumutambyi.

8Uwo mutambyi amusuzume, nabona ibyo bikoko bimukwiriye ku mubiriavuge ko ahumanye, bizaba ari ibibembe.

9“Umuze w'ibibembe nufataumuntu bazamushyireumutambyi,

10uwo mutambyi amusuzume, nihaboneka ikibyimba cyera ku mubiriwe kikaba gihinduyeubwoya bwaho kubaumweru, kikabaho igisebe cy'inyama

11kizaba ari ibibembe byatinze mu mubiriwe, uwo mutambyi avuge ko ahumanye, ntamukingirane kuko ahumanye.

12Kandi ibibembe nibimusesaku mubiri, bikarangizaumubiriw'uwafashwe n'uwo muze bihereye ku mutwe bikagera ku birenge, ahoumutambyi areba ku mubirihose,

13uwo mutambyi amusuzumenabona ibibembe birangijeumubiriwe wose, avuge yukouwafashwe n'uwo muze adahumanye. Umubiriweuhindutseumweru hose ntahumanye.

14Ariko igisebe cy'inyama niba kizamubonekaho, kuri uwo munsi azaba ahumanye.

15Umutambyi azasuzumaicyo gisebe cy'inyama avuge yuko ahumanye, icyo gisebe cy'inyama kirahumanye ni ibibembe.

16Cyangwa icyo gisebe cy'inyama niba kizasubirakubaumweru, azasangeumutambyi

17na we amusuzume, niba igisebe cy'uwo muze gihindutseumweru, uwo mutambyi avuge yukouwafashwe na wo adahumanye, azaba adahumanye.

18“Nibaumuntu afite ku mubiriinkovu y'aho igishyute cyakize,

19muri iyo nkovu hakabamo ikibyimba cyera cyangwaurubara, cyerekweumutambyi

20na we agisuzume, niba akibona nk'ikigeze munsi y'uruhu,ubwoya bwaho bukababuhindutseumweruumutambyi avuge ko ahumanye, kizaba ariumuzew'ibibembe washeshe muri cya gishyute.

21Ariko nibaumutambyi asuzumye rwa rubara, akabona rutarimoubwoya bwera, kandi rutageze munsi y'uruhu, ahubwo ko rutagaragara cyane, uwo mutambyi amukingirane, amare iminsi irindwi.

22Niba ruzabarukwiriye ku mubiriwe uwo mutambyi avuge ko ahumanye, ruzabaariumuze.

23Ariko niba urwo rubararuzabarugumye aho ruri rudakwiriye, ruzabaari inkovu ya cya gishyute,umutambyi avuge ko adahumanye.

24“Cyangwaumuntu nagiraubushyeku mubiri, inkovu yabwo ikabaurubaracyangwa ibara ry'amera

25umutambyi ahasuzume, nabonaubwoya bwo muri urwo rubaracyangwa muri iryo bara ry'amera buhindutseumweru, akakibona nk'ikigeze munsi y'uruhukizaba ari ibibembe byasheshe muri bwa bushye, uwo mutambyi avuge ko ahumanye, kizaba ariumuzew'ibibembe.

26Ariko nibaumutambyi ahasuzumye, akabona ari nta bwoya bwera muri urwo rubaracyangwa muri iryo bara ry'amera, kandi ko kitageze munsi y'uruhuahubwo kitagaragara cyane, uwo mutambyi amukingirane amare iminsi irindwi.

27Ku munsi wa karindwiumutambyi azamusuzume, niba kizaba gikwiriye ku mubiriuwo mutambyi avuge ko ahumanye, kizabe ariumuzew'ibibembe.

28Ariko niba urwo rubaracyangwa iryo bara ry'amera kizaba kigumye aho kiri, kidakwiriye ku mubirikandi ntikigaragare cyane, kizaba ari ikibyimba cyaturutse muri bwa bushye, uwo mutambyi avuge ko adahumanye, kizaba ari inkovu y'ubwo bushye.

29“Kandiumugabocyangwaumugorenagiraumuzeku mutwe cyangwa ku kananwa

30umutambyi awusuzume, niba abona kougezemunsi y'uruhuhakabamoubwoya bw'umuhondo bunyunyutseumutambyi avuge ko ahumanye, uwo muzeuzabaari ibikoko ari byo bibembe byo ku mutwe cyangwa ku kananwa.

31Niba uwo mutambyi asuzumye uwo muze w'ibikoko, akabona koutageze munsi y'uruhu, ntihabemoumusatsi cyangwaubwoya byirabura,umutambyi akingiraneuwafashwe n'uwo muze w'ibikoko, amare iminsi irindwi.

32Ku munsi wa karindwiumutambyi azasuzumeuwo muze, niba ibyo bikoko bitazaba bikwiriye, ntibibemoubwoya bw'umuhondo,umuzewabyo ntuboneke kougezemunsi y'uruhu

33bamwogoshe aho ibyo bikoko bitari, uwo mutambyi akingiraneuwafashwe n'ibikoko amare indi minsi irindwi.

34Ku munsi wa karindwiumutambyi azasuzumeibyo bikoko, niba bitazaba bimukwiriye ku mubiri,umuzewabyo ntuboneke kougezemunsi y'uruhu, uwo mutambyi avuge ko adahumanye, amese imyenda ye, abe adahumanye.

35Ariko niba ibyo bikoko bizamukwira ku mubiriamaze guhumanurwa,

36umutambyi azamusuzumenabona ibyo bikoko bimukwiriye ku mubiri, ntiyirirwe ashakaubwoya bw'umuhondo, azaba ahumanye.

37Ariko niba abonye ibyo bikoko bigumye aho biri,umusatsi cyangwaubwoya byirabura bikaba bibimezemo, ibyo bikoko bizaba bikize azaba adahumanye, uwo mutambyi avuge ko adahumanye.

38“Kandiumugabocyangwaumugorenagira ku mubiriamabara y'amera

39umutambyi ayasuzume, niba ayo mabara y'amera yo ku mubiriwe ari ibitare by'ibigina bizaba ari amabara gusa asheshe ku mubiri, azaba adahumanye.

40“Umuntu napfukaumusatsi, azaba ariumunyaruhara, ariko ntazaba ahumanye.

41Kandi napfukaumusatsi wo mu gitwariro, azaba ariumunyaruhararwo mu gitwariro, ariko ntazaba ahumanye.

42Ariko nibaumuzew'urubarauri mu ruhararw'inyuma cyangwa mu rwo mu gitwariro,uzabaari ibibembe bisheshe mu ruhararw'inyuma cyangwa mu rwo mu gitwariro.

43Umutambyi amusuzume, niba uwo muze ari ikibyimba cy'urubarakiri mu ruhararwe rw'inyuma cyangwa mu rwo mu gitwariro,ugasan'ibibembe biri ku mubiriwe,

44uwo azaba ariumubembe, azaba ahumanye, uwo mutambyi ntabure kuvugako ahumanye,umuzeweumuriku mutwe.

45“Umubembeurwaye uwo muze agende yambaye imyenda ishishimutse, atendejeumusatsi, ajye yipfukaubwanwa, ajye avuga cyane ati ‘Ndahumanye, ndahumanye.’

46Iminsi yose akirwaye uwo muze azaba ahumanye, arahumanye abe ukwe, ature hirya y'aho mubambye amahema.

47“Kandiumwendaufashwe n'umuzew'ibibembe, naho wabauboheshejweubwoya bw'intama cyangwa waba igitare,

48kandi naho uwo muze wawufashe mu budodobw'ubwoya bw'intama cyangwa bw'igitare, butambitse cyangwa mu buhagaritse, kandi naho icyo wafashe cyabauruhucyangwa ikintu cyose cyaremwe mu ruhu,

49nibaumuzewenze kwirabura nk'icyatsi kibisi cyangwa ariurususirane, naho wabonetse mu mwenda cyangwa mu ruhu, mu budodobutambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhuuzabaariumuzew'ibibembe, icyo kintu cyerekweumutambyi.

50Na we asuzumeuwo muze, akingirane icyo wafashe, kimare iminsi irindwi.

51Ku wa karindwi azasuzumeuwo muze, nibauzabaukwiriye mu mwenda, mu budodobutambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu ruhu rukoreshwaumurimowose, uwo muzeuzabeari ibibembe bikirya kizaba gihumanye.

52Atwike uwo mwenda cyangwaubudodobutambitse cyangwaubuhagaritse, bw'ubwoya bw'intama cyangwa bw'igitare, cyangwa ikintu cyose cyaremwe mu ruhu cyafashwe n'uwo muze kukouzabaari ibibembe bikirya, nigitwikwe.

53“Ariko nibaumutambyi asuzumye, akabona uwo muzeutakwiriye muri uwo mwenda mu budodobutambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu,

54ategeke ko bamesa icyo uwo muze wafashe, agikingirane kimare indi minsi irindwi.

55Kandiumutambyi azasuzumeicyo uwo muze wafashe cyaramaze kumeswa, nabona uwo muzeutahinduye irindi bara kandiutagikwiriyemo, kizaba gihumanyeuzagitwike. Uzaba ariumuzeukirya, naho cyaba gipfutse imbere cyangwa inyuma.

56Ariko niba uwo mutambyi asuzumye icyo wafashe, akabonautakigaragara cyane, cyarameshwe, ahatanyure ahakure muri uwo mwenda cyangwa muri urwo ruhu, cyangwa muri ubwo budodobutambitse cyangwa mu buhagaritse.

57Kandi niba uwo muzeuzabaukiboneka muri uwo mwenda, mu budodobutambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhuuzabausesa,uzatwike icyo wafashe.

58Ariko niba uwo muzeuzabauvuyemuri uwo mwenda, mu budodobutambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu, icyouzabaumeshe cyose, kizongere kimeswe ubwa kabiri, kibe gihumanutse.”

59Ayo ni yo mategeko y'umuzewafasheumwenda w'ubwoya bw'intama cyangwa w'igitare, naho wawufashe mu budodobutambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa wafashe ikintu cyose cyaremwe mu ruhu, ngo babone uko bavuga ko kidahumanye cyangwa ko gihumanye.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>