1Uwiteka abwira Mose hanyuma yo gupfa kwa ba bana ba Aroni babiri, ubwo bigiraga hafi imbere y'Uwiteka bagapfa,
2Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni mwene so, ye kujya yinjira igihe ashakiye cyose Ahera ho hirya y'umwendaukinze, imbere y'intebe y'ihongerero iri ku isanduku yera adapfa, kuko nzabonekera ku ntebe y'ihongerero, ndi muri cya gicu.
3Uku azabe ari ko Aroni agenza, ngo abone kwinjira aho hera. Yende ikimasa cy'umusoreho igitambo cyo gutambirwa ibyaha, n'isekurumey'intama ho igitambo cyo koswa.
4“Yambare ya kanzu y'igitare yejejwe na ya kabuturay'igitare, akenyeze wa mushumi w'igitare, yambare mu mutwe cya gitambaro cy'igitare kizinze. Iyo ni yo myambaro yejejwe, abanze kwiyuhagira ayambare.
5“Yake iteraniro ry'Abisirayeli amasekurumey'ihene abiri ho ibitambo byo gutambirwa ibyaha, n'isekurumey'intama imwe ho igitambo cyo koswa.
6Aroni amurikecya kimasa cyo kwitambirira ibyaha, yihongererane n'inzu ye.
7Maze ajyane za hene zombi, azishyire imbere y'Uwiteka ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.
8Aroni afindire izo hene zombi, icyo afindisha kimwe cyerekane iy'Uwiteka, ikindi cyerekane iyo koherwa.
9Aroni amurikeihene ifindiwe kuba iy'Uwiteka, ayitambe ho igitambo gitambirwa ibyaha.
10Maze iyafindiwe koherwa ishyirwe imbere y'Uwiteka ari nzima, ngo ihongererweho ibyaha, yohererezwe mu butayukoherwa.
11“Aroni amurikecya kimasa cyo kwitambirira ibyaha, yihongererane n'inzu ye, abīkīre icyo kimasa yitambiriye ibyaha.
12Yende icyotero acyuzuzeamakara yaka akuye ku gicaniro cy'imbere y'Uwiteka, n'imibavu isekuwe cyane yuzuyeamashyi, abijyane hirya ya wa mwendaukingiriza Ahera cyane,
13iyo mibavu ayishyirire kuri uwo muriroimbere y'Uwiteka, uwo mubavuumerenk'igicu gikingiriza intebe y'ihongerero iri hejuru y'Ibihamya adapfa.
14Kandi yende ku maraso ya cya kimasa, ayaminjagizeurutokiku ntebe y'ihongerero mu ruhande rw'iburasirazuba, kandi n'imbere y'intebe y'ihongerero ayaminjagizeurutokikarindwi.
15“Maze abīkīre ya hene y'igitambo cyo gutambirwa ibyaha by'abantu, ajyane amaraso yayo hirya ya wa mwendaukingiriza Ahera cyane, ayagenze nk'uko yagenjeje aya cya kimasa, ayaminjagire ku ntebe y'ihongerero n'imbere yayo.
16Nuko ahongerere Ahera ku bwo guhumanakw'Abisirayeli kwinshi, no ku bw'ibicumurobyabo ku bw'ibyaha bakoze byose. Abe ari ko agenza n'ihema ry'ibonaniro, ribana na bo hagati yo guhumanakwabo kwinshi.
17Ntihakagireumuntu uba mu ihema ry'ibonaniro Aroni agiye kwinjira Ahera kuhahongererera ibyaha, kugezaaho asohokeye amaze kwihongererana n'inzu ye n'iteraniro ry'Abisirayeli ryose.
18Kandi asohoke ajye ku gicaniro cy'imbere y'Uwiteka agihongerere, yende ku maraso ya cya kimasa no ku ya ya hene, ayashyire ku mahembe y'igicaniro impande zose.
19Kandi akiminjagirishehourutokiayo maraso karindwi, agihumanure, acyeze gikurweho guhumanakw'Abisirayeli kwinshi.
20“Amaze guhongerera Ahera n'ihema ry'ibonaniro n'igicaniro, amurikeya hene nzima.
21Aroni arambike ibiganza bye byombi mu ruhanga rw'iyo hene nzima, yaturirehejuru yayo gukiranirwa kw'Abisirayeli kose n'ibicumurobyabo byose, ibyaha bakoze byose abishyire mu ruhanga rw'iyo hene, ayiheumuntu witeguriyeibyo ngo ayijyane mu butayu.
22Iyo hene ijye ahatagira abantu, yikoreye gukiranirwa kwabo kose, uwo muntu ayirekuriremu butayu.
23“Aroni yinjire mu ihema ry'ibonaniro, yiyambure ya myambaro y'ibitare yambaye agiye kwinjira Ahera, ayisigeyo.
24Yiyuhagirire ahantu hera, yambare imyambaro ye asohoke, yitambirire igitambo cye cyoswa, atambirire n'abantu icyabo, yihongerere, ahongerere n'abantu.
25Kandiurugimbu rwa cya gitambo cyatambiwe ibyaha, arwosereze ku gicaniro.
26Kandiuwarekuriyeya hene koherwa, amese imyenda ye yiyuhagire, abone kugaruka mu ngando zanyu.
27Kandi cya kimasa cy'igitambo cyatambiwe ibyaha, na ya hene y'igitambo cyatambiwe ibyaha, n'amaraso yabyo yinjirijwe Ahera guhongererwa ibyaha, babiterure babijyane inyuma y'ingando, bōse impu zabyo n'inyama zabyo n'amayezi yabyo.
28Uwabyosheje amese imyenda ye yiyuhagire, abone gusubiramu ngando.
29“Ibi bibabere itegeko ridakuka: mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi, mujye mwibabaza imitima, ntimukagireumurimomuwukoraho, naho yaba kavukirecyangwaumunyamahangausuhukiyemuri mwe.
30Kuko uwo munsi ari ho muzajya muhongerererwa kugirango muhumanurwe, nuko imbere y'Uwiteka muzabamuhumanutse ibyaha byanyu byose.
31Uwo munsi ujyeubabera isabato yo kuruhuka, mujye muwibabarizaho imitima, iryo ni itegeko ridakuka.
32Kandiumutambyi uzasīgwa akerezwa kubaumutambyi ngo azungure se, ajye abahongerera, yambare iyo myambaro y'ibitare, imyambaro yejejwe,
33ahongerereubuturobwera n'ihema ry'ibonaniro n'igicaniro, kandi ahongerere n'abatambyi n'abantu b'iteraniro bose.
34Iryo ribabere itegeko ridakuka, ko ajya ahongerera Abisirayeli impongano y'ibyaha byabo byose, rimwe ukoumwakautashye.”
Aroni agenza uko Uwiteka yategetse Mose.