1Uwiteka abwira Mose ati
2“Bwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose uti: Mube abera kuko Uwiteka Imana yanyu ndiuwera.
3Umuntu wese muri mwe yubahenyina na se, kandi mujye muziririza amasabato yanjye. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
4“Ntimugahindukirire ibigirwamana by'ubusa, ntimukicurireimana z'ibishushanyo ziyagijwe. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
5“Uko mutambiye Uwiteka igitambo cy'uko muri amahoro, mujye mugitambauburyo butumamwemerwa.
6Ku munsi mugitambye no ku wukurikira abe ari yo mukiryaho, nihagira ikirara kikageza ku wa gatatu kijye cyoswa.
7Nikiribwaho ku wa gatatu kizaba ikizira ntikizemerwa,
8ahubwoukiriyeho wese azagibwaho no gukiranirwa kwe kuko ashujugujeicyera cy'Uwiteka. Uwo muntu azakurwe mu bwoko bwe.
9“Kandi nimusarura ibisarurwa byo mu gihugu cyanyu, ntimuzasarure inkokora z'imirima yanyu zose, ntimuzatoragure ibisigaye guhumbwa.
10Ntuzahumbeuruzabibu rwawe, ntuzatoragure imbuto ziruhungukiyemo,ubisigireumukenen'umusuhukew'umunyamahanga. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
11“Ntimukibe, ntimukariganye, ntimukabeshyane.
12Ntimukarahire ibinyoma izina ryanjye, bigatuma musuzuguzaizina ry'Imana yanyu. Ndi Uwiteka.
13“Ntugahate mugenzi wawe, ntukamunyage, ibihembo by'umukoziubikoreye ntukabirarane.
14Ntukavume igipfamatwi, ntugashyire impumyi imbere ikiyitega, ahubwo ujyeutinya Imana yawe. Ndi Uwiteka.
15“Ntimukagoreke imanza, ntimugaceurwa kibera mwohejwe no gukundaumukenecyangwa no kubahaukomeye, ahubwo ujyeuciramugenzi waweurubanza rutabera.
16Ntukazererezwe mu bwoko bwawe no guterenganya, ntukitangire houmugabokwicisha mugenzi wawe. Ndi Uwiteka.
17“Ntukangire mwene wanyu mu mutimawawe, ntukabure guhanamugenzi wawe kugirangoutizanira icyaha ku bwe.
18Ntugahōre, ntukagirire inzika abo mu bwoko bwawe, ahubwoukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda. Ndi Uwiteka. Gal 5.14; Yak 2.8
19“Mujye mwitondera amategeko yanjye. Ntukabangurireamatungo yawe ayo bidahujeubwoko, ntuzabibe mu murimawawe imbuto z'amaharakubiri, ntukambareumwambaro waboheshejweubudodobw'amaharakubiri.
20“Umuntu nasambanyaumujaw'imbatautacunguwe,utahaweumudendezo yarasabwe n'undi mugabo, bazahanwe ibihano bitabishe kuko uwo yari atari uw'umudendezo.
21Uwo mugaboazanire Uwiteka ku muryango w'ihema ry'ibonaniro igitambo cyo kumukurahourubanza, azane isekurumey'intama ho igitambo cyo gukurahourubanza.
22Umutambyi amuhongerere imbere y'Uwiteka, iyo sekurumey'intama y'igitambo gikurahourubanza ho impongano y'icyaha yakoze, na we azababarirwa icyo cyaha yakoze.
23“Kandi nimugeramuri cya gihugu mukamara guteraibiti by'amoko yose byera imbuto ziribwa, muzabanze guhwanya imbuto zabyo no kudakebwa k'umuntu, bizamare imyaka itatu bibamereye nk'ibitakebwe. Muri iyo imyaka imbuto zabyo ntizizaribwe.
24Ariko mu mwaka wa kane, imbuto zabyo zose zizabe izejerejwe gushimisha Uwiteka.
25Mu mwaka wa gatanu abe ari mo mutangira kurya ku mbuto zabyo, kugirango bijye bibereraumwero wabyo. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
26“Ntimukagire icyo muryana n'amaraso yacyo, ntimukagire ibyo muragurisha naho byaba ibicu. 15.23; 18.10
27“Inkokora z'imisatsi yanyu ntimukazogoshere kugirango izenguke, ntimukonone inkokora z'ubwanwa bwanyu.
28“Ntimukiraburishe kwikeba ku mubiri, kandi ntimukicishe imanzi z'ibishushanyo. Ndi Uwiteka.
29“Ntukononesheumukobwa wawe kumuhindura malaya, kugirango igihugu kidakurikizaubusambanyi kikuzuraibyaha bikomeye.
30“Mujye muziririza amasabato yanjye, mujye mwubahaAhera hanjye. Ndi Uwiteka.
31“Ntimugahindukirire abashitsi cyangwa abapfumu, ntimukabashikishe, ntimukabaraguze ngo mubiyandurishe. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
32“Ujyeuhagurukiraumezeimvi, wubaheumusaza,utinye Imana yawe. Ndi Uwiteka.
33“Umunyamahanga nasuhukiramuri mwe mu gihugu cyanyu, ntimuzamugirire nabi.
34Umunyamahangaubasuhukiyemo ababere nka kavukire,umukunde nk'uko wikunda kuko namwe mwari abasuhukemu gihugu cya Egiputa. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
35“Ntimukagoreke imanza cyangwa gupimakw'igipimirwaho indatira, cyangwa ukw'ibyuma muzipimisha cyangwa kugerakw'ibyibo.
36Mujye mugiraibipimirwaho indatira bitunganye, n'ibyuma muzipimisha bitunganye, n'ibyibo bya efa bitunganye, n'ingero za hini zitunganye. Ndi Uwiteka Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa.
37“Mujye mwitondera amategeko yanjye yose n'amateka yanjye yose, mubyumvire. Ndi Uwiteka.”