Lev 20:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1Uwiteka abwira Mose ati

2“Ongeraubwire Abisirayeli uti: Nihagiraumuntu wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo uha Moleki uwo mu rubyaro rwe, ntakabure kwicwa. Abo mu gihugu bamwicishe amabuye.

3Nanjye nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukuremu bwoko bwe muhoyeguha Moleki uwo mu rubyaro rwe, akanduza Ahera hanjye, agasuzuguzaizina ryanjye ryera.

4Abo mu gihugu nibirengagiza uwo muntu uha Moleki uwo mu rubyaro rwe, ntibamwice,

5ubwanjye nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu no ku muryango we, mukuranemu bwoko bwabo n'abamukurikiza gusambana, basambanisha gusenga Moleki.

6“Kandiumuntuuhindukirira abashitsi n'abapfumu, ngo asambanishe kubashikisha no kubaraguza, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukureku bwoko bwe.

7Nuko mwiyeze mube abera, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu.

8Kandi mujye mwitondera amategeko yanjye, muyumvire. Ndi Uwitekaubeza.

9“Umuntu weseuvumase cyangwa nyina ntakabure kwicwa, kuko avumye se cyangwa nyina,urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.

10“Umuntu nasambana n'umugorew'undi,usambanye na muka mugenzi we,umusambanyi n'umusambanyikazi ntibakabure kwicwa.

11Usambana na muka se aba yambitse seubusa, bombi ntibakabure kwicwa. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.

12Umuntu nasambana n'umukazana we bombi ntibakabure kwicwa, bazaba bavanze ibidahuye. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.

13Umugabonatinga undi bombi bazaba bakoze ikizira, ntibakabure kwicwa.urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.

14Umuntu narongoraumukobwa na nyina kizaba icyaha gikomeye, azatwikanwe na bo kugirango icyaha gikomeye kitaba muri mwe.

15Umugabonaryamana n'itungo ntakabure kwicwa, iryo tungo na ryo muzaryice.

16Kandiumugorecyangwaumukobwa niyegera itungo ryose akaryamana na ryo,uzamwicane na ryo. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.

17“Umuntu niyenda mushiki we basangiye se cyangwa nyina bakarebanaubwambure, kizaba igihemu giteye isoni. Bazakurirweho mu maso y'abo mu bwoko bwabo kuko yambitseubusamushiki we, azagibwaho no gukiranirwa kwe.

18Umuntu naryamana n'umugoreuri mu muhango w'abakobwa akamwambikaubusa, azaba yambitseubusaisōko ye, na we azaba yiyambitseubusaisōko y'amaraso ye, bombi bazakurwe mu bwoko bwabo.

19“Kandi ntukambikeubusanyoko wanyu cyangwa nyogosenge,ukozeatyo azaba yambitseubusabene wabo ba bugufi, bazagibwaho no gukiranirwa kwabo.

20Umuntu naryamana na muka se wabo azaba yambitseubusase wabo, bazagibwaho n'icyaha cyabo, bazapfa ari incike.

21Umuntu niyenda muka mwene se kizaba ariukwiyanduza, azaba yambitseubusamwene se, bazaba incike.

22“Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye yose n'amateka yanjye yose mubyumvire, kugirango igihugu mbajyana guturamokitazabaruka.

23Ntimuzakurikize imihango y'ishyanga nzirukanaimbere yanyu, kuko ibyo byose babikoraga bigatuma mbangaurunuka.

24Ariko nabwiye mwe nti ‘Ni mwe muzahabwa igihugu cyabo ho gakondo, nzakibaha kugihindūra igihugu cy'amata n'ubuki.’Ndi Uwiteka Imana yanyu yabatandukanije n'andi mahanga.

25Ni cyo gituma mukwiriye gutandukanya itungo n'inyamaswa bidahumanya n'ibihumanya, n'ibisiga n'inyoni bihumanya n'ibidahumanya. Ntimukiyandavurishe itungo cyangwa inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni, cyangwa ikintu cyose gikururukahasi, nabigishije kwitandukaniriza na byo kuko bihumanya.

26Kandi mumbere abera kuko Uwiteka ndiuwera, kandi nabatandukanirije n'andi mahanga kuba abanjye.

27“Umushitsi cyangwaumushitsikazi, n'umupfumu cyangwaumupfumukazintibakabure kwicwa, babicishe amabuye. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>