Lev 21:1-24 BYSB2001 - Bible AI

1Uwiteka abwira Mose ati “Bwira abatambyi bene Aroni uti: Ntihakagire uwo muri mwe wiyandurisha intumbi ngo yandurirehagati mu bwoko bwe,

2keretse yakwanduzwa n'iya mwene wabo wa bugufi, nyina na se, n'umuhungu we, n'umukobwa we na mwene se,

3na mushiki we wariukiriumwari, akaba mwene wabo wa bugufikuko atararongorwa, intumbi ye yayiyandurisha.

4Ubwo ariumukurumu bwoko bwe, ntakiyanduze ngo yiyonone.

5“Ntibakogoshwe ibiharonjongo, ntibakiyogoshe inkokora z'ubwanwa bwabo, ntibakikebe ku mubiri.

6Babere Imana yabo abera, ntibagasuzuguzeizina ry'Imana yabo, kuko ari bo batambira Uwiteka ibitambo bikongorwa n'umuriro, ari byo byokurya by'Imana yabo. Ni cyo gituma bakwiriye kuba abera.

7Ntibakarongore malaya cyangwauwanduye, kandi ntibagacyureuwasenzwe, kukoumutambyi ariuweraku Mana ye.

8Ni cyo gitumaukwiriye guhoraumutekereza ko ariuwera, kuko ajya atamba ibyokurya by'Imana yawe, ahora akuberauwerakuko Uwitekaukweza ndiuwera.

9Kandiumukobwa w'umutambyi wese niyiyononesha gusambana, aba yononnye se, bamutwike.

10“Umutambyi mukurumuri bagenzi be wasutsweku mutwe amavuta ya elayo yo gusīga, akerezwa kwambara ya myambaro, ntagatendezeumusatsi we, ntagashishimure imyenda ye,

11ntakinjire aho intumbi yose iri, ntakiyandurishe intumbi ya se cyangwa nyina,

12ntibikamukureAhera, ntakonone Ahera h'Imana ye, kuko kwereshwa amavuta yasīzwe y'Imana ye kumuriho. Ndi Uwiteka.

13Kandiumukobwa arongora, azabe ariumwari.

14Umupfakazi cyangwauwasenzwe cyangwauwanduye, cyangwa malaya ntakabarongore, ahubwoumwari wo mu bwoko bwe azabe ari we arongora.

15Ntakononereurubyaro rwe hagati mu bwoko bwe, kuko ndi Uwitekaumweza.”

16Uwiteka abwira Mose ati

17“Bwira Aroni uti ‘Umuntu wese wo mu rubyaro rwawe mu bihe byabo byoseuzagira inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by'Imana ye.

18Umuntu weseufiteinenge ntakigire hafi: impumyi cyangwauremayeukuguru, cyangwaubutaraye izuru, cyangwaufiteurugingo rurutaurundi nka rwo,

19cyangwauvunitse ikirenge cyangwa ikiganza,

20cyangwaufiteinyonjo cyangwa igikuri, cyangwaufiteinenge ku jisho, cyangwaurwayeubuhericyangwa ibikoko, cyangwaumenetse ibinyita bito.

21Ntihakagireumuntu wo mu rubyaro rwa Aroniumutambyiufiteinenge, wigira hafi ngo atambe ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. Kuko afite inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by'Imana ye.

22Ajye arya ku byokurya by'Imana ye, ku byera cyane no ku byera.

23Ariko ntakigire hafi ya wa mwendaukingiriza Ahera cyane, ntakegere igicaniro kuko afite inenge, kugirango atagira Ahera hanjye yonona, kuko ndi Uwitekauheza.’”

24Ibyo byose Mose abibwira Aroni n'abana be n'Abisirayeli bose.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>