Lev 25:1-55 BYSB2001 - Bible AI

1Uwiteka abwirira Mose ku musoziwa Sinayi ati

2“Bwira Abisirayeli uti: Nimumarakugeramu gihugu nzabaha, icyo gihugu kizajye kiziriririza Uwiteka isabato.

3Uzajyeubibamu murimawawe mu myaka itandatu, kandi mu myaka itandatuuzajye wanganya amahage y'imizabibu yawe, kandi abe ari mousarura imyaka yabyo.

4Arikoumwaka wa karindwiuzajye uba isabato yo kurazaigihugu ihinga yo kuziriririzwa Uwiteka, ntukawubibemo ku murimawawe, ntukawanganyemo amahage y'imizabibu yawe.

5Cyimeza ntuzayisarure, inzabibu zo ku muzabibu waweutogoshwe na zo ntuzazisarure, uwo mwaka ujye uba uwo kurazaigihugu ihinga.

6Cyimeza y'igihugu yo muri uwo mwaka w'isabato, ijye ibabera ibyokurya wowe n'umugaragu wawe n'umujawawe, n'umukoziwaweukorera ibihembo n'umunyamahangaugusuhukiyeho,

7n'amatungo yawe n'inyamaswa zo mu gihugu cyawe. Ibyo byose cyimeza yacyo ijye ibibera ibyokurya.

8“Kandi ujyeubaraamasabato y'imyaka arindwi, imyaka irindwi karindwi, iminsiuzamara izabe amasabato arindwi y'imyaka, ari yo myaka mirongo ine n'icyenda.

9Maze ku munsi wa cumi w'ukwezi kwa karindwiuzajyeuzerereza ihembe barivuze ijwi rirenga, ku munsi w'impongano abe ari houzerereza ihembe mu gihugu cyanyu cyose.

10Mujye mwezaumwaka wa mirongo itanu mu gihugu cyose, murangire abo muri cyo boseumudendezo. Uwo mwaka ujyeubabera uwa yubile, muri wo mujye musubizaumuntu wese muri gakondo ye, kandiumuntu wese asubiremu muryango we.

11Uwo mwaka wa mirongo itanuuzababere uwa yubilentimukawubibemo, ntimukawusaruremocyimeza cyangwa imbuto z'imizabibu itogoshwe.

12Kuko ariumwaka wa yubileujyeubaberauwera, mujye murya cyimeza yo muri wo muyisoromye.

13“Muri uwo mwaka wa yubile, mujye musubizaumuntu wese muri gakondo ye.

14Kandi nugiraicyougurisha mugenzi wawe cyangwa nugiraicyougurakuri we, ntimukariganyane.

15Uko imyaka ingana ikurikiye uwa yubile, abe ari kougurakuri mugenzi wawe, na we akugurishe nk'uko imyaka y'amasaruro ingana.

16Ukoubwinshi bw'iyo myaka bungana, abe ari ko wungura igiciro, kandi ukoubukebw'imyaka bungana, abe ari kougitubya, kukoumubarew'amasaruro ari wo akugurisha.

17Ntimukariganyane, ahubwo mutinye Imana yanyu, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu.

18“Ni cyo gituma mukwiriye kumvira amategeko yanjye, no kwitondera amateka yanjye mukayumvira, nuko muzabamu gihugu amahoro.

19Kandiubutakabwacyo buzeramo imyaka muyihage, mube muri cyo amahoro.

20“Ariko nimuvugamuti ‘Tuzajya dutungwan'iki mu mwaka wa karindwi, ko tutazabiba ntidusarure?’

21Nuko mu mwaka wa gatandatu nzajya mbohererezaumugisha ntanga,ubutakabubereremouburumbuke bubatunge imyaka itatu.

22Kandi ku mwaka wa munanimuzajye mubibamurye ibigugu, mutarageza ku wa cyenda ngo musarure muzajya murya ibigugu.

23“Ubutakantibukagurwe ngo bukunguranywe, kuko ari jye nyirabwo namwe mukabaabasuhukebansuhukiyeho.

24“Mu gihugu cya gakondo yanyu cyose, muzajye mwemera koubutakabucungurwa n'uwarinyirabwo.

25“Mwene wanyu nakena akagura kuri gakondo ye,umucunguziurushijeho kuba bugufibwe aze acungure icyo mwene wabo yaguze.

26Umuntu naburaumucunguzi, akaba ahindutseumutunzi, akabona icyo kwicungurira,

27abare imyaka gakondo iyo yaguriwemo, asubizeuwayiguze igisigaye ku giciro cyayo, abone uko asubiramuri gakondo ye.

28Ariko natabasha kuyicungurira, iyo yaguze izagumanwe n'uwayiguze ageze ku mwaka wa yubile, maze izakomōrwe n'uwo mwaka wa yubile, abone uko asubiramuri gakondo ye.

29“Umuntu nagura inzu ye iri mu muduguduugoswe n'inkike z'amabuye, yemererwa kuyicunguraumwakautagabanijeutarashira, uwo mwakautagabanijeutarashira, yashaka yayicungura.

30Ariko nidacungurwaumwakautagabanijeutarashira, iyo nzu iri mu muduguduugoswe n'inkike izabe ikunguranijwe n'uwayiguze ibe iye mu bihe byabo byose, ntizakomōrwe n'umwaka wa yubile.

31Ariko amazu yo mu mihana itagoswe n'inkike, azahwanye n'imirima y'imusoziyacungurwa, kandi azakomorwe n'umwaka wa yubile.

32Ariko imiduguduy'Abalewi si ko imeze: amazu yo mu miduguduya gakondo y'Abalewi bemererwa kuyacungura igihe cyose.

33Umwe mu Balewi nadacungura inzu, iyo nzu yaguzwe yo mu muduguduwa gakondo ye izakomōrwe n'umwaka wa yubile, kuko amazu yo mu miduguduy'Abalewi ari gakondo yabo mu Bisirayeli.

34Ariko imirima igose imiduguduy'Abalewi ntizagurwa, kuko ari gakondo yabo y'iteka ryose.

35“Mwene wanyu nakena akananirizwa gukoran'intege nke imbere yawe, ujyeumufasha, mubanenk'umunyamahanga n'umusuhukeugusuhukiyeho.

36Ntukamwake inyungu cyangwa ibirenze, ahubwoutinye Imana yawe, kugirango mwene wanyu abone uko abana nawe.

37Ntukamuguririze ifeza zawe kumwaka inyungu, cyangwa ibyokurya byawe ngouzamwake ibirenze.

38Ndi Uwiteka Imana yanyu, yabakuriyemu gihugu cya Egiputa kubahaigihugu cy'i Kanāni, nkababera Imana.

39“Kandi mwene wanyu nakenera imbere yawe akigura nawe, ntukamukoreshe nk'imbata,

40ahubwo abane nawe nk'umukoziwaweukorera ibihembo cyangwa nk'umusuhuke, agukorere ageze ku mwaka wa yubile.

41Uwo mwakauzamukomorane n'abana be, asubiremu muryango we no muri gakondo ya ba sekuruza.

42Kuko abo ari imbata zanjye nakuye mu gihugu cya Egiputa, ntibakagurwe ngo babe imbata.

43Kandi ntukamutwaze igitugu, ahubwoutinye Imana yawe.

44Ariko imbata zawe z'abagabo n'abagoreuzagira, zijye ziva mu mahanga akugose, abe ari yo mujya muziguramo.

45Kandi abasuhukebabasuhukiyemo n'urubyaro rwabo ruri muri mwe, babyariye mu gihugu cyanyu, na bo mwabaguramoimbata zikaba gakondo yanyu.

46Muzazirage n'abana banyu babazungura zibe gakondo yabo, muzakomeze kuzigira imbata iteka. Ariko bene wanyu Abisirayeli ntimukabatwaze igitugu.

47“Kandiumunyamahanga cyangwaumusuhukeugusuhukiyeho nahindukaumukire, mwene wanyu agakenera imbere ye, akigura n'uwo munyamahanga cyangwaumusuhukeugusukiyeho, cyangwa n'uwo mu muryango we.

48Amaze kugurwa yacungurwa, umwe muri bene se yamucungura,

49cyangwa se wabo cyangwa mwene se wabo, cyangwa mwene wabo wa bugufiwese yamucungura, cyangwa na we ubwe yahindukaumukireyakwicungura.

50Azabarire imyakauwamuguzeahereye ku mwaka yiguriyena we ageze ku mwaka wa yubile, igiciro kimucunguza kizahwane n'umubarew'iyo myaka, igiciro cyayo gicirwe nk'uko ibihembo by'umukozibiri.

51Niba imyaka isigaye ari myinshi, uko ingana abe ari ko asubizaigiciro kimucunguza kivuye mu biguzi yaguzwe.

52Niba imyaka yo kugezaku wa yubilehasigaye mike ayibarireuwamuguze, uko iyo myaka ingana abe ari ko amusubizaigiciro kimucunguza.

53Abane na we ameze nk'umukoziukorera ibihembo by'umwaka, ntakamutwarize igitugu imbere yawe.

54Kandi nadacungurwa na kimwe muri ibyo,umwaka wa yubileuzamukomorane n'abana be.

55Kuko Abisirayeli ari imbata zanjyeubwanjye, ni imbata zanjye nakuye mu gihugu cya Egiputa. Ndi Uwiteka Imana yanyu.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>