1“Ntimukareme ibigirwamana by'ubusa, ntimugashinge igishushanyo kibajwe cyangwa inkingi y'amabuye, kandi ikibuye cyabajweho ibishushanyo ntimukagishyirire mu gihugu cyanyu, kugirango mwikubiteimbere yacyo, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu.
2Mujye muziririza amasabato yanjye, mwubaheAhera hanjye. Ndi Uwiteka.
3“Nimuhoramwumvira amategeko yanjye, mukitondera ibyo nategetse mukabyumvira,
4nzajya mbavubiraimvura mu bihe byayo,ubutakabuzajya bwera imyaka yabwo, ibiti byo mu mirima bizajya byera imbuto zabyo.
5Ihura ryanyu rizageza mu isarura ry'inzabibu, iryo sarura rizageza mu ibiba. Muzajya murya ibyokurya byanyu muhage, mube mu gihugu cyanyu amahoro.
6“Kandi nzaha igihugu kugiraamahoro, muzaryama ari nta wubateyeubwoba, kandi nzamaraho inyamaswa z'inkazi, kandi inkota ntizanyura mu gihugu cyanyu.
7Muzirukanaababisha banyu, bagushirizwe n'inkota imbere yanyu.
8Abatanu muri mwe bazirukanaijana, ijana muri mwe bazirukanaabantu inzovu, ababisha banyu bazagushirizwa n'inkota imbere yanyu.
9Nzabitaho mbororotse mbagwize, nkomeze isezerano ryanjye namwe.
10Muzarya ibigugu bya kera, mudaheibigugu kugirango muboneaho muhunikaibishya.
11Nanjye nzashyiraubuturobwanjye hagati muri mwe,umutimawanjye ntuzabanga.
12Nzagendera hagati muri mwe mbe Imana yanyu, namwe mubeubwoko bwanjye.
13Ndi Uwiteka Imana yanyu yabakuriyemu gihugu cya Egiputa kugirango mutabaabaretwa babo, nabatuyeumutwaro wabahetamishaga mbagendesha mwemye.
14“Ariko nimutanyumvira ntimwitondere ayo mategeko yose,
15kandi nimwanga amategeko yanjye, imitima yanyu ikanga amateka yanjyeurunuka, bigatuma mutitondera amategeko yanjye yose ahubwo mukicaisezerano ryanjye,
16nanjye nzabagenza ntya: nzategeka ibiteyeubwoba ko bibatera,urusogobero n'ubuganga bizabamaramo amaso, byonze imitima yanyu. Muzabibiraubusakuko ababisha banyu ari bo bazabirya.
17Kandi nzahoza igitsure cyanjye kuri mwe, muzaneshwa n'ababisha banyu, muzatwarwa n'abanzi banyu, muzahunga ari nta wubirukana.
18“Ibyo nibidatuma munyumvira, nzongera karindwi kubahanira ibyaha byanyu.
19Nzacogoza kwihimbaza mwihimbariza amaboko yanyu, nzahindura ijuru ry'iwanyu nk'icyuma, n'ubutakabwanyu nk'imiringa.
20Amaboko yanyu azapfaubusakukoubutakabwanyu butazera imyaka yabwo, ibiti byo mu gihugu bitazera imbuto zabyo.
21“Kandi nimukomeza kunyuranya nanjye mukanga kunyumvira, nzongera kandi karindwi kubateza ibyago bihwanye n'ibyaha byanyu.
22Nzabaterereza inyamaswa zo mu ishyamba zibanyage abana banyu, zirimbure amatungo yanyu zibatubye, inzira zanyu zisibe.
23“Ibyo nibidatuma mwihana mukampindukirira, ahubwo mugakomeza kunyuranya nanjye,
24nuko nanjye nzanyuranya namwe, kandiubwanjye nzabakubitakarindwi mbahora ibyaha byanyu.
25Nzabaterereza inkota ibahora kwica isezerano ryanjye, muteranirizwe mu miduguduyanyu maze mboherezemo mugiga, mugabizwe ababisha banyu.
26Nimvuna inkoni mwishingikirije ni yo mutsima wanyu, abagore cumi bazajya bokereza imitsima yanyu mu cyokezo kimwe bayibagerere, murye itabahagije.
27“Ibyo byose nibidatuma munyumvira ahubwo mukanyuranya nanjye,
28nuko rero nanjye nzanyuranya namwe mfiteumujinya mwinshi, mbahanire ibyaha byanyu karindwi.
29Muzarya inyama z'abahungu banyu n'iz'abakobwa banyu, muzazirya.
30Kandi nzatsemba amasengero yanyu yo mu mpinga z'imisozi, nzatema nce ibishushanyo byanyu bishinze byerejwe izuba, nzajugunya intumbi zanyu ku bimene by'ibigirwamana byanyu,umutimawanjyeuzabangaurunuka.
31Nzahindura imiduguduyanyu imisaka, ahera hanyu nzahahindura amatongo, sinzahumurirwa n'impumuroy'ibyo munyosereza.
32Nzahindura igihugu cyanyu amatongo, bitangaze ababisha banyu bagituyemo.
33Namwe nzabatataniriza mu mahanga mbakurikirane nkuye inkota, igihugu cyanyu kizaba amatongo, imiduguduyanyu izaba imisaka.
34Icyo gihe igihugu kizabona kwishimira amasabato yacyo kikiri amatongo, namwe mukirimu gihugu cy'ababisha banyu. Ubwo ni bwo igihugu kizaruhuka, cyishimira amasabato yacyo.
35Kikiri amatongo kizaruhuka, kuruhukakitajyaga kiruhukamukikibamo.
36“Abarokotse muri mwe nzabaterereza gukukiraimitima mu bihugu by'ababisha babo, bazakangwa n'ikibabi kijyanwa n'umuyaga, bahunge nk'ukoumuntu ahunga inkota, bazagwa ari nta wubirukanye.
37Bazagwana hejuru nk'abahunga inkota ari nta wubirukanye, ntimuzashobora guhagarara ababisha banyu imbere.
38Muzarimbukiramu mahanga, igihugu cy'ababisha banyu kizabamara.
39Abarokotse muri mwe bazasogobererezwa no gukiranirwa kwabo mu bihugu by'ababisha banyu, no gukiranirwa kwa ba sekuruzakuzatuma basogobera nka bo.
40“Bazavuga gukiranirwa kwabo n'ukwa ba sekuruza, ni ko bicumurobancumuyeho, bemere yuko kunyuranya nanjye kwabo
41ari ko kwatumye nanjye nyuranya na bo, nkabazana mu gihugu cy'ababisha babo. Icyo gihe imitima yabo yanduye nk'imibiri itakebwe niyicisha bugufi, bakemeresha imitima ikunze ibihano byazanywe no gukiranirwa kwabo,
42ni bwo nanjye nzibuka isezerano nasezeranye na Yakobo n'iryo nasezeranye na Isaka, n'iryo nasezeranye na Aburahamu na we nzaryibuka, kandi igihugu na cyo nzacyibuka.
43Kandi igihugu bazaba bakiretse, cyishimire amasabato yacyo kikiri amatongo batakikirimo, na bo bazemeresha imitima ikunze ibihano byazanywe no gukiranirwa kwabo kuko banze amateka yanjye, imitima yabo ikangaurunukaamategeko yanjye.
44Ariko nubwo bimeze bityo, sinzabata nibaba mu gihugu cy'ababisha babo, kandi sinzabangaurunukarwatuma mbarimbura pe, nkica isezerano ryanjye na bo, kuko ndi Uwiteka Imana yabo.
45Ahubwo nzabibukiraisezerano nasezeranye na ba sekuruza, nakuriyemu gihugu cya Egiputa imbere y'abanyamahanga kugirango mbe Imana yabo. Ndi Uwiteka.”
46Ayo ni yo mategeko n'amateka n'ibyategetswe, Uwiteka yashyize hagati ye n'Abisirayeli, abitegekeye ku musoziwa Sinayi mu kanwa ka Mose.