1Uwiteka abwira Mose ati
2“Bwira Abisirayeli uti: Umuntu nahiguraumuhigo, niba ari uwo guhonga abantu, bazaba ab'Uwiteka, bacunguzwe igicirouzacira.
3Umugabouhereye ku myaka makumyabiri avutse, akageza ku myaka mirongo itandatu, ujyeumucirashekeli z'ifeza mirongo itanu, zigezwe ku y'Ahera.
4“Umukobwa cyangwaumugoreujyeumucirashekeli mirongo itatu.
5“Umuhunguuhereye ku myaka itanu akageza ku myaka makumyabiri ujyeumucirashekeli makumyabiri,umukobwa ujyeumuciraicumi.
6“Umuhunguuhereye ku kwezi kumwe akageza ku myaka itanu ujyeumucirashekeli z'ifeza eshanu,umukobwa ujyeumucirashekeli z'ifeza eshatu.
7“Umugabousagije imyaka mirongo itandatu ujyeumucirashekeli cumi n'eshanu,umugoreujyeumucirashekeli cumi.
8“Ariko nibauwahize ariumukenentabashe kubonaizo waciriye ajye ashyirwaumutambyi, uwo mutambyi amucirire igiciro, acire igiciro gihwanye n'ibyouwahize ashobora gutanga.
9“Niba ari itungo yahize ryo mu moko batambira Uwiteka, iryo muri ayo moko ryoseumuntu ahaye Uwiteka rizaba iryera.
10Ntakarihindure, ntakariguraneiryiza mu cyimbo cy'iribi cyangwa iribi mu cyimbo cy'iryiza, yaguranaitungo irindi, iryo yahize n'inguraneyaryo yombi azaba ayera.
11Kandi niba yahize itungo rizira cyangwa inyamaswa izira, icyo badatambira Uwiteka agishyireumutambyi,
12uwo mutambyi agicire igiciro gihwanye n'ubwiza cyangwa n'ububibwacyo, igiciroumutambyi agiciriye abe ari cyo kiba igiciro cyacyo.
13Arikouwagihize nashaka kucyicungurira, agereke ku gicirouciriye kucyicungurira, agereke ku gicirouciriye igice cyacyo cya gatanu.
14“Kandiumuntu niyereza Uwiteka inzu ye,umutambyi ayicire igiciro gihwanye n'ubwiza cyangwa n'ububibwayo, igiciroumutambyi ayiciriye abe ari cyo gihama.
15Kandiuwayejeje nashaka kuyicungurira, agereke ku giciro waciriye igice cyacyo cya gatanu, ibone kuba iye.
16“Kandiumuntu niyereza Uwiteka igice cy'umurimawo muri gakondo ye, igicirouzacira kizatangwe n'ubwinshi bw'imbuto zibibwamo,urugerorwa homeru rw'imbuto za sayiri rucirwe shekeli z'ifeza mirongo itanu.
17Niyereza Uwitekaumurimawe ahereye ku mwaka wa yubile, icyo gicirouciriye gihame.
18Ariko namwerezaumurimawe hanyuma y'uwo mwaka wa yubile,umutambyi ahabwe ibiguzi n'umubarew'imyaka isigaye hagataha undi mwaka wa yubile, nukoucireigiciro kigabanutse.
19Kandiuwereje Uwitekaumurimanashaka kuwicungurira, agereke ku giciro waciriye igice cyacyo cya gatanu,ubonekuba uwe bwite.
20Ariko nadashaka kwicungurirauwo murima, cyangwa naba awugurishije undi, ntiwacungurwaukundi,
21ahubwo uwo murimanukomōrwa n'umwaka wa yubile,uzabauweraw'Uwiteka nk'uwahonzwe,uzabegakondo y'umutambyi.
22“Kandiumuntu niyereza Uwitekaumurimayaguze atari uwo muri gakondo ye,
23umutambyi amucirire igiciro gitangwa n'umubarew'imyaka isigaye hagataha uwa yubile, atange kuri uwo munsi igiciro waciriye nk'icyerejwe Uwiteka.
24Kandi mu mwaka wa yubile,uzasubiranwe n'uwo yawuguzeho, nyiri gakondo y'uwo murima.
25“Kandi igiciro cyoseuzajyaucirakijye kiba shekeli zigezwe ku y'Ahera: gera makumyabiri zibe shekeli imwe.
26“Keretseuburizabw'amatungo busanzwe ari ubw'Uwiteka kuko ariuburiza, ntihakagireumuntuubweza naho bwaba ubw'inka cyangwa ubw'intama, ni ubw'Uwiteka.
27Nibuba ubw'itungo rizira, abucunguze igicirouzacira, akigeretseho igice cyacyo cya gatanu. Niridacungurwa, rigurwe igicirouciriye.
28“Ariko ituroumuntu atura Uwiteka burundu mu byo afite byose, naho ariumuntu cyangwa itungo cyangwaumurimawo muri gakondo ye, ntihakagire ituro bene iryo rigurwa cyangwa ricungurwa, ituro ry'impezi nk'iryo ni iryera cyane ry'Uwiteka.
29Ntihakagireumuntuutuweburunduucungurwa, ahubwo akwiriye gupfa.
30“Mu bimeze mu butakabyose, naho yaba imyaka cyangwa imbuto z'ibiti, kimwe mu icumi ni icy'Uwiteka. Ni icyera cy'Uwiteka.
31Umuntu nashaka kwicunguriraicyo muri kimwe mu icumi akwiriye gutanga, akigerekeho igice cyacyo cya gatanu.
32Kimwe mu icumi cyo mu mashyo yose cyangwa imikumbi yose, muzinyura munsi y'inkoni bazibarisha zose, imwe mu icumi ijye iba iyera y'Uwiteka.
33Umuntu ntakayitegereze ko ari nziza cyangwa ko ari mbi ntakayiguraneindi, nayigurana, iyo n'inguraneyayo zombi zizabe izera kandi ntigacungurwe.”
34Ayo ni yo mategeko Uwiteka yategekeye Mose ku musoziwa Sinayi, ngo ayabwire Abisirayeli.