Lk 1:1-80 BYSB2001 - Bible AI

1Abantu benshi bagerageje kuringaniza igitekerezo cy'imvaho cy'ibyemewe natwe rwose,

2nk'uko twabibwiwe n'abahereye mbere bigitangira babyiboneraubwabo, kandi bakaba ari abigisha b'ijambo ry'Imana.

3Nuko nanjye maze gukurikiranya byose neza mpereye ku bya mbere, nabonye ko ari byiza kubikwandikira uko bikurikirana wowe Tewofilo mwiza rwose,

4kugirangoumenye ibyo wigishijwe ko ari iby'ukuri.

5Ku ngoma ya Herodeumwami w'i Yudayaharihoumutambyi witwaga Zakariya, wo mu mugabane wa Abiya, wariufiteumugorewo mu bakobwa ba Aroni witwaga Elizabeti.

6Bombi bari abakiranutsi imbere y'Imana, bagendera mu mategeko n'imihango by'Umwami Imana bose ari inyangamugayo.

7Ariko ntibagiragaumwana kuko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu za bukuru.

8Nuko ubwo Zakariya yari agikoraumurimow'ubutambyi imbere y'Imana, kukoumugabane weutahiwe n'igihe,

9ubufindo buramufatank'ukoumugenzo w'abatambyi wari uri, ngo ajye mu rusengero rw'Uwiteka kōsa imibavu.

10Muri icyo gihe cyo kōserezamo imibavu, rubanda rwasengeraga hanze.

11Maze marayika w'Umwami Imana amubonekera ahagaze iburyo bw'igicaniro cy'imibavu,

12Zakariya amubonye arikanga agiraubwoba,

13ariko marayika aramubwira ati “Witinya Zakariya, kuko ibyo wasabye byumviswe. Umugorewawe Elizabeti azakubyariraumuhungu,uzamwite Yohana.

14Azakuberaumunezero n'ibyishimo, kandi benshi bazanezererwa kuvukakwe,

15kuko azaba mukuruimbere y'Umwami Imana. Ntazanywa vino cyangwa igishindisha cyose, kandi azuzuzwa Umwuka Wera ahereye akiva mu nda ya nyina.

16Benshi mu Bisirayeli azabahinduriraku Mwami Imana yabo,

17azagendera imbere yayo mu mwuka n'ububasha bya Eliya, asanganye imitima ya ba se n'iy'abana, n'abatumvira Imana azabayobora mu bwenge bw'abakiranutsi, ngo ategureubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana.”

18Zakariya abaza marayika ati “Ibyo nzabibwirwa n'iki, ko ndiumusazan'umugorewanjye akaba ariumukecuru?”

19Marayika aramusubizaati “Ndi Gaburiyeliuhagarara imbere y'Imana, kandi natumwe kuvugananawe ngo nkubwire ubwo butumwa bwiza.

20Nuko doreuragobwaururimi, kandi ntuzabasha kuvugakugezaumunsi ibyo bizakuberaho, kukoutemeye ko amagambo yanjye azasohora mu gihe cyayo.”

21Abantu bategereza Zakariya, batangazwa n'uko atinze mu rusengero.

22Maze asohotse ntiyabasha kuvuganana bo, bamenya yuko hari icyo yerekewe mu rusengero, akajya abacira amarenga akomeza kuba ikiragi.

23Iminsi y'imirimo ye ishize asubiraiwe.

24Bukeyeumugorewe Elizabeti asama inda, abihisha amezi atanu

25aravuga ati “Uku ni ko Umwami Imana yankoreye mu minsi yandebagamo, ikantetururamu bantu.”

26Mu kwezi kwa gatandatu, Marayika Gaburiyeli atumwa n'Imana mu muduguduw'i Galilaya witwa i Nazareti,

27ku mwari wari warasabwe n'umugabowitwaga Yosefu wo mu nzu ya Dawidi, izina ry'uwo mwari ni Mariya.

28Amusanga aho yari ari aramubwira ati “Ni amahoro Uhiriwe, Umwami Imana iri kumwe nawe.”

29Ariko we ahagarikaumutimacyane w'iryo jambo, atekereza iyo ndamutso icyo ari cyo.

30Marayika aramubwira ati “Witinya Mariya, kukouhiriwe ku Mana.

31Kandi doreuzasama inda,uzabyaraumuhunguuzamwite Yesu.

32Azaba mukuru, azitwa Umwana w'Isumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe y'ubwami ya sekuruzaDawidi,

33azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose,ubwami bwe ntibuzashira.”

34Mariya abaza marayika ati “Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n'umugabo?”

35Marayika aramusubizaati “Umwuka Wera azakuzaho, n'imbaraga z'Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwerauzavuka azitwa Umwana w'Imana.

36Kandi dore mwene wanyu Elizabeti na we afite inda y'umuhungu yo mu za bukuru,uwitwaga ingumba none uku niukwezi kwe kwa gatandatu,

37kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere.”

38Mariya aramubwira ati “Dore ndiumujaw'Umwami Imana, bimbere ukouvuze.”Nuko marayika amusigaaho aragenda.

39Muri iyo minsi Mariya arahagurukaagenda yihuta, ajya mu gihugu cy'urukigamu muduguduw'i Yudaya,

40yinjira mu nzu ya Zakariya aramukanya na Elizabeti.

41Maze Elizabeti yumvise indamutso ya Mariyaumwana asimbagurikamu nda ye, Elizabeti yuzuzwa Umwuka Wera

42avuga ijwi rirenga ati “Mu bagoreurahirwa, n'imbuto yo mu nda yawe irahirwa.

43Mbese ibi nabikesha iki ko nyina w'Umwami wanjye angendereye?

44Ijwi ry'indamutso yawe ryinjiye mu matwi yanjye,umwana asimbaguritswa mu nda yanjye no kwishima.

45Kandi hahirwauwizeye, kuko ibyo yabwiwe n'Umwami Imana bizasohora.”

46Mariya aravuga ati
“Umutimawanjyeuhimbaza Umwami Imana,

47N'ubugingo bwanjye bwishimiye Imanaumukizawanjye,

48Kuko yabonyeubukenebw'umujawayo,
Kandiuhereye none ab'ibihe byose bazanyita Uhiriwe.

49Kuko Ushoborabyose ankoreye ibikomeye,
N'izina rye ni iryera.

50Imbabazi ze ziri ku bamwubaha,
Uko ibihe bihaye ibindi.

51Yerekanishije imbaragaukubokokwe,
Atatanije abibone mu byo batekereza mu mitima yabo.

52Anyaze abakomeye intebe zabo,
Ashyize hejuru aboroheje.

53Abashonje yabahagije ibyiza,
Naho abakire yabasezereye amāra masa.

54Atabaye Isirayeliumugaragu we,
Kuko yibutse imbabazi ze,

55Yasezeranije ba sogokuruza,
Ko azazigirira Aburahamu n'urubyaro rwe iteka ryose.”

56Nuko Mariya amara amezi nk'atatu kwa Elizabeti, abona gutaha.

57Nuko iminsi yo kubyara kwa Elizabeti irasohora, abyaraumuhungu.

58Abaturanyi be na bene wabo bumva yuko Umwami Imana yamugiriye imbabazi nyinshi, bishimana na we.

59Nuko ku munsi wa munanibajya gukebaumwana, bashaka kumwita izina rya se Zakariya.

60Nyina arabasubizaati “Oya, ahubwo yitwe Yohana.”

61Baramubwira bati “Ko ari nta wo mu muryango wanyu witwa iryo zina!”

62Bacira se amarenga kugirango bamubazeuko ashaka kumwita.

63Atumiraicyo kwandikiraho arandika ati “Izina rye ni Yohana.”

64Bose baratangara. Muri ako kanya akanwa ke karazibuka, n'ururimirwe ruragobodoka aravuga, ashima Imana.

65Abaturanyi bose baterwa n'ubwoba, ibyo byose byamamara mu misozi y'i Yudayayose.

66Ababyumvise bose babishyira mu mitima yabo bati “Mbese uyu mwana azaba iki?”Nukoukubokok'Umwami Imana gukomeza kubanana we.

67Se Zakariya yuzuzwa Umwuka Wera arahanura ati

68“Umwami ahimbazwe, Imana y'Abisirayeli,
Kuko igendereye abantu bayo ikabacungura.

69Kandi iduhagurukirije ihembe ry'agakiza,
Mu nzu y'umugaragu wayo Dawidi,

70(Nk'uko yavugiyemu kanwa k'abera bayo,
Bahanuragauhereye kera kose.)

71Kudukizaabanzi n'amaboko y'abatwanga bose,

72Kugirira ba sogokuruzaimbabazi,
No kwibuka isezerano ryayo ryera,

73Indahiro yarahiye sogokuruzaAburahamu,

74Ko nitumaragukizwa amaboko y'abanzi bacu,
Tuzayisenga tudatinya,

75Turi abera dukiranuka imbere yayo iminsi yacu yose.

76“Kandi nawe mwana,uzitwaumuhanuzi w'Isumbabyose,
Kukouzabanziriza Umwami ngoutunganye inzira ze,

77No kumenyesha abantu be iby'agakiza,
Ko ariukubabarirwa ibyaha byabo.

78Ku bw'umutimaw'imbabazi w'Imana yacu,
Ni wouzatumaumusekeudutambikirauvuyemu ijuru,

79Ukamurikira abicaye mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu,
No kuyobora ibirenge byacu mu nzira y'amahoro.”

80Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga z'umutima, aguma mu butayukugezaumunsi yerekewemo Abisirayeli.

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>