1Hanyuma y'ibyo Umwami Yesu atoranya abandi mirongo irindwi, atuma babiri babiri ngo bamubanzirize, bajye mu miduguduyose n'aho yendaga kujya hose.
2Arababwira ati “Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir'ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.
3Nimugende, dore mbatumye mumezenk'abana b'intama hagati y'amasega.
4Ntimujyaneuruhagorurimoifeza, cyangwa imvumba, cyangwa inkweto, kandi ntimugireuwo muramutsa muri mu nzira.
5Nimujya mugirainzu yose mwinjiramo, mubanze muvugemuti ‘Amahoro abe muri iyi nzu.’
6Niba harimoumunyamahoro, amahoro yanyu azaba kuri we. Natahaba, amahoro yanyu azabagarukira.
7Kandi iyo nzu abe ari yo mugumamo, musangire na bo ibyokurya n'ibyokunywa, kukoumukoziakwiriye guhembwa. Ntimuzacumbukuremu nzu ngo muraraguze.
8Kandiumuduguduwose mujyamo bakabākīra murye ibyo babahaye,
9mukizeabarwayi bawurimomubabwire muti ‘Ubwami bw'Imana burabegereye.’
10Arikoumuduguduwose mujyamo ntibabākire, musohoke mujye mu nzira zawo muti
11‘Umukungugu wo mu muduguduwanyu wariufashe mu birenge byacu, turawubakunkumuriye. Ariko mumenye ibi yukoubwami bw'Imana bubegereye.’
12Ndababwira yuko ku munsi w'amateka, i Sodomu hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kurutaicy'uwo mudugudu.
13“Uzabona ishyano Korazini, nawe Betsayidauzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe iyaba byarakorewe muri Tiro n'i Sidoni, baba barihannye kera bakicara bambaye ibigunira, bīsīze ivu.
14Ariko ku munsi w'amateka, i Tiro n'i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kurutaicyanyu.
15Nawe Kaperinawumu,ushyizwe hejuru ndetseugezeku ijuru? Uzamanukaugereikuzimu.
16“Ubumvira ni jye aba yumviye, n'ubanga ni jye aba yanze, kandiunyanga aba yanze n'Uwantumye.”
17Nuko abo mirongo irindwi bagaruka bishīma bati “Databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe.”
18Arababwira ati “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n'umurabyo.
19Dore mbahayeubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n'imbaraga z'Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.
20Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.”
21Muri uwo mwanya yishimira cyane mu Mwuka Wera aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w'ijuru n'isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n'abahanga,ukabimenyesha abana bato. Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.
22“Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana uwo ari we keretse Se, kandi nta wuzi Se uwo ari we keretse Umwana n'uwo Umwana ashatse kumumenyesha.”
23Ahindukirira abigishwa, ababwira biherereye ati “Hahirwa amaso areba ibyo mureba,
24kandi ndababwira yuko abahanuzi benshi n'abami bifuje kurebaibyo murebantibabireba, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.”
25Nuko umwe mu bigisha amategeko ahagurutswano kumugerageza ati “Mwigisha, nkore nte kugirango ndagweubugingo buhoraho?”
26Na we aramubazaati “Byanditswe bite mu mategeko? Icyouyasomamo ni iki?”
27Aramusubizaati “Ukundishe Uwiteka Imana yaweumutimawawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose, n'ubwenge bwawe bwose, kandiukunde na mugenzi wawe nk'uko wikunda.”
28Yesu aramubwira ati “Unshubijeneza. Nugenza utyouzagiraubugingo.”
29Ariko uwo ashatse kwigira shyashya abaza Yesu ati “Harya mugenzi wanjye ni nde?”
30Yesu aramusubizaati “Harihoumuntu wavaga i Yerusalemu amanuka i Yeriko, agwa mu gico cy'abambuzi baramwambura, baramukubita, barigendera bamusigaashigaje hato agapfa.
31Nukoumutambyi amanuka muri iyo nzira, amubonye arakikira arigendera.
32N'Umulewiahageze na we abigenza atyo, amubonye arakikira arigendera.
33Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe
34aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino, amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ry'abashyitsi aramurwaza.
35Bukeyebwaho yenda idenariyo ebyiri aziha nyir'icumbi ati ‘Umurwaze kandi ibyouzatanga byose birenze ku byo ngusigiye, nzabikwishyura ngarutse.’
36“Nonehoutekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi w'uwo waguye mu bambuzi?”
37Aramusubizaati “Niuwamugiriye imbabazi.”
Yesu aramubwira ati “Genda naweugireutyo.”
38Nuko bakigenda bajya mu kirorero,umugorewitwaga Marita aramwakira amujyana iwe.
39Uwo yari afite mwene se witwaga Mariya, yari yicaye hafi y'ibirenge by'Umwami Yesu yumva ijambo rye.
40Ariko Marita yari yahagaritsweumutiman'imirimo myinshi yo kuzimāna. Aho bigeze aramwegera aramubazaati “Databuja, ntibikubabaje yuko mwene data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha?”
41Umwami Yesu aramusubizaati “Marita, Marita,uriganyira wirushyamuri byinshi
42ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemoumugabane mwiza atazakwa.”