Lk 11:1-54 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko ari ahantu hamwe asenga, arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, twigishe gusenga nk'uko Yohana yigishije abigishwa be.”

2Arababwira ati “Nimusenga mujye muvugamuti
‘Data wa twese,
Izina ryawe ryubahwe,
Ubwami bwawe buze.

3Uko bukeyeujyeuduhaibyokurya byacu by'uwo munsi.

4Utubabarire ibyaha byacu,
Kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose,
Kandi ntuduhāne mu bitwoshya.’

5Arababwira ati “Ni nde muri mweufiteincuti, wayisanga mu gicuku akayibwira ati ‘Ncuti yanjye, nzimānira imitsima itatu

6kuko incuti yanjye impingutseho ivuye mu rugendo, none nkaba ntafite icyo nyizimānira’,

7uwo mu nzu akamusubizaati ‘Windushyanamaze kugarira, ndaryamye n'abana banjye na bo ni uko, sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe.’

8Ndababwira yuko nubwo atabyukijwe no kuyimuherako ari incuti ye, ariko kuko amutitirije biramubyutsa amuhe ibyo ashaka byose.

9“Nanjye ndababwira nti ‘Musabemuzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa,

10kukoumuntu weseusabaahabwa,ushatse abona, n'ukomanga agakingurirwa.’

11Mbese ni nde muri mweufiteumwana, yamusabaumutsima akamuha ibuye? Cyangwa ifi akamuha inzoka?

12Cyangwa yamusabaigi akamuha sikorupiyo?

13None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?”

14Yesu yirukanye dayimoniuterauburagimu muntu, dayimoni amaze kuva mu kiragi kiravuga, abantu baratangara.

15Ariko bamwe muri bo baravuga bati “Ni Belizebuliumutware w'abadayimoniumuhakwirukanaabadayimoni.”

16Abandi bamushakaho ikimenyetso kiva mu ijuru, bamugerageza.

17Ariko amenya ibyo bibwira arababwira ati “Ubwami bwose iyo bwigabanijeubwabwo burarimbuka, n'inzu ikagwira indi.

18Na Satani niba yigabanije ubweubwami bwe bwakomeza bute, ko muvugayuko ari Belizebuli umpa kwirukanaabadayimoni?

19Ariko jyewe niba Belizebuli ari we umpa kwirukanaabadayimoni, abana banyu ni ndeubahakubirukana? Ni cyo gituma abo ari bo babaciraurubanza.

20Arikourutokirw'Imana niba ari rwo rumpa kwirukanaabadayimoni, nonehoubwami bw'Imana bubaguye gitumo.

21“Umunyamabokoufiteintwaro iyo arinzeurugorwe, ibintu bye biba amahoro.

22Arikoumurusha amaboko iyo amuteyeakamunesha, izo ntwaro ze zose yari yizigiye arazimwambura, n'ibyo amunyaze akabigaba.

23“Uwo tutabana niumwanzi wanjye, kandi uwo tudateraniriza hamwe arasandaza.

24“Dayimoni iyo avuye mu muntu, azerera ahadafite amazi ashakauburuhukiro, akabuburaakavuga ati ‘Reka nisubirire mu nzu yanjye navuyemo.’

25Yagerayo agasanga ikubuyekandi iteguye,

26akagenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakayibamo. Nuko ibyo hanyuma by'uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi.”

27Akivuga ibyo,umugorewari muri iryo teraniro ashyira ejuru aramubwira ati “Hahirwa inda yakubyaye n'amabere yakonkeje.”

28Na we aramusubizaati “Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry'Imana bakaryitondera.”

29Abantu benshi bateraniye aho atangira kubabwira ati “Ab'iki gihe ni abantu babi, bashaka ikimenyetso nyamara nta kimenyetso bazahabwa keretse icya Yona.

30Nk'uko Yona yabereye ab'i Nineve ikimenyetso, ni ko Umwana w'umuntu azakibera ab'iki gihe.

31Umugabekazi w'igihugu cy'ikusi, azahagurukanan'ab'iki gihe ku munsi w'amateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera y'isi no kumvaubwenge bwa Salomo, kandi doreurutaSalomo ari hano.

32Kandi ab'i Nineve bazahagurukanan'ab'iki gihe ku munsi w'amateka babatsindishe, kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi doreurutaYona ari hano.

33“Nta wukongeza itabaza ngo arishyire mu mwobo cyangwa munsi y'intonga, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo ngo abinjira baboneumucyo.

34Itabaza ry'umubirini ijisho. Nuko rero ijisho ryawe iyo rirebye neza, n'umubiriwawe woseugiraumucyo. Ariko iyo ribaye ribi,umubiriwawe woseugiraumwijima.

35Witonde reroumucyoukurimoutabaumwijima.

36Nibaumubiriwawe wose usābwa n'umucyo, ari nta mwanya n'umweufiteumwijima,umubiriwoseuzabaufiteumucyo nk'uko itabaza rikumurikishirizaumucyo waryo.”

37Akivuga ibyo Umufarisayo aramurarika ngo aze iwe basangire, arinjira, aricara arafungura.

38Umufarisayo abibonye atyo, aratangara kuko atabanje kujabika intoki mu mazi ngo abone kurya.

39Umwami Yesu aramubwira ati “Mwebwe Abafarisayo mwoza inyuma y'igikombe n'imbehe, ariko mu nda yanyu huzuyemoubwambuzi n'ububi.

40Mwa bapfu mwe, iyaremye inyuma si yo yaremye no mu nda?

41Ahubwo ibiri imbere abe ari byo mutanganaubuntu, ni bwo byose bizabatunganira.

42“Ariko muzabona ishyano Bafarisayo, kuko mutanga kimwe mu icumi cy'isogi na nyiragasogereza n'imboga zose, mukirengagiza gukiranuka no gukunda Imana! Ibyo mwari mukwiriye kubikora na byo, na bya bindi ntimubireke.

43“Muzabona ishyano Bafarisayo, kuko mukunda intebe z'icyubahiro mu masinagogi, no kuramukirizwa mu maguriro!

44Muzabona ishyano kuko mumezenk'ibituro bitagaragara, abantu bakabigendaho batabizi!”

45Umwe mu bigishamategeko aramusubizaati “Mwigisha, ubwouvuzeutyo natweuradututse.”

46Aramubwira ati “Namwe abigishamategeko muzabona ishyano, kuko mwikoreza abantu imitwaro idaterurwa, namweubwanyu ntimuyikozeho n'urutoki!

47Muzabona ishyano kuko mwubakaibituro by'abahanuzi, ba sogokuruzabanyu ari bo babīshe!

48Uko ni ko mwihamije ko mushima ibyo ba sogokuruzabanyu bakoze, kuko ari bo babīshe namwe mukabubakira ibituro.

49Ni cyo cyatumye Imana ivugishaubwenge bwayo iti ‘Nzabatumahoabahanuzi n'intumwa bamwe muri bo bazabica, abandi bazabarenganya’,

50kugirango amaraso y'abahanuzi bose yavuyeuhereye ku kuremwa kw'isi abazwe ab'iki gihe,

51uhereye ku maraso ya Abeliukageza ku maraso ya Zakariya wiciwe hagati y'igicaniro n'urusengero. Ni koko ndababwira yuko azabazwa ab'iki gihe.

52“Muzabona ishyano abigishamategeko, kuko mwatwayeurufunguzo rw'ubwengeubwanyu ntimwinjira, n'abashakaga kwinjira mwarababujije!”

53Nuko asohotse, abanditsi n'Abafarisayo batangira kumuhataniraho cyane no kumwiyenzaho ngo bamuvugishe byinshi,

54bashaka kumutegakugirango bamufateho ijambo rizamushinja.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>