1Muri icyo gihe abantu ibihumbi byinshi bateranira aho ari, ndetse bigeza aho bakandagirana. Nuko abwira abigishwa be ati “Mubanze mwirindeumusemburo w'Abafarisayo ari wo buryarya,
2kuko ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana.
3Nuko ibyo mwavugiyemu mwijima byose bizumvikanira mu mucyo, n'icyo mwongoreraniye mu mazu imbere kizavugirwa hejuru yayo.
4“Kandi ndababwira mwebwe ncuti zanjye nti ‘Ntimugatinye abicaumubiri, hanyuma ntibagire ikindi babatwara.
5Ahubwo ndabereka uwo mukwiriye gutinya: mutinyeumarakwicaumuntu agashobora kumujugunya muri Gehinomu. Ni koko, ndababwira abe ari we mutinya.’
6“Mbese ibishwi bitanu ntibigurwa amakuta abiri? Nyamara nta na kimwe muri byo cyibagirana mu maso y'Imana.
7Ndetse n'umusatsi wo ku mitwe yanyu wose warabazwe. Ntimutinye rero, kuko murutaibishwi byinshi.
8“Kandi ndababwira yukouzampamiriza imbere y'abantu, nanjye Umwana w'umuntu nzamuhamiriza imbere y'abamarayika b'Imana,
9arikounyihakanira imbere y'abantu, na we azihakanirwa imbere y'abamarayika b'Imana.
10“Kandiumuntu weseusebya Umwana w'umuntu azabibabarirwa, arikoutukaUmwuka Wera ntazabibabarirwa.
11“Kandi nibabajyana mu masinagogi no mu batware no mu bakomeye, ntimuzahagarikeumutimaw'icyo muzireguza cyangwa w'ibyo muzavuga,
12kuko Umwuka Wera azabigisha ibyo muzabamukwiriye kuvugamuri uwo mwanya.”
13Nukoumuntu umwe wo muri iryo teraniro aramubwira ati “Mwigisha, bwira mwene data tugabane imyandu.”
14Na we aramusubizaati “Wa mugabowe, ni nde wanshyizeho kubaumucamanza wanyu, cyangwa ngo ngabanye ibyanyu?”
15Arababwira ati “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kukoubugingo bw'umuntu butavamu bwinshi bw'ibintu bye.”
16Nuko abaciraumuganiati “Harihoumukungu wariufiteimirima irumbuka cyane,
17nuko aribaza mu mutimawe ati ‘Ndagira nte ko ntafite aho mpunikaimyaka yanjye?’
18Aribwira ati ‘Ndabigenza ntya: ndasenyaurugarama rwanjye nubakeurundi runini, abe ari mo mpunikaimyaka yanjye yose n'ibintu byanjye.
19Ni bwo nzabwiraumutimawanjye nti: Mutima,ufiteibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, uryeunywe,unezerwe.’
20Ariko Imana iramubwira iti ‘Wa mupfu we, muri iri jorouranyagwaubugingo bwawe. Ibyo wabitse bizaba ibya nde?’
21“Ni koumuntu wirundanirizaubutunzi amera, atariumutunzi mu by'Imana.”
22Abwira abigishwa be ati “Ni cyo gituma mbabwira nti: Ntimukīganyire ngo mutekereze iby'ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’Cyangwa iby'umubirimuti ‘Tuzambara iki?’
23Kukoubugingo burutaibyokurya, n'umubiriurutaimyambaro.
24Mwitegereze ibikona bitabiba ntibisarure, ntibigireububikocyangwa ikigega, nyamara Imana irabigaburira. Mwe se ntimurutaibisiga cyane?
25Ni nde muri mwe wabasha kwiyungurahoumukonoumwe, abiheshejwe no kwiganyira?
26Nuko ubwo mutabasha gukoraigito rwose, ni iki kibaganyisha ibindi?
27Mwitegerezeuburabyo uko bumera: ntibugiraumurimobukora, ntibubohaimyenda, ariko ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose atarimbaga nka kamwe muri bwo.
28Ariko Imana ubwo yambikaubwatsi bwo mu gasozi ityo, burihonone n'ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwebwe abafite kwizera guke mwe?
29“Ntimugahagarikeumutimawo gushaka ibyokurya n'ibyokunywa, kandi ntimwiganyire.
30Ibyo byose abapagani bo mu isi ni byo bashaka, burya So aba azi ko namwe mubikennye.
31Ahubwo mushakeubwami bwe, kuko ari ho ibyo muzabyongerwa.
32“Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubahaubwami.
33Mugureibyo mufite, mutange ku buntu. Mwidodereudusahotudasaza, ari bwo butunzi budashira buri mu ijuru, ahoumujuraatabwegera n'inyenzi ntizibwonone,
34kuko ahoubutunzi bwanyu buri, ari ho n'imitima yanyu izaba.
35“Muhoremukenyeye kandi amatabaza yanyu yake,
36mumerenk'abantu bategereza shebuja aho agarukiraava mu bukwe, kugirango ubwo azaza nakomanga bamukingurirevuba.
37Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso. Ndababwiraukuriyuko azakenyera, akabicaza akabahereza.
38Naza mu gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo, bazaba bahirwa.
39Kandi mumenye ibi yuko nyir'inzu iyaba yamenyaga igiheumujuraazazira, yabaye maso, ntiyakunze ko inzu icukurwa.
40Namwe muhoremwiteguye, kuko Umwana w'umuntu azaza mu gihe mudatekereza.”
41Petero aramubazaati “Databuja, uwo muganini twe twenyineuwuciriye cyangwa ni abantu bose?”
42Umwami Yesu aramusubizaati “Ni nde gisonga gikiranuka cy'ubwenge, shebuja azasigira abo mu rugo rwe ngo abagerere igerero igihe cyaryo?
43Hahirwa uwo mugaragu shebuja azaza agasanga abikora.
44Ndababwiraukuriyuko azamweguriraibyo afite byose.
45Ariko uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’, agatangira gukubitaabagaragu n'abaja, no kurya no kunywano gusinda,
46shebuja w'uwo mugaragu azazaumunsi atamutegereje n'igihe atazi, azamucamokabiri amuhanane n'abakiranirwa.
47“Kandi uwo mugaragu wari uzi ibyo shebuja ashaka, ntiyitegure ngo akore ibyo ashaka, azakubitwa inkoni nyinshi.
48Arikouwariutabizi agakora ibikwiriye kumuhanisha, azakubitwa nkeya. Uwahawe byinshi wese azabazwa byinshi, n'uweguriwebyinshi ni we bazarushaho kwaka byinshi.
49“Naje kujugunyaumuriromu isi, none nibaumazegufatwa ndacyashaka iki kandi?
50Harihoumubatizo nkwiriye kuzabatizwa. Nyamunauburyo mbabazwa kugezaahouzasohorera!
51Mbese mutekereza yuko nazanywe no kuzanaamahoro mu isi? Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo naje gutanya abantu!
52Kukouhereye none hazabaho batanu mu nzu imwe badahuje, abatatu n'ababiri, kandi n'ababiri n'abatatu badahuje.
53Umwana ntazahuza na se, na se n'umwana we ntibazahuza. Umukobwa ntazahuza na nyina, na nyina n'umukobwa we ntibazahuza. Umukazana ntazahuza na nyirabukwe, na nyirabukwe n'umukazana we ntibazahuza.”
54Nuko abwira abateraniye aho na bo ati “Iyo mubonye igicu kivuye iburengerazuba, uwo mwanya muravuga ngo ‘Imvura iragwa’, kandi ni ko biba.
55N'iyo mubonyeumuyagauturutse ikusi, muravuga ngo ‘Harabaubushyuhe’, kandi ni ko biba.
56Mwa ndyarya mwe, ko muzi kugenzura isi n'ijuru, ni iki kibabuza kugenzura iby'iki gihe?
57“Kandi namweubwanyu, ni iki kibabuza guhitamo ibitunganye?
58Nujyana n'ukuregakuburanira ku mutware,ugireumwete mukirimu nzira wikiranure na we ngo ye kugukururiraku mucamanza,umucamanza akagushyikirizaumusirikare, na we akagushyira mu nzu y'imbohe.
59Ndakubwira yukoutazavamo rwose, keretseumazekwishyuraumwenda wose hadasigaye ikuta na rimwe.”