Lk 13:1-35 BYSB2001 - Bible AI

1Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby'Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n'ibitambo byabo.

2Yesu arabasubizaati “Mbese mugirango abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kurutaabandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo?

3Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.

4Cyangwa se ba bandi cumi n'umunani, aboumunaraw'i Silowamu wagwiriyeukabica, mugirango bari abanyabyaha kurutaabandi b'i Yerusalemu bose?

5Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.”

6Kandi abacira uyu muganiati “Hārihoumuntu wateyeumutinimu ruzabibu rwe, bukeyearaza awushakaho imbuto arazibura.

7Abwiraumuhinzi ati ‘Dore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutinisinzibone. Uwuce,urakomeza kunyunyurizaikiubutaka?’

8Na we aramusubizaati ‘Databuja,uwurekeuyu mwaka na wo, nywuhingire nywufumbire,

9ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nuterauzawuce.’”

10Nuko ku munsi w'isabato yigishiriza mu isinagogi.

11Asangamoumugoreufitedayimoniuteraubumuga, uwo mugoreyari amaze imyaka cumi n'umunaniahetamye, atabasha kunamuka na hato.

12Yesu amubonye aramuhamagara aramubwira ati “Mugore,ubohoweubumugabwawe.”

13Amurambikaho ibiganza, muri ako kanya aragororoka ahagarara yemye, ahimbaza Imana.

14Arikoumutware w'isinagogi arakazwa n'uko Yesu akijijeumuntu ku isabato, abwira abantu ati “Hariho iminsi itandatu ikwiriye gukorerwamo imirimo, abe ari yo muzamomukizwe hatari ku munsi w'isabato.”

15Umwami Yesu aramusubizaati “Mwa ndyarya mwe, mbeseumuntu wese muri mwe ntazitura inka ye cyangwa indogobe ye, ayikura mu kiraro ku isabato, akayijyana akayuhira?

16Kandi uyu ko ariumukobwa wa Aburahamu, akaba amaze iyi myaka cumi n'umunaniaboshywe na Satani, ntiyari akwiye kubohorwa iyi ngoyi ku munsi w'isabato?”

17Amaze kuvugaatyo abanzi be bose baramwara, abahateraniye bose bishimira imirimo myiza itangaza yose yakoze.

18Nuko arabaza ati “Mbeseubwami bw'Imana bwagereranywa n'iki, cyangwa nabushushanya n'iki?

19Dore bugereranywa n'akabuto ka sinapi,umuntu yenze akakabiba mu murimawe, kagakura kakaba igiti maze inyoni zo mu kirere zikarika ibyari mu mashami yacyo.”

20Yongera kuvugaati “Ubwami bw'Imana ndabugereranya n'iki?

21Busa n'umusemburoumugoreyenze akawuhisha mu myariko itatu y'ifu, kugezaaho yose iri butubukire.”

22Ajya mu midugudun'ibirorero yigisha, ari mu nzira ajya i Yerusalemu,

23umuntu aramubazaati “Databuja, mbese abakizwa ni bake?”
Na we aramusubizaati

24“Mugireumwete wo kunyura mu irembo rifunganye. Ndababwira yuko benshi bazashaka kurinyuramontibabibashe.

25Nyir'inzu namara guhagurukaagakingaurugi, namwe mugatangira kurukomangaho muhagaze hanze muvugamuti ‘Mwami, dukingurire’, azabasubizaati ‘Simbazi, sinzi n'aho muturutse.’

26Ni bwo muzavuga muti ‘Kandi twarīraga imbere yawe, tukanywera imbere yawe, ndetse ukīgishiriza mu nzira z'iwacu!’

27Ariko azababwira ati ‘Sinzi aho muturutse. Nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe!’

28Aho ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo, mubonye Aburahamu na Isaka na Yakobo n'abahanuzi bose bibereye mu bwami bw'Imana, namwe mukabamujugunywehanze.

29Hazaza abava iburasirazuba n'iburengerazuba, n'ikasikazi n'ikusi, bicare basangirire mu bwami bw'Imana.

30Kandi rero, hariho ab'inyuma bamwe bazaba ab'imbere, n'ab'imbere bamwe bazaba ab'inyuma.”

31Uwo munsi haza Abafarisayo bamwe baramubwira bati “Va hano,ugende kuko Herode ashaka kukwica.”

32Arababwira ati “Nimugende mubwire iyo ngunzu muti ‘Dore arirukanaabadayimoni, arakiza abantu none n'ejo, maze ku munsi wa gatatu azaba arangije rwose.’

33Ariko nkwiriye kugenda none n'ejo n'ejo bundi, kuko bidashoboka koumuhanuzi yicwa atari i Yerusalemu.

34“Ayii! Yerusalemu, Yerusalemu we, wica abahanuziugatera amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse kubundikira abana bawe, nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?

35Dore inzu yanyu muyisigiwe ariumusaka, kandi ndababwira yuko mutazambona kugezaubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka.’”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>