Lk 14:1-35 BYSB2001 - Bible AI

1Ku munsi w'isabato, yinjiye mu nzu y'umwe mu batware b'Abafarisayo ngo basangire baramugenza.

2Imbere ye harihoumuntuurwayeurushwima.

3Yesu abaza abigishamategeko n'Abafarisayo ati “Mbese amategeko yemera ko ari byiza gukizaumuntu ku isabato, cyangwa ntiyemera?”

4Maze baraceceka. Amukoraho aramukiza, aramusezerera.

5Nuko arababaza ati “Ni nde muri mwe wabaufiteindogobe cyangwa inka, icyagwa mu iriba ntiyagikuramomuri ako kanya nubwo ari ku isabato?”

6Ntibagira icyo bamusubizamuri ibyo.

7Nuko acira abararitsweumugani, abonye uko bashaka intebe z'icyubahiro arababwira ati

8“Nutorerwa gutahaubukwe ntukicare ku ntebe y'icyubahiro, hataboneka undi watoweukurusha igitinyiro

9mazeuwabatoye mwembi akaza akakubwira ati ‘Imukirauyu’, naweukahavaumarwa n'isoni ujya kwicara inyuma y'abandi bose.

10Ahubwo nutorwaugende wicare inyuma y'abandi bose, kugirangouwagutoyeaze kukwibwirira ati ‘Ncuti yanjye, igira imbere.’Ni bwouzabona icyubahiro imbere y'abo mwicaranye musangira,

11kukoumuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, kandiuwicisha bugufiazashyirwa hejuru.”

12Kandi abwirauwamuraritse ati “Nurarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa nijoro, ntukararike incuti zawe cyangwa bene so, cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b'abatunzi, batazakurarika nawe bakakwitura.

13Ahubwo nurarikautumireabakene n'ibirema, n'abacumbagira n'impumyi,

14ni bwouzahirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwouziturwa abakiranuka bazutse.”

15Nuko umwe muri abo bicaranye basangira abyumvise aramubwira ati “Hahirwa uzarīra mu bwami bw'Imana.”

16Na we aramubwira ati “Harihoumuntu watekesheje ibyokurya byinshi, ararika benshi.

17Igihe cyo kurya gisohoye atumaumugaragu we kubwira abararitswe ati ‘Nimuze kuko bimaze kwitegurwa.’

18Bose batangira gushaka impamvu z'urwitwazo bahujeumutima. Uwa mbere ati ‘Naguzeumurimankwiriye kujya kuwureba, ndakwinginze mbabarira.’

19Undi ati ‘Naguze amapfizi cumi yo guhinga ngiye kuyagerageza, ndakwinginze mbabarira.’

20Undi ati ‘Narongoye ni cyo gituma ntabasha kuza.’

21“Nuko uwo mugaragu agarutse abwira shebuja uko byagenze. Maze nyir'urugoararakara, abwiraumugaragu we ati ‘Sohoka vuba ujye mu nzira nini n'into zo mu mudugudu,uzanehano abakene n'ibirema, n'impumyi n'abacumbagira.’

22Umugaragu we agarutse aravuga ati ‘Databuja, icyoutegetse ndagikoze, nyamara haracyariumwanya w'abandi.’

23Shebuja abwiraumugaragu we ati ‘Sohokaugende mu nzira nyabagendwa no mu mihōra, ubahāte kwinjira kugirangourugorwanjye rwuzure.

24Ndababwira yuko ari nta muntu wo muri ba bararikwa,uzarya ibyo nabīteguriye.’”

25Abantu benshi bajyanaga na we, arahindukiraarababwira ati

26“Umuntu uza aho ndi ntiyange se na nyina, n'umugorewe n'abana be, na bene se na bashiki be ndetse n'ubugingo bwe, uwo ntashobora kubaumwigishwa wanjye.

27Utikoreraumusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kubaumwigishwa wanjye.

28“Ni nde muri mweushaka kubakainzu y'amatafari ndende,utabanza kwicara akabaraumubarew'impiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza?

29Kugirango ahari ataba amaze gushyirahourufatiro, akananirirwa aho atayujuje, maze ababireba bose bagatangira kumusekabati

30‘Uyu yatangiye kubakainzu, ariko ntiyabasha kuyuzuza.’

31“Cyangwa se hariumwami wajya kurwana n'undi, ntabanze kwicara ngo ajye inama yuko yabasha gutabarana n'ingabo ze inzovu imwe, ngo arwane n'umuteyeafite ingabo ze inzovu ebyiri?

32Bitabaye bityo, wa wundi akiri kure cyane atuma intumwa ze, akamubazaicyo yamuhongera ngo babane amahoro.

33Nuko rero namwe,umuntu wese muri mweudasiga ibyo afite byose, ntashobora kubaumwigishwa wanjye.

34“Umunyu ni mwiza, arikoumunyu iyoukayutseuryoshywa n'iki?

35Nta n'ubwoukwiriyeumurimahabe n'icukiro, bapfa kuwujugunya hanze. Ufite amatwi yumva niyumve.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>