1Kandi abwira abigishwa be ati “Harihoumutunzi wariufiteigisonga cye, bakimuregaho ko cyaya ibintu bye.
2Aragihamagara arakibwira ati ‘Ibyo nkumvaho ni ibiki? Murikira ibyo nakubikije kukoutagikwiriye kuba igisonga cyanjye.’
3Icyo gisonga kirībwira kiti ‘Ko databuja ari bunyageubutware bwanjye nkaba ntashobora guhinga, nkagira isoni zo gusabiriza, ndagira nte?
4Have! Nzi icyo nzakora kugirango nimara kunyagwa bazandaze mu mazu yabo.’
5“Ahamagaraufiteumwenda wa shebuja wese, abaza uwa mbere ati ‘Harya databuja akwishyuza iki?’
6Aramusubizaati ‘Incuro ijana z'amavuta ya elayo.’Na we ati ‘Endaurwandiko rwawe, wicare vuba wandike mirongo itanu.’
7Maze abaza undi ati ‘Harya wishyuzwa iki?’Aramusubizaati ‘Incuro ijana z'amasaka.’Aramubwira ati ‘Endaurwandiko rwawe wandike mirongo inani.’
8“Nuko shebuja ashima icyo gisonga kibi kuko cyakoze iby'ubwenge, kuko abana b'iyi si ari abanyabwenge mu byo ku ngoma yabo kurutaabana b'umucyo.
9“Kandi ndababwira nti ‘Ubutunzi bubi mubushakisha incuti, kugirango nibushira bazabākīre mu buturobw'iteka.
10Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandiukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye.
11Niba mutakiranutse mubikijweubutunzi bubi, ni ndeuzababitsaubutunzi bw'ukuri?
12Kandi niba mutakiranutse ku by'abandi mubikijwe, ni ndeuzabaha ibyo mwitegekaho?’
13“Nta mugaraguucyeza abami babiri, kuko aba ashaka kwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzuguraundi. Ntimubasha gukezaImana n'ubutunzi.”
14Abafarisayo kuko bari abakunzi b'ubutunzi, bumvise ibyo byose baramukobacyane.
15Arababwira ati “Mwebwe mukunda kwigira abakiranutsi imbere y'abantu ariko Imana izi imitima yanyu, kuko icyogejwe imbere y'abantu ari ikizira mu maso y'Imana.
16“Amategeko n'abahanuzi byabayeho kugezaigihe cya Yohana,uhereye icyo gihe ni houbutumwa bwiza bw'ubwami bw'Imana bwigishirijwe,umuntu wese arabutwaranira.
17Icyoroshye ni uko ijuru n'isi byashira, kurutako agace k'inyugutiimwe yo mu mategeko kavaho.
18“Umuntu weseusendaumugorewe akarongora undi aba asambanye, kandi n'ucyuraumugoreusenzwe n'umugabowe aba asambanye.
19“Harihoumutunzi wambaraga imyenda y'imihengeri n'iy'ibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye.
20Kandi hariho n'umukenewitwaga Lazaro, wahoraga aryamye ku muryango w'uwo mukire,umubiriwe wuzuyehoibisebe. Imbwa na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe,
21kandi yifuzagaguhazwa n'ubuvungukirabuva ku meza y'umutunzi.
22“Bukeyeumukenearapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu, n'umutunzi na we arapfa arahambwa.
23Ageze ikuzimuarababazwa cyane, yubuyeamaso areba Aburahamu ari kure na Lazaro ari mu gituza cye.
24Arataka ati ‘Aburahamu sogokuru, mbabarira wohereze Lazaro, akoze isonga y'urutokirwe mu tuzi antonyangirize ku rurimi, kuko mbabazwa n'uyu muriro.’
25“Aburahamu aramubwira ati ‘Mwana wanjye, ibuka yuko wahawe ibyiza byaweukiriho. Lazaro na we yahawe ibibi, none aguwe neza hano naho woweurababazwa cyane.
26Kandiuretse n'ibyo, dore harihoumworera muninibikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugirango abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi n'abava aho batagera hano.’
27Na we ati ‘Ndakwinginze sogokuru ngo niburaumwohereze kwa data,
28kuko mfite bene data batanu, ababurirengo na bo batazaza aha hantu ho kubabarizwa cyane.’
29“Aburahamu aramubwira ati ‘Bafite Mose n'abahanuzi, babumvire.’
30Na we ati ‘Oya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagirauzukaakabasanga bazīhana.’
31Aramubwira ati ‘Nibatumvira Mose n'abahanuzi, ntibakwemera nahoumuntu yazuka.’”