Lk 17:1-37 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko abwira abigishwa be ati “Nta cyabuza ibisitaza kuza, arikoubizana azabona ishyano.

2Ibyamuberabyiza ni uko yahambirwaurusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja, biruta ko yagusha umwe muri aba batoya.

3Mwirinde!
“Mwene so nakora nabiumucyahe, niyihanaumubabarire.

4Kandi nakugirira nabi ku munsi umwe, akaguhindukirira karindwi ati ‘Ndihannye’,uzamubabarire.”

5Maze intumwa zibwira Umwami Yesu ziti “Twongerere kwizera.”

6Umwami ati “Mwagira kwizera kungana n'akabuto ka sinapi, mwabwira uyu mukuyumuti ‘Randukauterwe mu nyanja’, na wo wabumvira.

7“Ariko ni nde muri mweufiteumugaraguumuhingira cyangwaumuragirira intama, wamubwira akiva ku murimoati ‘Igira hano vuba wicareufungure?’

8Ahubwo ntiyamubwira ati ‘Banzauntunganirize ibyokurya byanjye,ukenyereumpereze kugezaubwo ndangiza kurya no kunywa, maze hanyuma naweubonekurya’?

9Mbese yashima uwo mugaragu kuko yakoze ibyo ategetswe?

10Nuko namwe nimumaragukoraibyo mwategetswe byose mujye muvugamuti ‘Turi abagaragu batagiraumumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora.’”

11Nuko bari mu nzira bajya i Yerusalemu, anyura hagati y'i Samariya n'i Galilaya.

12Akigera mu kirorero asanganirwa n'ababembe cumi, bahagarara kure

13barataka cyane bati “Mutware Yesu, tubabarire.”

14Ababonye arababwira ati “Nimugende mwiyerekeumutambyi.”Bakigenda barakira.

15Umwe muri bo abonye akize agaruka ahimbaza Imana n'ijwi rirenga,

16yikubitaimbere y'ibirenge bye aramushima, kandi uwo yari Umusamariya.

17Yesu aramubazaati “Ntimwakize muri icumi? Ba bandi cyenda bari he?

18Nta bandi bagarutse guhimbaza Imana, keretse uyu munyamahanga?”

19Kandi aramubwira ati “Byuka wigendere, kwizera kwawe kuragukijije.”

20Abafarisayo baramubazabati “Ubwami bw'Imana buzazaryari?”Arabasubizaati “Ubwami bw'Imana ntibuzazaku mugaragaro,

21kandi ntibazavuga bati ‘Dore ngubu’, cyangwa bati ‘Nguburiya’, kukoubwami bw'Imana buri hagati muri mwe.”

22Abwira abigishwa be ati “Hazabaho igihe muzifuza kubonaumunsi umwe mu minsi y'Umwana w'umuntu, ariko ntimuzawubona.

23Kandi bazababwira bati ‘Dore nguriya’, cyangwa bati ‘Dore nguyu.’Ntimuzajyeyo kandi ntimuzabakurikire.

24Nk'ukoumurabyourabiriza mu ruhande rumwe rw'ijuru,ukarabagiranira mu rundi, uko ni ko Umwana w'umuntu azaba ku munsi we.

25Ariko akwiriye kubanza kubabazwauburyo bwinshi, no kwangwa n'ab'iki gihe.

26Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi y'Umwana w'umuntu:

27bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bagezaumunsi Nowa yinjiriye mu nkuge,umwuzureurazaurabarimbura bose.

28No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga,

29mazeumunsi Loti yavuye i Sodomu,umuriron'amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose.

30Ni na ko bizameraumunsi Umwana w'umuntu azabonekeraho.

31“Uwo munsiuzabahejuru y'inzu, ibintu bye bikaba biri mu nzu, ye kuzamanuka kubikuramo, n'uri mu mirima ni uko ntazasubirainyuma.

32Mwibuke muka Loti.

33Ushaka kurengeraubugingo bwe wese azabubura, arikouzaburaubugingo bwe wese azaburokora.

34Ndababwira yuko muri iryo joro, ababiri bazaba baryamye ku buriribumwe, umwe azajyanwa undi agasigara.

35Abagore babiri bazaba basera hamwe, umwe azajyanwa undi asigare. [

36Ababiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare.]”

37Baramubazabati “Databuja, bizabera he?”
Arababwira ati “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>