Lk 18:1-43 BYSB2001 - Bible AI

1Abaciraumuganiwo kubigisha ko bakwiriye gusenga iteka ntibarambirwe. Arababwira ati

2“Harihoumucamanza mu muduguduumwe,utubahaImana ntiyite ku bantu.

3Muri uwo muduguduharimoumupfakazi, aramusanga aramubwira ati ‘Ndengera ku mwanzi wanjye.’

4Amara iminsi atemera, ariko aho ageze aribwira ati ‘Nubwo ntubahaImana kandi sinite ku bantu,

5ariko kuko uyu mupfakazi anduhijendamurengera, ngo adahora aza iminsi yose akandushya.’”

6Nuko Umwami Yesu arabaza ati “Ntimwumvise ibyoumucamanzaukiranirwa yavuze?

7Ubwo bibaye bityo, Imana se yo ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese yazirangarana?

8Ndababwira yuko izazirengera vuba. Ariko Umwana w'umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukirimu isi?”

9Uyu muganiyawuciriye abiyiringiyeubwabo ko bakiranuka, bagahinyura abandi bose.

10Ati “Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ariumukoresha w'ikoro.

11“Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutimawe ati ‘Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk'abandi b'abanyazi n'abakiranirwa n'abasambanyi, cyangwa ndetse n'uyu mukoresha w'ikoro.

12Mu minsi irindwi hose niyirizaubusakabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose.’

13“Naho uwo mukoresha w'ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kūbura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubitamu gituza ati ‘Mana, mbabarira kuko ndiumunyabyaha.’

14Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari weutsindishirijwe kurutawa wundi, kukouwishyira hejuru azacishwa bugufi, arikouwicisha bugufiazashyirwa hejuru.”

15Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, ariko abigishwa babibonye barabacyaha.

16Maze Yesu arabahamagara ati “Murekeabana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyoubwami bw'Imana ariubwabo.

17Ndababwiraukuriyukoutemeraubwami bw'Imana nk'umwana muto, atazabwinjiramo na hato.”

18Umutware aramubazaati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwaubugingo buhoraho?”

19Yesu na we aramusubizaati “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe, ni Imana.

20Uzi amategeko ngo ‘Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubaheso na nyoko.’”

21Aramubwira ati “Ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye.”

22Yesu abyumvise aramubwira ati “Nonehoushigaje kimwe: ibyoufitebyoseubigure uhe abakene, ni bwouzagiraubutunzi mu ijuru,uhereko uzeunkurikire.”

23Abyumvise agira agahinda kenshi, kuko yariumutunzi cyane.

24Yesu amwitegereje aramubwira ati “Erega biraruhijeko abatunzi binjira mu bwami bw'Imana!

25Ndetse icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry'urushinge, kurutakoumutunzi yakwinjira mu bwami bw'Imana.”

26Ababyumvise bati “Ubwo bimeze bityo ni ndeushobora gukizwa?”

27Arabasubizaati “Ibidashobokera abantu bishobokera Imana.”

28Petero aramubwira ati “Dore twebwe twasize ibyacu turagukurikira.”

29Arababwira ati “Ndababwiraukuriyuko ari nta muntu wasize inzu ye cyangwaumugore, cyangwa bene se cyangwa ababyeyi cyangwa abana ku bw'ubwami bw'Imana,

30utazongerwa ibirutahocyane muri iki gihe, no mu gihe kizaza agahabwaubugingo buhoraho.”

31Yesu yihererana n'abo cumi na babiri arababwira ati “Dore turazamuka tujye i Yerusalemu, kandi ibyanditswe n'abahanuzi byose bizasohora ku Mwana w'umuntu.

32Azagambanirwa mu bapagani, azashinyagurirwa, bazamukozaisoni bamucireamacandwe,

33kandi nibamara kumukubitaimikoba bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azazuka.”

34Ariko ntibagira icyo bamenya muri ibyo, kuko ayo magambo bari bayahishwe, ntibamenya ibyo babwiwe.

35Nuko yenda kugerai Yeriko, impumyi yari yicaye iruhande rw'inzira isabiriza,

36yumvise abantu benshi bahita ibaza ibyo ari byo.

37Barayibwira bati “Ni Yesu w'i Nazaretiuhita.”

38Irataka cyane iti “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.”

39Abagiye imbere barayicyaha ngo iceceke, ariko irushaho gutakaiti “Mwene Dawidi, mbabarira.”

40Yesu arahagarara, ategeka ko bayimuzanira. Igeze bugufiarayibaza ati

41“Urashaka ko nkugirira nte?”
Iti “Databuja, ndashaka guhumuka.”

42Yesu arayibwira ati “Humuka, kwizera kwawe kuragukijije.”

43Ako kanya arahumuka, amukurikira ahimbaza Imana. Abantu bose babibonye bashima Imana.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>