Lk 19:1-48 BYSB2001 - Bible AI

1Yesu agera i Yeriko, arahanyura.

2Nuko harihoumuntu witwaga Zakayo, yariumukoresha w'ikoro mukurukandi yariumutunzi.

3Ashaka kurebaYesu ngo amenye uko asa, ariko ntiyabibasha kuko abantu bari benshi kandi ari mugufi.

4Arirukanka ajya imbere, yuriraumuvumungo amurebekuko yari agiye kunyuraho.

5Yesu ahageze arararama aramubwira ati “Zakayo,ururukavuba kuko uyu munsi nkwiriye kuraraiwawe.”

6Yururukavuba amwakira anezerewe.

7Abantu bose babibonye barabyivovotera bati “Dorere, agiye gucumbika ku munyabyaha!”

8Maze Zakayo arahagurukaabwira Umwami Yesu ati “Dore Databuja,umugabane wa kabiri w'ibintu byanjye ndawuha abakene, kandiumuntu wese nambuye ndabimurihakane.”

9Yesu aramubwira ati “Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we ariumwana wa Aburahamu,

10kandi Umwana w'umuntu yazanywe no gushaka no gukizaicyari cyazimiye.”

11Bumvise ibyo yongerahoumugani, kuko yari ageze hafi y'i Yerusalemu, kandi kuko bibwiraga koubwami bw'Imana bugiyekuboneka uwo mwanya.

12Nuko aravuga ati “Harihoumuntu w'imfura wazindukiyemu gihugu cya kure kwimikirwayo, yamara kwima akagaruka.

13Nuko ahamagara abagaragu be cumi, abaha mina cumi arababwira ati ‘Mube muzigenzura kugezaaho nzazira.’

14Ariko ingabo ze zaramwangaga, zimukurikiza intumwa ziti ‘Uyu ntidushaka ko adutegeka.’

15“Agarutse amaze kwimikwa, ategeka ko bahamagara ba bagaragu yasigiye za feza, ngo amenyeurugenzoumuntu wese muri bo yagenzuye.

16Uwa mbere araza ati ‘Mwami, mina yawe yavuyemoizindi mina cumi.’

17Aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza, kuko wakiranutse ku gito cyane, nuko ubeumutware w'imisozi cumi.’

18Haza uwa kabiri ati ‘Mwami, mina yawe yavuyemomina eshanu.’

19Uwo na we aramubwira ati ‘Nawe, twara imisozi itanu.’

20“Undi araza aramubwira ati ‘Mwami, dore mina yawe! Narayibitse ipfunyitse mu gitambaro,

21kuko nagutinyiye ko uriumunyamwaga,ujyana ibyoutabitse,ugasarura ibyoutabibye.’

22Aramubwira ati ‘Ndaguciraurubanza ku byouvuze, wa mugaragu mubi we. Wari uzi yuko ndiumunyamwaga, ko njyana ibyo ntabitse, ko nsarura ibyo ntabibye.

23Ni iki cyakubujijeguha abagenza ifeza yanjye, ngo bayigenzure, maze naza nkayitwarana n'urugenzo rwayo?’

24“Abwira abahagaze aho ati ‘Nimumwake mina ye muyiheufitemina cumi.’

25Baramubwira bati ‘Mwami, ko afite icumi!’

26‘Ndababwira yukoufiteazahabwa, arikoudafite azakwa n'icyo yari afite.

27Kandi ba banzi banjye batakunze ko mbategeka, nimubazane hano mubīcire imbere yanjye.’”

28Amaze kuvugaibyo ajya imbere, azamuka i Yerusalemu.

29Ageze bugufibw'i Betifage n'i Betaniya ku musoziwitwa Elayono, atuma babiri bo mu bigishwa be ati

30“Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, nimwinjiramo muri buboneicyana cy'indogobe kiziritse, kitigeze guhekaumuntu. Nuko mukiziture mukizane.

31Kandi nihagiraumuntuubabaza ati ‘Murakizituriraiki?’Mumubwire mutya muti ‘Databuja ni weugishaka.’”

32Izo ntumwa ziragenda zibisanga nk'uko yazibwiye.

33Bakizitura icyana cy'indogobe, ba nyiracyo barababaza bati “Murakizituriraiki?”

34Barabasubizabati “Databuja ni weugishaka.”

35Bakizanira Yesu, bagitegurahoimyenda yabo bacyicazaho Yesu.

36Akigenda basasa imyenda yabo mu nzira.

37Yenda kugeramu ibanga rw'umusoziwa Elayono, iteraniro rinini ry'abigishwa be bose batangira kunezerwa, no guhimbarisha Imana ijwi rirenga ku bw'ibitangaza babonye byose bati

38“Hahirwa Umwami uje mu izina ry'Uwiteka,
Amahoro abe mu ijuru,
N'icyubahiro kibe ahasumba hose.”

39Abafarisayo bari muri iryo teraniro baramubwira bati “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.”

40Arabasubizaati “Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.”

41Ageze hafi abonaumurwa arawuririra ati

42“Uyu munsi nawe, iyoumenya ibyaguhesha amahoro! Ariko noneho bihishwe amaso yawe.

43Kuko iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakahouruzitiro. Bazakugota, bazakurinda cyane impande zose,

44kandi bazagutsembana n'abana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi, kukoutamenye igihe wagenderewe.”

45Yinjira mu rusengero atangira kwirukanaabaguriragamo,

46arababwira ati “Handitswe ngo ‘Inzu yanjye izaba inzu yo gusengerwamo’, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y'abambuzi.”

47Nuko yigishiriza mu rusengero iminsi yose, ariko abatambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru b'ubwo bwoko bashaka kumwica,

48icyakora babura uko babikora kuko abantu bose bari bitaye ku magambo ye.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>