Lk 2:1-52 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayisari Awugusito, ngo abo mu bihugu bye bose bandikwe.

2Uko ni ko kwandikwa kwa mbere, kwabayeho Kureniyo ategeka i Siriya.

3Bose bajya kwiyandikisha,umuntu wese ajya mu muduguduw'iwabo.

4Yosefu na we ava i Galilaya mu muduguduw'i Nazareti, ajya i Yudayamu muduguduwa Dawidi witwa i Betelehemu, kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango we,

5ajya kwiyandikishanya na Mariya, uwo yasabye wariutwite.

6Bakiri iyo igihe cye cyo kubyara kirasohora,

7abyaraumuhungu w'imfura amworosa imyenda y'impinja, amuryamisha mu muvurew'inka kuko bari babuzeumwanya mu icumbi.

8Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurindaumukumbi wabo.

9Nuko marayika w'Umwami Imana abahagarara iruhande,ubwiza bw'Umwami burabagirana bubagota impande zose bagiraubwoba bwinshi.

10Marayika arababwira ati “Mwitinya, dore ndababwiraubutumwa bwiza bw'umunezero mwinshiuzabaku bantu bose,

11kuko uyu munsi Umukizaabavukiyemu murwa wa Dawidi,uzabaKristo Umwami.

12Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso: ni uko muri busangeumwana w'uruhinja yoroshwe imyenda y'impinja, aryamishijwe mu muvurew'inka.”

13Muri ako kanya haboneka ingabo zo mu ijuru nyinshi ziri kumwe na marayika uwo, zisingiza Imana ziti

14“Mu ijuru icyubahiro kibe icy'Imana,
No mu isi amahoro abe mu bo yishimira.”

15Abamarayika bamaze gusubiramu ijuru abungeri baravuganabati “Nimuze tujye i Betelehemu turebeibyabayeyo, ibyo Umwami Imana itumenyesheje.”

16Bagenda bihuta, basanga Mariya na Yosefu n'umwana w'uruhinja aryamishijwe mu muvurew'inka.

17Babibonye babatekerereza iby'uwo mwana nk'uko babibwiwe.

18Ababumvise bose batangazwa n'ibyo abungeri bababwiye.

19Ariko Mariya abika ayo magambo yose mu mutimawe, akajya ayatekereza.

20Maze abungeri basubirayo bahimbaza, bashima Imana ku byo bumvise byose no ku byo babonye nk'uko babibwiwe.

21Nuko iminsi munaniishize arakebwa bamwita Yesu, rya zina ryari ryaravuzwe na marayika, nyina atarasama inda ye.

22Iminsi yo kwezwa kwabo ishize, bakurikije amategeko ya Mose, bamujyana i Yerusalemu ngo bamumurikire Umwami Imana,

23(nk'uko byanditswe mu mategeko y'Umwami ngo “Umuhungu wese w'uburizaazitwauweraku Uwiteka”),

24batamba n'igitambo nk'uko byavuzwe mu mategeko y'Umwami ngo “Intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri.”

25I Yerusalemu harihoumuntu witwaga Simiyoni. Uwo yariumukiranutsi witonda kandi yategerezaga Ihumurery'Abisirayeli, Umwuka Wera yari muri we.

26Yari yarahanuriwen'Umwuka Wera, ko atazapfa atarabona Kristo w'Umwami Imana.

27Ajyanwa n'Umwuka mu rusengero, maze ababyeyi bajyanyeumwana Yesu ngo bamugenze nk'ukoumuhango w'amategeko wari uri,

28Simiyoni aramuterura ashima Imana ati

29“Mwami, nonehourasezerereumugaragu wawe amahoro nk'uko wabivuze,

30Kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe,

31Ako witeguye mu maso y'abantu bose,

32Kubaumucyouviraamahanga,
No kubaubwiza bw'ubwoko bwawe bw'Abisirayeli.”

33Se na nyina batangazwa n'ayo magambo avuzwe kuri we.

34Simiyoni abaha impundu abwira nyina Mariya ati “Dore uyu ashyiriweho kugirango benshi mu Bisirayeli bagwe, benshi babyuke, abe n'ikimenyetso kigīrwa impaka,

35ngo ibyo abantu benshi batekereza mu mitima bizahishurwe, kandi nawe inkota izagucumitamu mutima.”

36Hariho n'umuhanuzikazi witwaga Ana, mwene Fanuweliwo mu muryango wa Asheri, yariumukecuru wa kera. Amaze gushyingirwa yamaranye n'umugabowe imyaka irindwi,

37noneho amara imyaka mirongo inani n'ine ariumupfakazi. Yahoraga mu rusengero aramya Imana, yiyirizaubusa, asenga ku manywa na nijoro.

38Muri uwo mwanya na we araza ashima Imana, avuga ibya Yesu abibwira bose bari bategereje gucungurwa kw'i Yerusalemu.

39Ababyeyi ba Yesu barangije ibyategetswe n'amategeko y'Umwami Imana byose, basubirai Galilaya mu muduguduwabo i Nazareti.

40Nuko uwo mwana arakura, agwiza imbaraga, yuzuzwaubwenge kandiubuntu bw'Imana bwari muri we.

41Ukoumwakautashye, ababyeyi be bajyaga i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika.

42Nuko amaze imyaka cumi n'ibiri avutse, barazamuka nk'ukoumugenzo w'iyo minsi mikuru wari uri.

43Bamaze iyo minsi basubirayo, uwo mwana Yesu asigara i Yerusalemu ababyeyi be batabizi.

44Icyakora bibwiraga yuko ari mu itara ry'abantu bajyanye na bo, nuko bagendaurugendo rw'umunsi umwe maze bamushakira muri bene wabo no mu ncuti zabo,

45bamubuzebasubirai Yerusalemu bamushaka.

46Hashize iminsi itatu bamubonamu rusengero yicaye hagati y'abigisha, abateze amatwi kandi ababaza.

47Abamwumvise bose batangazwa n'ubwenge bwe n'ibyo abasubiza.

48Bamubonye baratangara nyina aramubazaati “Mwana wanjye, ni iki cyatumyeutugenza utya? Dore jye na so twagushatse dufiteumutimauhagaze.”

49Arabasubizaati “Mwanshakiraga iki? Ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data?”

50Ntibasobanukirwa n'iryo jambo ababwiye.

51Amanukanana bo ajya i Nazareti, agahora abumvira. Ibyo byose nyina abibika mu mutimawe.

52Yesu akomeza kugwizaubwenge, abyiruka ashimwa n'Imana n'abantu.

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>