Lk 20:1-47 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko ku munsi umwe muri iyo, yigishirizaga abantu mu rusengero avugaubutumwa bwiza, abatambyi bakuru n'abanditsi hamwe n'abakuru bajya aho ari.

2Baramubwira bati “Tubwire. Ni butware ki buguteragukoraibi? Cyangwa se ni nde wabuguhaye?”

3Arabasubizaati “Nanjye reka mbabaze ijambo mumbwire.

4Kubatiza kwa Yohana kwavuye he? Ni mu ijuru cyangwa mu bantu?”

5Biburanya mu mitima yabo bati “Nituvugatuti ‘Kwavuye mu ijuru’, aratubazaati ‘Ni iki cyababujijekumwemera?’

6Kandi nituvugatuti ‘Kwavuye mu bantu’, abantu bose baraduteraamabuye kuko bemera ko Yohana yariumuhanuzi.”

7Nuko bamusubizayuko batazi aho kwavuye.

8Yesu arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwiraubutware buntera gukoraibyo ubwo ari bwo.”

9Atangira guciraabantu uyu muganiati “Harihoumuntu wateyeuruzabibu, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu, atindayo.

10Igihe cyo gusarura imyaka gisohoye, atumaumugaragu kuri ba bahinzi ngo bamuhe ku mbuto z'imizabibu, ariko abahinzi baramukubita, baramwirukanaagendaubusa.

11Yongera gutumaundi mugaragu na we baramukubita, baramuhemura agenda amāra masa.

12Yongera gutuman'uwa gatatu, uwo baramukomeretsa, baramwirukana.

13Nyir'uruzabibu aravuga ati ‘Noneho mbigenze nte? Reka ntumeumwana wanjye nkunda, ahari none we bazamwubaha.’

14Ariko ba bahinzi bamubonye bajya inama bati ‘Uyu ni we mutware. Nimucyo tumwiceubutware bubeubwacu.’

15Bamwirukanamu ruzabibu, baramwica.
“Mbese nyir'uruzabibu nabimenya azabagenza ate?

16Azaza arimbure abo bahinzi,uruzabibu aruhe abandi.”
Abantu babyumvise baravuga bati “Biragatsindwa.”

17Arabitegereza arababwira ati “None se ibi byanditswe ni ibiki ngo
‘Ibuye abubatsi banze,
Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka?’

18Uzagwira iryo buye wese azavunagurika, ariko uwo rizagwira rizamugiraifu.”

19Uwo mwanya abanditsi n'abatambyi bakuru bashaka kumufata, kuko bamenye yuko ari bo yaciriyeho uwo mugani, ariko batinya rubanda.

20Baramugenza, batuma abatasi bigize nk'abakiranutsi ngo bakūre impamvu mu byo avuga, bahereko babone uko bamushyīra Umutegeka, na we amucireurubanza.

21Baramubazabati “Mwigisha, tuzi yukouvuganeza, kandiukigisha ibitunganye ntiwite ku cyubahiro cy'abantu, ahubwo wigisha inzira y'Imana by'ukuri.

22Mbese amategeko yemera ko duha Kayisariumusoro, cyangwa ntiyemera?”

23Ariko amenyeuburiganya bwabo arababwira ati

24“Nimunyereke idenariyo.”Ati “Ishusho n'izina biyiriho ni ibya nde?”
Baramusubizabati “Ni ibya Kayisari.”

25Arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubiheKayisari, iby'Imana mubiheImana.”

26Muri ayo magambo ashubirije imbere y'abantu ntibashobora kubonaijambo na rimwe ryatuma bamurega, batangarira ibyo abashubijebaraceceka.

27Abasadukayobamwe bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubazabati

28“Mwigisha, Mose yatwandikiye yuko mwene se w'umuntu napfa afiteumugorebatarabyarana, mwene se azahungure uwo mugoreacikure mwene se.

29Nuko habayeho abavandimwe barindwi: uwa mbere arongoraumugeniapfa batarabyarana,

30n'uwa kabiri ni uko,

31n'uwa gatatu aramuhungura, nuko bose uko ari barindwi bapfa batyo badasize abana.

32Hanyuma wa mugorena we arapfa.

33None se mu izuka azaba ari muka nde muri bose, ko bose uko ari barindwi bamugizeumugore?”

34Yesu arabasubizaati “Abana b'iyi si bararongora, bagashyingirwa,

35ariko abemerewe kuzagera muri ya si yindi, bakaba bakwiriye no kugeraku kuzukamu bapfuye, ntibazarongora kandi ntibazashyingirwa,

36kandi ntibazaba bagishobora gupfa kuko bazamera nk'abamarayika, bakaba ari abana b'Imana kuko ari abana b'umuzuko.

37Ariko ibyemeza yuko abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragarije ku byabereye kuri cya Gihuru, ubwo yitaga Uwiteka Imana ya Aburahamu n'Imana ya Isaka n'Imana ya Yakobo.

38Nuko rero Imana si Imana y'abapfuye, ahubwo ni iy'abazima kuko bose kuri yo ari bazima.”

39Bamwe mu banditsi baramusubizabati “Mwigisha,uvuzeneza.”

40Ntibaba bagitinyuka kumubazairindi jambo.

41Arababaza ati “Bavuga bate yuko Kristo ari mwene Dawidi,

42ko Dawidi ubwe avuga mu gitabo cya Zaburi ati
‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati:
Icara iburyo bwanjye,

43Ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe?’

44Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kubaumwana we?”

45Nuko abwira abigishwa be abantu bose bumva ati

46“Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye ibishura, bagakunda kuramukirizwa mu maguriro, no kwicara ku ntebe z'icyubahiro mu masinagogi no mu myanya y'abakuru, bari mu birori.

47Barya ingo z'abapfakazi, kandi bakavuga amashengesho y'urudacabaryarya. Abo bazacirwaho iteka rirusha ayandi kuba ribi.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>